Igitekerezo
cyatangiye ubwo yaguraga utumeza tubiri two gutereka iruhande rw’uburiri amadolari
20, akatuvugurura adusiga irangi rishya, nyuma akatugurisha amadolari 275.
Nyuma
y’amezi atandatu gusa atangiye ubwo bucuruzi, amafaranga yabukuragamo yari
amaze kurenga umushahara yahabwaga mu kazi k’ubuforomo, bituma afata icyemezo
cyo kubugira umwuga we w’ingenzi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru PEOPLE, Cami yavuze ko mbere yo gutangira ubu bucuruzi yari amaze imyaka itanu akora imirimo yo kuvugurura inzu ye, ari na byo byamufashije kumenya gukoresha ibikoresho bitandukanye.

Yinjiza
ibihumbi by’amadolari buri kwezi
Cami avuga
ko yari afite intego yo kujya yunguka amadolari 6,000 buri kwezi, akora amasaha
agera kuri 20 mu cyumweru.
Kuva yareka
ubuforomo, avuga ko impuzandengo y’inyungu ye ya buri kwezi yageze kuri hafi
$6,500, mu gihe ukwezi yinjijemo amafaranga menshi ari Kanama 2025, aho yungutse
hafi $8,400.
Mu
mashusho yashyize kuri TikTok agaragaza uko ubucuruzi bwe bwagenze muri Kanama
2026, yavuze ko yagurishije ibikoresho bitanu byamwinjirije $5,250.
Akora mu
igaraje ry’imodoka ry’umuryango we, kandi ibikoresho bye byinshi abigurisha
akoresheje urubuga rwa Facebook. Abanza gushaka ibikoresho bifite ireme,
akabivugurura abisiga irangi, agasana ibyangiritse kandi agahindura ibikoresho
byabyo kugira ngo birusheho gukundwa.
Kimwe mu byo yigiye muri ubu bucuruzi ni uko igikoresho kiguzwe amafaranga menshi atari ko buri gihe kiba cyunguka kurusha ibindi. Urugero, akabati kanini yaguze $100 akakagurisha $1,500 kamutwaye igihe kinini cyane kurusha akandi yaguze $150 akakagurisha $850.

Ubu
bucuruzi bwamuhaye umwanya wo kubana n’umuryango
Cami avuga
ko ubu bucuruzi bwamufashije mu gihe umugabo we yari yaragabanyirijwe
umushahara, ndetse ubu amafaranga abukuramo abafasha kwizigamira no kugera ku
ntego zabo.
Muri
Gashyantare 2026, yatangiye no guteza imbere ibikorwa byo gukora amashusho
yigisha abandi ubu bucuruzi, nyuma akora n’igitabo kiyobora aba shaka gutangirkubukoraa,
akigurisha $37.
Yunguka
kandi binyuze mu bufatanye n’ibigo n’ibirango bitandukanye.
Ibi
byatumye agabanya amasaha amara avugurura ibikoresho, ubu akaba abikora hagati
y’amasaha umunani na 10 mu cyumweru, akabona umwanya wo gukora amashusho no
kubana n’abana be n’abuzukuru.
Yagize ati: “Ndishimira kuba ari njye uhitamo amasaha nkorera n’igihe nkorera, kuko bimpa umwanya wo kuba hafi y’abana banjye n’abuzukuru.”

Nyuma
y’imyaka irenga 25 mu mwuga w’ubuforomo, Cami Lane yahisemo gusezera kuri aka kazi
yari amazemo igihe kinini, ahitamo gukurikirana impano ye yo kuvugurura
ibikoresho byo mu nzu.
Ibyo
yatangiye nk’igikorwa cyo kwishimisha cyaje kumubera ubucuruzi bumwinjiriza
ibihumbi by’amadolari buri kwezi, bumuhesha n’umudendezo wo guhitamo amasaha
akora no kumarana igihe n’umuryango we.
Urugendo rwe rugaragaza ko guhindura icyerekezo nyuma y’imyaka myinshi mu mwuga umwe bishobora gufungura urundi rugi rw’amahirwe umuntu atari yiteze.

