Yigira kuri Aime Uwimana na Kirk Franklin, ni Injeniyeri, agiye kuririmba ku giti cye: Decalle utoza Shiloh Choir ni muntu ki?

Iyobokamana - 16/10/2025 2:49 PM
Share:
Yigira kuri Aime Uwimana na Kirk Franklin, ni Injeniyeri, agiye kuririmba ku giti cye: Decalle utoza Shiloh Choir ni muntu ki?

"Decalle utoza Shiloh Choir y'i Musanze iherutse gukorera ibitangaza i Kigali ni muntu?" - Ni ikibazo cyibazwa na buri wese witabiriye igitaramo cy'amateka cya Shiloh Choir yo muri Musanze cyabereye i Kigali kuri Expo Ground kuwa 12 Ukwakira 2025.

Decalle ati: "Nitwa Ntihinduka Decalle, ntuye i Kigali, nsengera kuri ADEPR Muhoza, ndi ingaragu. Mu bijyanye n'amashuri yanjye, nize imirimo rusange mu mashuri yisumbuye (construction), nkomeza Ubwubatsi (Civil Engineering) muri Kaminuza. Kuri ubu mbarizwa cyane mu gice cy'ubucuruzi."

Decalle [Ntihinduka Mordecalle] yatangiye umuziki akiri umwana, muri Sunday School kuri ADEPR Cyarwa i Butare (Huye) aho yakuriye. Yakomereje muri Revival Choir yo kuri iryo torero ari na ko akomeza kujya aririmba no mu bigo bya segonderi yigagaho.

Mu mwaka wa 2019, ubwo umuryango we wakomerezaga ibikorwa byawo i Musanze, ni bwo nawe yagiyeyo, abonayo Korali ihuye n'intego ze kandi bari no mu kigero kimwe hanyuma ayijyamo, iyo akaba ari Shiloh Choir iherutse kwandikira amateka muri Kigali.

Decalle ati: "Kuri njye, Korali Shiloh ni umuryango ndetse ikaba kimwe mu bice bigize ubuzima bwanjye. Igizwe n'abaririmbyi bagira inzozi nini kandi bafite umwete wo gukora igishoboka cyose ngo ubwami bw'Imana bwaguke. Imbaraga zacu ni ubumwe bwacu."

Akomeza avuga ko ibyo Imana imaze kubagezaho byose abona biva mu gusenyera umugozi umwe. Avuga ko intege nke abona kuri Shiloh Choir ari "ibihe turimo". Ati: "Nka korari y'urubyiruko, usanga abenshi turi mu bihe bya 'instability'.

Yunzemo ati: "Ibyo rero tuba dufite impungenge ko byadukoma mu nkokora ariko kugeza ubu, Imana iracyadushoboza gukomeza gukorera hamwe. Icyifuzo cyanjye ni uko abantu bakomeza kudusengera no kutuba hafi mu buryo bwose."

Decalle amaze imyaka itatu (3) ari umuyobozi w'indirimbo muri Shiloh Choir ikorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Muhoza muri Musanze. Akunda cyane Shiloh Choir dore ko ava i Kigali akajya i Musanze mu bikorwa by'iyi Korali.

Ibyo akora mu muziki ni impano y'Imana dore ko atize umuziki. Ati: "Ni ibintu numva mfitemo impano ariko dushobozwa byose na Kristo. Nta hantu nabyize usibye aho nagiye nihugura by'igihe gito. Icyo nishimira ni ukubona abantu bavuga ko bahembuka ku bw'indirimbo Imana iba yaduhaye."

Yashimiye bagenzi be baririmbana, ati: "Ikindi nishimira, ni Team yose dufatanya kuko n'ubwo ndi umuyobozi w'indirimbo, muri Shiloh turasaranganya, buri wese akazana ubuhanga bwe ku meza tugahuza. Nishimira rero kubona ubwo bufatanye hagati yacu."

Decalle ni umwe mu bashyize itafari ku muziki wa Vestine na Dorcas - itsinda ry'abavandimwe babiri rimaze kwamamara cyane mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel. Avuga ko aba bakobwa abafata nk'abavandimwe be dore ko bakoranye mu gihe cy'umwaka, agatangirana nabo mbere y'uko bahura na Irene Murindahabi.

Ati: "Nafatanyije nabo mu gihe kirenga umwaka, dufatanya kuzamura impano zacu twese. Nta byinshi nabafashaga kuko bafite impano zitangaje nk'uko mwese mubibona, icyakora nk'umuntu mukuru kuri bo, nabasangizaga ubumenyi mfite cyane cyane ku bijyanye na vocal training ndetse na harmonization."

