Ni
igitaramo cyari kiyobowe na Bertrand na MC Galaxy cyabereye muri Kigali
Universe mu ijoro rya tariki 22 Ugushyingo 2025 cyaririmbyemo abaraperi nka
PFla, Zeotrap, Fireman, Riderman, Bennoview, Hertos, Ish Kevin, BThrey n’abandi.
Papa
Cyangwe aherutse kubwira InyaRwanda, ko kuva yinjira mu muziki yifuzaga
kuzakora igitaramo cye bwite, ibintu yakomezaga kubona nk’inzozi z’igihe
kirekire.
Ati
"Ku bijyanye no kuba nariyemeje gukora igitaramo, ni uko zari inzozi, zo
kuvuga ngo kuba naza mu muziki, nkamara umwaka umwe, ibiri cyangwa se itatu,
ine, cyangwa se itanu, n'ibintu nagombaga kwishimira.”
Yavuze
ko abantu benshi bamufashije mu muziki, ariko cyane cyane Mama we, wamubereye
inkunga ikomeye kuva agitangira. Ati “Mama wanjye ni umwe mu bantu banshyigikiye
cyane. Ni we muntu wa mbere nubaha, kandi nkunda cyane.”
Avuga
ko mu myaka itanu ishize yabaye mu bihe byamuhinduye cyane, bimwongerera
imbaraga zo kwiyemeza gukora cyane kurusha kuvuga.
Muri
iyi nkuru reka turebere hamwe udushya twaranze iki gitaramo.
1.Yampano
ntiyabonetse
Umuhanzi
Uworizagwira Florien wamamaye ku mazina ya Yampano ni umwe mu bahanzi bari
bategerejwe cyane muri iki gitaramo gusa ntiyigeze anagera ahaberaga iki gitaramo.
Yampano
yari ategerejwe cyane bitewe nuko yari amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga
nkoranyambaga nyuma y’ashusho ye amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga
ari mu busambanyi.
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyatumye uyu muhanzi atitabira iki gitaramo.

2.PFLA yatashye
atishimye
Umuraperi
PFLA yagiye ku rubyiniro igicuku kiniha bigeze saa saba n’igice asanga abantu
bamwe batangiye gutaha abandi batishimiye uko iki gitaramo cyagenze bitewe
n’imitegurire mibi no kutubahiriza gahunda byakiranze.
PFLA
wari uherekejwe na Generous 44 yagiye ku rubyiniro ataramira abasigaye abazi
indirimbo ze barishimana abandi bo wabonaga bazinga utwabo bataha.
PFLA
ubwo yari ageze ku musozo yumvikanye mu ndangurura majwi yibasira abaraperi
bato batumva cyangwa bapinga Old School.
3.Rocky
ntiyitabiriye igitaramo cye
Rocky
Kimomo wafashe akaboko Papa Cyangwe mu nzira ze zo kwamamara nubwo baje
gushanwa ariko yari yiyemeje kumushyigikira muri iki gitaramo.
Rocky
nubwo ataje muri iki gitaramo gusa yishyuye itike y’ibihumbi 200Frw.
Ntiyitabiriye igitaramo cya Papa Cyangwe, ariko yari muri BK Arena mu gitaramo
cyiswe “Kigali Dutarame” cyahuje abahanzi mu njyana gakondo ndetse n’amatorero.
4.B Threy
yaririmbye ahagaze ku ntebe
Umuraperi
B Threy uri mu bishimiwe cyane muri iki gitaramo yageze aho amanuka ava ku
rubyiniro ajya mu bafana aririmbana nabo bigera aho ahagarara ku ntebe ko ngo
abashe guhuza neza n’abakunzi b’umuziki we bari mu cyiciro cy’inyuma y’imyanya
y’icyubahiro.

