Yanga SC yemeje igihe izakinira na Rayon Sports

Imikino - 16/07/2025 6:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Yanga SC yemeje igihe izakinira na Rayon Sports

Ikipe ya Young Africans S.C yo muri Tanzania yatangaje ko izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’ tariki ya 15 z’ukwezi gutaha ndetse ko ari bwo izisuzuma.

Mu minsi yashize mu kiganiro n’itangazamakuru ni bwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje ko iyi kipe izakina na Yanga SC ku munsi wayihariwe uzwi nk’uw’Igikundiro.

Abajijwe ibijyanye n’amatariki yavuze ko batari bayamenya neza. Kuri ubu umuvugizi w’iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona muri Tanzania, Ally Kamwe yatangaje ko tariki ya 15 ari bwo izakina na Rayon Sports aho bazaba bagiye no kwisuzuma.

Yagize ati: ”Tariki 15 (Kanama) Yanga izakina umukino mu Rwanda. Bivuze ko akazi ko gusinyisha abakinnyi bashya no gutandukana na bamwe dusanganywe kazaba hagati ya tariki 20 (Nyakanga) na Tariki 3 (Kanama).

Tariki 15 (Kanama) tuzakina umukino na Rayon Sports mu Rwanda. Tuzaba tumaranye ibyumweru bibiri n’umutoza mushya. Mu Rwanda tuzajyana ijambo nyamukuru rimwe. Ni igihe cyo kwisuzuma. Uyu mukino wa Rayon Sports na Yanga ni umwanya mwiza wo kwipima”.

Yavuze ko umuntu wese ugiye mu Rwanda aba agiye kwisuzuma ndetse ko ari bwo Yanga SC izerekana ikipe yayo nshya. Ati”Umuntu wese ujya mu Rwanda aba azi ko agiye kwisuzuma. Twe nka Yanga tuzaba tugiye gusuzuma ikipe yacu.

Abantu bitegure. Tugiye gukora urundi rugendo rurerure. Tariki 15 (Kanama) nibwo Yanga izagaragaza ikipe yayo nshya.  Yanga Africans izaba iri mu Rwanda kuri uwo mukino wa gicuti izakina kuri Rayon Sports Day 2025”.

Iyi kipe yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yaje gukina na Al-Merrikh SC yo muri Sudani mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Yanga SC izakina na Rayon Sports tariki ya 15 z'ukwezi gutaha

Ally Kamwe yavuze ko bazisuzumira kuri Rayon Sports 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...