Yavuye ku butumire yahawe! Umunyabigwi Tonzi yashyize hanze indirimbo Omushagama iri mu Kinyankole – VIDEO

Imyidagaduro - 18/04/2025 8:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Yavuye ku butumire yahawe! Umunyabigwi Tonzi yashyize hanze indirimbo Omushagama iri mu Kinyankole – VIDEO

Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi yashiyze hanze amashusho y’indirimbo ‘Omushagama’ iri mu Kinyankole avuga ko yayikoze mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa mu bavuga Ikinyankole.


Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa gatanu wera mu gihe abakirisitu ku Isi hose bazirikana umubabaro Yesu yanyuzemo kugera ngo acungure abizera ndetse n’abataramwizeye.

Iyi ndirimbo iri mu Kinyankole, ururimi ruvugwa n’abatari bacye mu gihugu cya Uganda ikaba ari indirimbo igaruka ku giciro cy’amaraso ya Yesu Kirisito yemenekeye ku musaraba i Goligota.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yagize ati “Iyi ndirimbo ivuga ku mbaraga z'igitangaza tubonera mu maraso ya Kristo yamennye ku musaraba kugira ngo aducungure. Omushagama bisobanura Amaraso. Rero ni urukundo ruhebuje ndirimba mpamya imbaraga z' ayo maraso yanshunguye, yaducunguye twese abizera Kristo nk' Umwami n' Umukiza wacu.”

Avuga ko kuririmba muri uru rurimi byavuye ahanini ku butumire yahawe mu gihugu cya Uganda hanyuma asanga bavuga Ikinyankole ndetse amenya ko rukoreshwa n’abantu benshi hanyuma yiyemeza kwagura ivugabutumwa muri ubwo bwoko bwose.

Ati “Kuririmba indirimbo iri mu rurimi rw' ikinyankole byaturutse mu butumire nagize bwo kujya kuririmba muri Uganda hanyuma numva nk' umuhanzi byaba byiza ko nagira indirimbo iri mu rurimi rwaho kuko aho nari natumiwe nabajije amakuru yaho bambwira ko urwo rurimi barukoresha cyane, nabikoze mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo yumvikana muri icyo gihugu.”

Si indirimbo ya mbere Tonzi akoze iri mu ndimi z’amahanga ibintu ahamya ko bimwagurira imbago haba mu mwuga we w’ivugabutumwa ndetse no mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano bye ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Kuririmba mu ndimi zitandukanye biba byiza cyane ku muhanzi nubwo kuririmba ubwabyo ari ururimi ubwarwo. Indirimbo nziza ushobora kuyikunda igakora ku marangamutima yawe utaranasobanukirwa icyo ivuga, bikaba akarusho noneho iyo byose ubyumva.

Ni muri urwo rwego uko mwuka wera anyoboye mbikora kandi bimbera byiza cyane iyo nagiye mu ivugabutumwa ngasanga mfite indirimbo yaho ndi mu rurimi rwabo. Birabanezeza nanjye bikanyorohera mu ivugabutumwa. Indimi zose ngo zature ko Yesu ari Umwami, byongera umuryango abantu iyo ubashije kuririmba muzindi ndimi.”

Iyi ndirimbo ‘Omushagama’ iri kuri album ya kane ya Tonzi yise ‘Wastahili’ ku mbuga zicuruzwaho imiziki. Yayikoreye amshusho mu rweo rwo kugera ngo iryohere benshi kandi igere kuri benshi nk’uko ariyo ntego ye yo kugeza ubutumwa bwiza kuri bose.

Indirimbo ‘Omushagama’ iri kuri YouTube Channel ya Tonzi Official aho asanzwe anyuza ibihangano bye ariko na none album yise ‘Wastahili’ nayo ikaba iri ku mbuga zose zicururizwaho imiziki mu buryo bw’amajwi.

Tonzi avuga ko iyi ndirimbo yavuye ku butumire yahawe mu gihugu cya Uganda ahita yiyemeza gukora indirimbo iri mu rurimi bumva mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rye

Tonzi avuga ko kuririmba mu ndimi z'amahanga bifungura inzugi z'umugisha n'amahirwe byumwihariko mu muhamagaro we wo kuvuga ubutumwa

Reba amashusho y'indirimbo  ‘Omushagama’ 



Umwanditsi:

Yanditswe 18/04/2025 8:03 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...