Mu kiganiro umuraperi Pacson aherutse kugirana na
Inyarwanda, nibwo yavuze ko kugeza ubu atarababarira Riderman nyuma yo
gusuzugurirwa mu gitaramo cyo kumurika album ye. Ni igitaramo cyabaye tariki
25/12/2017 kibera muri Petit Stade.
Pacson yagize ati:”Riderman arimo gushyira hanze album ye,
bouncer yamvanye ku rubyiniro, bafata nk’ukuntu bafata agashashi. Kugera n’iyi
saha sindamubabarira.”
Pacson yakomeje ahamya ko aricyo kintu kibi cyamubayeho mu
myaka amaze aririmba, ndetse akomeza arahira ko adashobora gutera intambwe ngo
yegere Riderman biyunge.
Uyu muraperi akomeza avuga ko yari mu rwambariro hamwe na MC
P ndetse aho bagombaga guherekeza Riderman ku rubyiniro ariko P we akanga
kuzamuka. Amaze kuzamuka avuga ko bouncer yahise aza akamufata ati ‘Va hano
ugende” nk’aho wagira ng oni umufana.
Pacson ati:”Riderman yakabaye abwira bouncer ati buretse uyu
yitwa Pacson ni umuraperi wa hatali, twaratangiranye, yantanze no mu muziki
naje musanga. Byari kuba ibintu byoroshye aho kwijijisha.”
Ubwo Inyarwanda yashyigara ku mbuga nkoramyambaga zayo
amashusho ya Pacson avuga ibi, Riderman yagiye ahatangirwa ibitekerezo avuga ko
ibi ari ibinyoma aho avuga ko yamanuwe ku rubyiniro kuko yari yasinze.
Riderman ati:”Muze kureba amashusho y'ibyabaye kuri Youtube,
murabona ko yari yasinze cyane. Ikindi kandi nk'uko yabivuze, sijye wabikoze.
Yewe sinanjye wahamagaye abamukura kuri stage, abamukuyeho bari mu kazi kabo
bisanzwe. Keretse niba avuga ko wenda ntamutabaye, ibyo kandi nabyo si
inshingano zanjye nabusa.”
Yakomeje ati:” Biratangaje kubona umuntu w'imyaka irenga 30
yitwara nabi, byamugiraho ingaruka akabigereka ku bandi. Ibyo avuga ko
twahuriye mu rwambariro tugapanga kujyana kuri Stage ni ikinyoma cyambaye ubusa
pe.”
Riderman na Pacson ni bamwe mu baraperi barambye mu muziki
nyarwnda aho bamazemo imyaka irenga 15 ndetse bagiye bahurira mu bikorwa
binyuranye, gusa ubu bakaba badacana uwaka aho Pacson yanahamirije inyarwanda
ko nta na nimero ya telephone ye agira.
Pacson avuga ko yavanwe ku rubyiniro mu buryo busuzuguritse
Riderman we avuga ko Pacson yari yasinze
Amashusho agaragaza uko Pacson yakuwe ku rubyiniro