Arakomeza ati: "Nagize uruhare mu ma sessions yose bakoze mbere y'uko batangira gushyira indirimbo imwe imwe hanze. Nishimira intambwe bagezeho. Nishimira ko baje kuvamo abahanzi mpuzamahanga kandi mbifuriza ibyiza birenze ibyo babona ubu."

Decalle yahishuye ko agiye gukora umuziki ku giti cye

Decalle yabwiye inyaRwanda ko afite gahunda yo gutangira gushyira hanze indirimbo ze bwite. Ni gahunda avuga ko amaranye imyaka irenga 4. Avuga ko azabifatanya no kuririmba muri Shiloh Choir. Ati: "Ntabwo bizangora kubihuza no kuririmba muri Shiloh."

Mu kubisobanura neza, yagize ati: "Urugendo rwanjye nk'umuririmbyi ku giti cye, rusobanuye kwaguka, si ukuva muri korali. Binyuze mu kumenya intego ya buri kimwe no guhuza gahunda neza, ndumva nta na kimwe muri byombi kizabangamira ikindi."

Decalle aragutse cyane, kandi bijyana no kuba yigira byinshi ku baramyi b'abahanga cyane aho mu Rwanda yigira kuri Aime Uwimana afata nk'"umuririmbyi nkunda kandi nigiraho byinshi", naho hanze y'u Rwanda ni Kirk Franklin, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri USA.

Indirimbo nyinshi Decalle atera muri Shiloh Choir, n'izindi zinyuranye z'iyi Korali, uzumvise neza usanga ziri mu mujyo umwe n'iza Kirk Franklin, umuhanzi w'icyamamare ku Isi mu muziki wa Gospel, akaba amaze guhabwa Grammy Awards zigera kuri 20. Yamamaye mu ndirimbo "I Smile", "Love Theory", "Imagine me" n'izindi.

"Mwanyitegaho indirimbo nziza ziryoheye amatwi ndetse zishobora no kubahembura. By'umwihariko, mwakwitega kumva cyane 'Mass choir' zimeze neza mu ndirimbo zanjye, ibitamenyerewe mu ndirimbo z'umuntu ku giti cye. Nifuza kugera ku rwego mpuzamahanga, aho nzaba mfite platforms zimfasha kugeza ubutumwa kuri benshi bashoboka". Decalle

Uyu musore wo kwitega mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, dore ko natangira gukora umuziki ku giti cye ari amata azaba abyaye amavuta ku muziki nyarwanda wa Gospel, yagarutse ku gitaramo "Spirit Of Revival 2025" cyagaragaje ubuhanga bwa Shiloh Choir abereye Umutoza w'Amajwi, n'urwego rwo hejuru umuziki wayo iriho, avuga ko "byari ibihe bidasanzwe".

Ati: "Kureba uburyo abantu batwakiriye neza mu gitaramo cyacu “The Spirit of Revival” byaranshimishije cyane hari benshi bakunze ibintu Imana yaduhaye. Nabyakiriye nk’itangiriro ry’ibintu bikomeye Imana igiye gukora muri Shiloh."

Muri iki gitaramo, aba baririmbyi bafashe amashusho y'indirimbo zabo zigize Album ya kabiri. Twagize amatsiko y'indirimbo afitiye amatsiko, ni ukuvuga indirimbo atindiwe no kuzabona yasohotse, adutangariza ko ari "Mashup" ya English bakoze.

Nubwo abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'amajwi meza n'imibyinire ya Shiloh Choir igizwe n'abaririmbyi b'urubyiruko, Decalle yavuze ko icyamushimishije cyane muri iki gitaramo ni "ubumwe twari dufite kuri stage, uburyo buri wese yitanze, uburyo abacuranzi n’abaririmbyi bose twari dufite umutima umwe."

Uyu musore ukorera Imana mun kuyiririmbira akabifatanya no "kuboha amahema" binyuze mu bikorwa by'ubwubatsi n'ubucuruzi. yongeyeho ati: "Ndashimira Imana by’umwihariko kandi ndashimara abaririmbyi bose ku bw'umuhate n'ubwitange bagaragaje ubwo twiteguraga iriya concert."

Shiloh Choir igizwe n'urubyiko rufite ubuhanga buhanitse mu muziki

Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yakozwe ku mutima n'iki gitaramo cyabo muri Kigali, akaba ari na cyo cya mbere bari bahakoreye ku giti cyabo. Ati: "Nka korari Shiloh turanezerewe. Buri umwe muri twebwe uko turi 75 afite umunezero usendereye. Turishimye cyane ko inzozi zacu zatangiye kuba impamo, tubishimiye Imana. "

Yahishuye ko imigendekere myiza yacyo, itabatunguye kuko bari babibwiwe n'Imana. Ati: "Ubwo twasengaga, Imana yatubwiye ko iduhaye intsinzi, none intsinzi twayibonye. Dushimiye Imana ku bw'igitaramo cyiza yaduhaye, abantu bahembutse bagira ibihe byiza."

