Ibi
birori byahuriyemo ibyamamare byinshi mu muziki, sinema, imideli, ubucuruzi
n’abandi b’amazina akomeye mu myidagaduro nyarwanda. Byaranzwe n’udushya
twinshi, ariko icyatumye benshi baceceka bakumva, ni amagambo yavuzwe na
Cyomugisha Cecile – umukobwa wagaragaje ko ubuzima bwe bwose abukesha urukundo
rwa Bwiza.
Cyomugisha
Cecile yibutse uko muri 2017, ubwo biganaga mu mwaka wa kane w’amashuri
yisumbuye, Bwiza yabonye arimo guhangayikishwa no kwirukanwa kubera kubura
amafaranga y’ishuri.
Ati
“Ikintu nzi cyane cyane kuva muri iyo myaka, guhera mu 2017 kugeza n’ubu, ni
uko uwo ndiwe ni ukubera Bwiza, tukigana, yarandeberaga iby’amafaranga y’ishuri
buri kimwe cyose nkeneye, kuko yampuje n’ababyeyi. Abo babyeyi rero nibo
bamfashije kwiga amashuri yisumbuye kugeza ubu.”
Yakomeje
agira ati “Yankuye ahantu udashobora kwikuramo. Iyo ntaza guhura na we, sinzi
aho mba ndi ubu. Yampuje n’ababyeyi be, banyishyurira amashuri yisumbuye yose.
Nyisoje, nahise njya kubana na bo kuko mama atari ahari, ariko Bwiza we yari
ahari, anyitaho nk’uwabo.”
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bwiza yavuze ko Cyomugisha Cecile bahuriye ku
ishuri ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye yiyemeza kumufasha,
kandi ko ubu yatangiye no kwiga Kaminuza ku buryo ageze ku cyiciro cya
‘Master's’.
Se
wa Bwiza, Karake Emanuel, yavuze ko kuva kera yamenye ko umukobwa we azaba
umuririmbyi, kuko akiri muto yiganaga abaririmbyikazi bo muri Amerika, ijwi rye
rikaririmbisha umutima wose.
Yongeraho
ati “Bwiza yakuze ari umwana ukunda kuririmba yigana abaririmbyikazi bo muri
Amerika kandi ukumva ijwi rye arabikunda kandi azi kuririmba, ibyo rero
nk’umubyeyi ureba kure umenya inzira umwana azerekeza.”
Renatha,
umwalimu wamwigishije mu mashuri abanza, yavuze ko Bwiza yahoraga aririmbira
bagenzi be, akabashishikariza gukunda umuziki. Hari indirimbo yari yarabahaye,
bakayiririmba kenshi, kugeza n’ubu ikibanyura.
Mu
kwizihiza isabukuru, ababyeyi ba Bwiza bamwifurije kurushaho gutera imbere,
bakomeza kumutoza indangagaciro z’urukundo no gufasha abandi.
Yankuye
ahantu udashobora kwikuramo” – Cyomugisha Cecile ashimira Bwiza wamuhinduriye
ubuzima
Bwiza
yavuze ko yahuye na Cecile ubwo biganaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye
KANDA
HANO UREBE BWIZA AVUGA KURI CECILE YISHYURIYE AMASHURI
MUYOBOKE
YAGEZE BWA MBERE MURI KIGALI UNIVERSE NYUMA Y’IGIHE KININI
PAPA
SAVA YAVUZE KU MUNSI WA MBERE YAHURIYEHO NA BWIZA
PRICE
KIIIZ YAVUZE KU MUNSI WA MBERE AKORERA INDIRIMBO BWIZA