Yamurikiwe n'abarimo Knowless na Rihanna! CandyBely yinjiranye mu muziki indirimbo yatunganyijwe na Prince Kiiz

Imyidagaduro - 04/06/2025 1:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Yamurikiwe n'abarimo Knowless na Rihanna! CandyBely yinjiranye mu muziki indirimbo yatunganyijwe na Prince Kiiz

Umuhanzikazi mushya witwa CandyBely yatangije ku mugaragaro urugendo rwe mu muziki abinyujije mu ndirimbo ye ya mbere yakozwe na Prince Kiiz ndetse na Director C. Avuga ko umuziki ari inzozi yakuze arota, none ubu akaba yinjiye mu ruganda rwa muzika nk’umwuga azaharanira gukora kugeza ageze ku rwego rw’Isi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, CandyBely yavuze ko ari umwe mu rubyiruko rukunda gukora cyane, rukunda Imana, kandi rufite intego yo kubaho mu buzima burimo ibyishimo. Yagize ati: "Ndi umuntu usanzwe nkaba ndi umwe mu rubyiruko rukunda kubaho ubuzima bwo gukora cyane. Mbere na mbere nkunda Imana, ikindi ndasabana cyane kuko nshigikira cyane ubuzima bw’ibyishimo. Ikindi ndi umuntu ukunda ibyo nkora."

Uyu muhanzikazi avuga ko umuziki yawutangiye akiri umwana yiga mu mashuri abanza, ariko avumbura ko ari inzozi ze z’ukuri ageze mu yisumbuye. Ati: "Umuziki rero natangiye kuwiyumvamo ndi umwana muto wiga mu mashuri abanza, nyuma ngeze mu yisumbuye numva ko ari byo ngomba kwiga nkabikora nk’akazi nkunda, nkanabitangamo ibyishimo mu bandi. Rero nyuma ubwo nasozaga amasomo yanjye ni bwo nahise mbyinjiramo numva ko inzozi zanjye zo kuba umwe mu bahanzi ngomba kuzigeraho."

CandyBely yemeza ko abantu bagira uruhare runini mu rugendo rw’umuhanzi, aho usanga bamwe bamushyigikira abandi bakamuca imbaraga. Ariko kuri we, byamuhaye imbaraga zo gukomeza urugendo cyane ko n'ababyeyi be bamushyigikiye cyane.

Ati: "Bamwe bakunda bitandukanye cyane ko mu rugendo rw’ubuzima hari abaguca intege n’abandi bagutiza urwego. Rero abenshi muri bo bampaye impamvu zo gukora cyane kurushaho. Ababyeyi bo urumva ntago bari kubura kubyakira cyane ko nakuze babonako ari byo nkunda gushyiramo imbaraga cyane. Gusa nanone ntihaburamo kuba nta muhanuzi iwabo."

CandyBely utarabona abamufasha, avuga ko afite intego z'igihe kirekire zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ati: "Inzozi zo ni ndende gusa ndashaka kugera kure cyane, gukora umuziki ku rwego rw’Isi." Afite ingamba zo gukora cyane kugira ngo azagere aho yifuza kugera, no kwereka Isi ko u Rwanda rushoboye muri muzika.

Ku bijyanye n’abantu bamufasha gutekereza kure, yavuze ko afatira urugero ku bantu bakora ibihangano bifite ireme, ariko ko Knowless Butera na Rihanna ari bamwe mu bamuhateye imbaraga. 

Ati: Ubundi mu busanzwe njye umuntu mfatiraho icyitegererezo ni umuntu ukora igihangano nanjye nigiraho. Gusa Knowless Butera ari muri bamwe bampa imbaraga, akampa n'icyerekezo cyiza. Hanze ho ni Rihanna."

Indirimbo ye ya mbere yavuze ko ayifata nk’intangiriro y’ibintu bikomeye, kandi ari yo imuha ishusho y'izindi azakora. Iyi ndirimbo yibanda ku rukundo, yitwa 'Just For You,' amashusho yayo yatunganyijwe na Director C, mu gihe amashusho yakozwe na Prince Kiiz.

Yagize ati: “Indirimbo ivuga ku rukundo. Ni inkuru ikunda kubaho cyane ukisanga ukunze umuntu kandi ari ubwa mbere umubonye ku buryo kwisanga mu rukundo na we hagati yanyu biza bitagoranye.”

Avuga ko bose bahujwe no kuba ari abantu bicisha bugufi, bashyigikirana kandi basabana. Ati: “Kiiz twahujwe n’uko twese turi mu ruganda rumwe rw’umuziki, kandi ni umu-producer wicisha bugufi, wumva abantu kandi ushyigikira ibyo abandi bakora. Ibyo ni byo byatumye dutangira gukorana. Na Director C twahujwe n’uko akora amashusho y’indirimbo neza cyane, nanone akaba ari umuntu wicisha bugufi kandi usabana. Guhura n’aba bantu bombi ni ibintu mpa agaciro mu rugendo rwanjye rwa muzika.”

Mu butumwa yageneye abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange, yavuze ko 'icyo nabwira abantu nuko bagomba gukunda ibyo bakora cyane nk’ibyo biyumvamo ko ari impano yabo, bagashyigikira icyibarimo. Ikindi nasaba Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni ugushyigikira umuziki nyarwanda kuko bitanga icyizere cy’iterambere ry’igihugu.'

CandyBely asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rushya yatangiye, kandi ahamya ko afite ibyinshi byiza azakomeza kubagezaho mu gihe kiri imbere.

Umuziki w'u Rwanda wibarutse umuhanzikazi mushya witwa CandyBely

Afite inzozi zikomeye zo kugeza umuziki we ku rwego rw'Isi

Indirimbo yinjiranye mu muziki yakozwe na Director C ndetse na Prince Kiiz

Mu nzira yamugejeje ku mwanzuro wo gutangira gukora umuziki nk'umwuga, yamurikiwe n'abarimo Butera Knowless na Rihanna

Nyura hano urebe indirimbo nshya ya CandyBely yise 'Just For You'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...