Ati: "Ikindi dushimiye Imana no mu buryo bw'imyiteguro, Imana yaradufashije, ibyo twateguye byose bigenda neza, ibyadusaba amafaranga, Imana iradushoboza turayabona kuko kugeza ubu, ikintu cyose cyasabaga amafaranga mu gitaramo cyacu, cyaraye cyishyuwe neza.

Turashima Imana ku bwa byose rero, ku bw'abantu bahembukiye mu gitaramo ndetse n'abakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza. Turizeza abantu ko urugendo rwacu rukomeje. Nta gucogora rwose. Kristo nk'isoko tuvomaho byose, azakomeza adushoboze kurushaho gukora ibintu byiza."

Shiloh Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pantekote ry'u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze. Yavutse tariki 3 Nzeri-2017, ikaba imaze imyaka 8. Umutoza wayo w'amajwi ni Decalle twagarutsehon muri iyi nkuru, ikaba iyoborwa na Joshua Mugisha ari nawe mucuranzi waco wa piano.

Bijyanye n'uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru, ivuka yari igizwe n'abagera ku 120, ariko ku mpamvu zitandukanye z'ubuzima nk'amasomo, akazi no kubaka ingo, kuri ubu abagize Shiloh Choir mu buryo buhoraho ni 73.

Shiloh Choir ifite Album imwe y'amajwi n'amashusho, yitwa 'Ntukazime', ikaba igizwe n'indirimbo 10. Yamenyekanye cyane binyuze mu buryo bwihariye bw’imiririmbire yayo, aho iririmba indirimbo zituje mu buryo bwa gihanga, kandi zikubiyemo amagambo ashingiye ku Ijambo ry’Imana—ibizwi nk’ubutumwa bwiza.

Zimwe mu ndirimbo za Shiloh Choir zakunzwe cyane ni “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo,” zose zigaragara ku rubuga rwabo rwa YouTube. Buri mwaka, Shiloh Choir ikora igitaramo yise ⁠'The Spirit of Revival', bakaba baratangiye kugikora mu mwaka wa 2018.

Aba baririmbyi baragira bati: "Impamvu y'izina 'The Spirit of Revival', ni uko twarebye tukabona abakristo benshi barangariye mu bidafite umumaro, abandi basinziriye, tugasanga muri iyi minsi hakenewe ububyutse no guhemburwa".

Shiloh Choir bizera ko abantu baramutse babayeho mu buzima butunganye, bigizwemo uruhare n'ububyutse byagirira igihugu n'imiryango akamaro. Bati: "Twizera ko nihaba hari ububyutse, ubwami bw'Imana buzarushaho kwaguka, abantu bakabaho ubuzima butunganye butarangwamo ibyaha, bikagirira abantu, imiryango ndetse n'igihugu akamaro".

Mu gitaramo bakoreye i Kigali kuwa 12 Ukwakira 2025 kuri Expo Ground, bari kumwe na Prosper Nkomezi, Ntora Worship Team na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge bafitanye ubucuti budasanzwe nk'ubwa Dawidi na Yonatani dore ko Shiloh Choir yataramiye bwa mbere i Nyarugenge mu gitaramo yari yatumiwemo na Shalom Choir. Icyo gihe, ab'i Nyarugenge bakuriye ingofero Shiloh Choir.

Ibi bitaramo ngarukamwaka bitegurwa na Shiloh Choir, byagiye bibera benshi umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no guhembuka babifashijwemo n'abavugabutumwa bakomeye bagiye baba muri ibyo bitaramo nka; Elie Bahati, Papi Clever, Alexis Dusabe, Pastor Emmanuel Uwambaje ndetse na Pastor Desire Habyarimana.

Decalle amaze imyaka 3 ari Umutoza w'Amajwi wa Shiloh Choir

Decalle arashima Imana yamuhaye Korali bahuza cyane kandi y'abaririmbyi bari mu kigero cye

Igitaramo cya Shiloh Choir muri Kigali ntabwo giteze kwibagirana mu mateka ya Gospel mu Rwanda

Decalle na Parfaite ni inkingi zikomeye za Shiloh Choir

Decalle yateguje indirimbo ze bwite, ndetse avuga ko azakomeza no kuririmba muri Shiloh Choir

Kirk Franklin niwe muhanzi nimero ya mbere ku Isi kuri Decalle w'i Musanze

Mu bahanzi bo mu Rwanda, Decalle afatira icyitegererezo kuri Aime Uwimana

REBA INDIRIMBO "NTUKAZIME" YA SHILOH CHOIR ITOZWA NA DECALLE

REBA INDIRIMBO YAKUNZWE CYANE YA KIRK FRANKLIN UFATIRWAHO ICYITEGEREREZO NA DECALLE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...