Ibi yabitewe n’uko yagiye kubikuza amafaranga, bakamusaba kuza azanye na nyiri konti cyangwa akazana impapuro zemeza ko ari we muzungura wa mushiki we, ibi byatumye ajya mu irimbi aramutaburura, azana umubiri we.
Ibi byabereye mu Buhinde, mu gace ka Malipasi mu karere ka Keonjhar, ku wa Mbere, tariki ya 26 Mata 2026. Abaturage basigaye bumiwe, bavuga ko ibi ari ugushinyagurira uwapfuye, kandi ko uyu mugabo ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe ngo kuko nta muntu muzima wakora ibi.
Inkuru dukesha Times of India ivuga ko aho uyu mugabo witwa Jitu Munda yagiye ku ishami rya Odisha Grameen Bank asaba kubikuza amafaranga agera ku ibihumbi 20 by’Amarupee (Rs 20,000), angana n’amafaranga y’u Rwanda 310,968. Aya mafaranga niyo yari asigaye kuri konti ya mushiki we, Kalara Munda, wapfuye tariki ya 26 Mutarama 2026.
Abakozi ba banki bamubwiye ko agomba kubanza gutanga ibyangombwa byemewe n’amategeko bigaragaza ko uwo muntu yapfuye ndetse ko ari we wemerewe gukoresha amafaranga ari kuri konti ye.
Kubera kutabyumva neza no kutagira ubumenyi ku bijyanye n’imikorere ya banki, Jitu Munda yavuze ko yagerageje inshuro nyinshi gusobanurira banki ko mushiki we yapfuye ariko ntibamwumve.
Ati: “Nababwiye ko yapfuye ariko ntibanyumva. Bakomeje kumbwira ngo nzane nyir’ubwite aze kwifatira amafaranga ye. Kubera uburakari, nagiye ku mva ye ndacukura, nzana amagufa ye kugira ngo mbereke ko atakiriho.”
Iki gikorwa cyateye ubwoba n’ihahamuka abari muri banki, bahita bahamagara polisi yo mu gace ka Patana byihutirwa. Polisi nayo ntiyatinze kuhagera, kubera ko icyo kibazo bumvaga cyihutirwa cyane.
Umupolisi witwa Kiran Prasad Sahu yavuze ko iki kibazo cyaturutse ku kutumvikana hagati y’uyu mugabo n’abakozi ba banki. Ati: “Uyu mugabo ntabwo yize, ntasobanukiwe neza imvugo zikoreshwa mu by’amategeko, kumubwira rero ngo azane nyir’ubwite cyangwa impapuro zemeza ko ari we muzungura ntiyabyumvaga neza.
Abakozi ba banki na bo bananiwe kumusobanurira neza inzira agomba kunyuramo kugira ngo yemererwe kubikuza amafaranga ya mushiki we wapfuye.”
Nyuma y’uko polisi ihagereye, banki yemeye kumufasha gukurikiza inzira zemewe kugira ngo abone ayo mafaranga. Amagufa ya mushiki we yahise asubizwa ku mva ashyingurwa mu cyubahiro, hari n’inzego z’umutekano.
Amakuru avuga ko iki kibazo cyari gikomeye kurushaho kuko umuntu wari warashyizwe kuri konti nk’uzazungura nyirayo na we yapfuye, bigatuma Jitu Munda ari we wenyine usigara mu muryango, ari nayo mpamvu asaba guhabwa amafaranga ya mushiki we.
Ubuyobozi bw’aho atuye bwatangaje ko bugiye kumufasha kubona ibyangombwa byemeza ko ari we muragwa wemewe n’amategeko, kugira ngo ashobore kubona amafaranga ye mu buryo bwemewe.
