Yanga na Simba SC mu myiteguro yo gucakirana na APR FC na Rayon Sports i Kigali muri iyi mpeshyi

Imikino - 17/07/2025 10:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Yanga na Simba SC mu myiteguro yo gucakirana na APR FC na Rayon Sports i Kigali muri iyi mpeshyi

Amakipe akomeye yo muri Tanzania, Young Africans SC (Yanga) na Simba SC, afite gahunda yo kwitegurira umwaka utaha w’imikino i Kigali, imwe ikine na Rayon Sports indi ikine na APE FC.


Ikipe ya Yanga, iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya Tanzania, yamaze kwemeza ko izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports ku itariki ya 15 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro, mu rwego rw’ibirori ngarukamwaka bya "Rayon Sports Day".

Ibirori bya "Rayon Day" biba bigamije kwerekana abakinnyi bashya, imyenda mishya, kwerekana abafatanyabikorwa bashya no gutangira ku mugaragaro umwaka mushya w’imikino. Ni n'umwanya wo kwipima ku ikipe ikomeye mbere y’uko shampiyona ya Rwanda Premier League n’amarushanwa ya CAF Confederation Cup atangira.

Uyu mwaka, Rayon Sports yongeye gutumira ikipe yo muri Tanzania nyuma y'uko umwaka ushize yakinnye na Azam FC mu birori bya “Rayon Day”. Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe igitgo 1-0.

Umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe, yemeje ko ikipe yabo yakiriye ubutumire bwa Rayon Sports, kandi ko biteguye kuzazana abakinnyi bashya bazamurikwa muri icyo gikorwa.

Kamwe yagize ati: “Abafana bazabona Yanga nshya. Turamara ibyumweru bibiri turi kumwe n’umutoza mushya, kandi uyu mukino uzaba umwanya mwiza wo kwipima. Tugiye gutangira urugendo rurerure, abantu nibitegure. Tariki ya 15 Kanama, tuzerekana ikipe yacu nshya.”

Rayon Sports izaba iri mu gikorwa cya Rayon Day ku nshuro ya munani, aho bazifashisha uyu mukino ngo basuzume urwego rw’abakinnyi bashya bazakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ku rundi ruhande, APR FC nayo yagaragaje ko iri mu biganiro n’amakipe akomeye arimo Simba SC yo muri Tanzania, ASEC Mimosas yo muri Côte d’Ivoire na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo. Intego ni ukugira umukino wa gicuti ku itariki ya 2 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro, mu myiteguro y’umwaka w’imikino.

Amakipe ya Young Africans na Simba SC azahagararira Tanzania mu CAF Champions League, kimwe na APR FC yo mu Rwanda, mu gihe Rayon Sports izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

APR FC na Rayon Sports mu nzira yo kwitegura umwaka utaha w'imikino zikina n'amakipe akomeye yo muri Tanzania


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...