Amakuru dukesha ikinyamakuru The Tribune avuga ko uwo mugenzi yari yagerageje guhisha injangwe ye, yizeye ko abashinzwe umutekano ku kibuga cy'indege batayibona. Icyakora, uwo mugambi waramupfubanye kuko iyo "ngofero" yatangiye kwinyeganyeza no gusohora amajwi y'injangwe, bituma ihita itahurwa.
Abashinzwe umutekano, basanzwe bahuguriwe gutahura imyitwarire idasanzwe, bahise bahagarika uwo mugenzi mbere y'uko yinjira mu ndege. Nyuma bamusobanuriye ko amatungo yemerewe kujyanwa mu ndege gusa iyo atwawe mu buryo bwubahiriza amabwiriza y'ikigo cy'indege, harimo gushyirwa mu gasanduku kabugenewe (pet carrier) no kuba afite ibyangombwa bisabwa.
N’ubwo iyi nkuru yakwirakwijwe cyane ivuga ko yari umugore wagerageje guhisha injangwe, amakuru yaje gusobanura ko umuntu ugaragara muri videwo ari Jeremy Smith, uzwi cyane muri Atlanta ku izina rya "BeltLine Cat Guy", ndetse injangwe ye yitwa Whisker.
Jeremy Smith ni afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuva akivuka. Yahuye na Whisker nyuma yo kuyigura amadolari 100 ku mugabo wayitagaho muri Piedmont Park.
Nyuma yayitoje kuguma ituje ku rutugu cyangwa ku mutwe igihe agenda ku igare azenguruka umujyi wa Atlanta. Smith yavuze ko akunda kujyana na Whisker kuko ituma abantu benshi bamwenyura, bakamusaba gufata amafoto cyangwa amashusho, ibintu avuga ko bimuha ibyishimo no kumva afite uruhare mu gushimisha abandi.
N’ubwo injangwe ya Whisker imenyereye kugenda ku mutwe wa nyirayo, amabwiriza ya Frontier Airlines ateganya ko amatungo yose yemewe mu ndege agomba kuguma mu dusanduku twabugenewe urugendo rwose.
Icyo cyemezo ntikireba gusa Frontier Airlines, kuko n'ibindi bigo byinshi by'indege bisaba ko amatungo atwarwa muri ubwo buryo, keretse ari inyamaswa zifasha abafite ubumuga (service animals) zifite ibyangombwa byuzuye. Si ubwa mbere injangwe ziteje impaka mu ngendo zo mu kirere.
Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana izacitse ba nyirazo zikazenguruka mu ndege, ndetse n’izinjiye mu myanya y'icyiciro cya mbere (First Class) ziturutse mu myanya isanzwe.
Icyakora, icyatumye iyi nkuru ikundwa cyane si uko uwo mugenzi yagerageje kurenga ku mabwiriza gusa, ahubwo ni uburyo Whisker yagaragaraga ituje cyane yicaye ku mutwe wa nyirayo, ku buryo benshi bayigereranyije n'ingofero idasanzwe aho kuba injangwe nzima.
