Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa
gatanu wera mu gihe abakirisitu ku Isi hose bazirikana umubabaro Yesu yanyuzemo
kugera ngo acungure abizera ndetse n’abataramwizeye.
Iyi ndirimbo iri mu Kinyankole,
ururimi ruvugwa n’abatari bacye mu gihugu cya Uganda ikaba ari indirimbo
igaruka ku giciro cy’amaraso ya Yesu Kirisito yemenekeye ku musaraba i Goligota.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi
yagize ati “Iyi ndirimbo ivuga ku mbaraga z'igitangaza tubonera mu maraso ya
Kristo yamennye ku musaraba kugira ngo aducungure. Omushagama bisobanura
Amaraso. Rero ni urukundo ruhebuje ndirimba mpamya imbaraga z' ayo maraso
yanshunguye, yaducunguye twese abizera Kristo nk' Umwami
n' Umukiza wacu.”
Avuga ko kuririmba muri uru rurimi
byavuye ahanini ku butumire yahawe mu gihugu cya Uganda hanyuma asanga bavuga
Ikinyankole ndetse amenya ko rukoreshwa n’abantu benshi hanyuma yiyemeza
kwagura ivugabutumwa muri ubwo bwoko bwose.
Ati “Kuririmba indirimbo iri mu
rurimi rw' ikinyankole byaturutse mu butumire nagize bwo kujya kuririmba muri
Uganda hanyuma numva nk' umuhanzi byaba byiza ko nagira indirimbo iri mu rurimi
rwaho kuko aho nari natumiwe nabajije amakuru yaho bambwira ko urwo rurimi
barukoresha cyane, nabikoze mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa binyuze mu
ndirimbo yumvikana muri icyo gihugu.”
Si indirimbo ya mbere Tonzi akoze iri
mu ndimi z’amahanga ibintu ahamya ko bimwagurira imbago haba mu mwuga we w’ivugabutumwa
ndetse no mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano bye ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Kuririmba mu ndimi
zitandukanye biba byiza cyane ku muhanzi nubwo kuririmba ubwabyo ari ururimi
ubwarwo. Indirimbo nziza ushobora kuyikunda igakora ku marangamutima yawe
utaranasobanukirwa icyo ivuga, bikaba akarusho noneho iyo byose ubyumva.
Ni muri urwo rwego uko mwuka wera
anyoboye mbikora kandi bimbera byiza cyane iyo nagiye mu ivugabutumwa ngasanga
mfite indirimbo yaho ndi mu rurimi rwabo. Birabanezeza nanjye bikanyorohera mu ivugabutumwa.
Indimi zose ngo zature ko Yesu ari Umwami, byongera umuryango abantu iyo
ubashije kuririmba muzindi ndimi.”
Iyi ndirimbo ‘Omushagama’ iri kuri
album ya kane ya Tonzi yise ‘Wastahili’ ku mbuga zicuruzwaho imiziki.
Yayikoreye amshusho mu rweo rwo kugera ngo iryohere benshi kandi igere kuri
benshi nk’uko ariyo ntego ye yo kugeza ubutumwa bwiza kuri bose.
Indirimbo ‘Omushagama’ iri kuri YouTube Channel ya Tonzi Official aho asanzwe anyuza ibihangano bye ariko na none album yise ‘Wastahili’ nayo ikaba iri ku mbuga zose zicururizwaho imiziki mu buryo bw’amajwi.
Tonzi avuga ko iyi ndirimbo yavuye ku butumire yahawe mu gihugu cya Uganda ahita yiyemeza gukora indirimbo iri mu rurimi bumva mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rye
Tonzi avuga ko kuririmba mu ndimi z'amahanga bifungura inzugi z'umugisha n'amahirwe byumwihariko mu muhamagaro we wo kuvuga ubutumwa
Reba amashusho y'indirimbo ‘Omushagama’