5.Nta ndirimbo
igize Album ye nshya yigeze aririmba
Iki
gitaramo cyari icyo kwizihiza imyaka 5 Papa Cyangwe amaze mu muziki ndetse
kikaba cyari cyongewemo n’umwanya wo kumurika album ye nshya yise “Now or
Never”.
Gusa
igitangaje igitaramo cyarinze kirangira Papa Cyangwe ataririmbye indirimbo
nimwe muzigize iyi Album.
6.Riderman yahaye
icyubahiro Papa Cyangwe
Riderman
wagiye ku rubyiniro nyuma ya Papa Cyangwe yishimiye kubona uko abakunzi b'umuziki
baje kumushyigikira wabonaga ko byamukoze kumutima.
Riderman
waririmbye indirimbo nyinshi zishoboka yageze aho yingingira Papa Cyangwe
kugaruka ku rubyiniro kungira ngo amare ipfa abakunzi be wabonaga ko bari
bakimunyotewe ariko undi amubwira ko amasaha yabasize ibyo bitakunda.
Riderman yashimiye Papa Cyangwe ku ntambwe ateye, amubwira ko imyaka itanu amaze atari mike ndetse amwifuriza imigisha.

7.Ish Kevin
yatunguranye
Umuraperi
Ish Kevin utari ku rutonde rw'abahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo
yatunguye Papa Cyangwe amusanga ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye
bise “Bakalo” ubundi amusiga ku rubyiniro nawe akomerezaho arimba indirimbo
“Amakosi” iri muzakunzwe cyane.
8. Bennoview
yinjiye abambye ku musaraba
Umuhanzi
ukiri muto Bennoview yatunguye Isi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ubwo
yinjiraga ku rubyiniro rw’igitaramo cya Papa Cyangwe abambye ku musaraba
uteruwe n’abasore bagera kuri bane.
Ni
ibuntu byatunguye benshi Yaba abari mu gitaramo imbere ndetse n’abandi bari
hanze babonye amashusho yacyo yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu
musore yinjiriye mu ndirimbo yise “No Problem Today” yinjiye urubyiniro ari
kumusaraba yambaye n’ikamba rigaragara nk’irya amahwa gusa we ntiyatewe
imisumari mu biganza nkuko byagenze kuri Yesu Kristo, ahubwo we yari ahambiriwe
ku migozi.
9. Umubyeyi wa
Papa Cyangwe yaranzwe n’amarangamutima
Iki
gitaramo ubona ko cyitabiriwe cyane mu bashyigikiye Papa Cyangwe harimo
umubyeyi we wari mu myanya y’imbere aje kwihera ijisho ibyo umuhungu we
yateguye.
Papa
Cyangwe waserukanye kositumu y’umukara n’utubara tw’umweru dushashagira
yashimishije abitabiriye iki gitaramo bigera aho ava kurubyiniro ubona ko
batanyuzwe bagaragaza ko bakimukeneye
Ubwo
yari avuye ku rubyiniro Papa Cyangwe yagarutse mu bafana ajya guhoberana n’umubyeyi
we, ubona ko yari yishimye cyane, bigera aho kwifata byanga azenga amarira
y’ibyishimo mu maso.
10. Zeotrap na
Papa Cyangwe bazimirijweho ibyuma
Abitabiriye
igitaramo cya Papa Cyangwe ntibishimiye amwe mu makosa yaranze igitaramo cy’amateka
mu muziki we cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro rya tariki 22 Ugushyingo
2025.
Bimwe
mu byatunguye benshi ni uburyo Papa Cyangwe yageze ku rubyiniro ndetse ubwo
yaririmbaga indirimbo “Ngaho” igezemo hagati imiziki n’insakaza-mashusho yari
inyuma ye byakuweho bimara umwanya munini.
Ibi
byongeye kubaho ubwo Zeotrap yari ageze ku rubyiniro ubwo yari akigera ku
rubyiniro nabwo ibyuma byahise bivaho noneho bimara umwanya ntakintu na kimwe
kivuga.
Zeotrap yabonye ibi bibaye we n’itsinda rye Kavu Music bahitamo kuva ku rubyiniro ubona ko bari bameze nkababuze igikurikiraho. Ariko, baje kugaruka ku rubyiniro nyuma y’iminota micye ibyuma byongeye gutunganywa.

























MITSUTSU YABAJIJWE KU MUKOBWA AHERUTSE KWAMBIKA IMPETA AFATWA N'IKINIGA
B-THREY YANYUZE AMAGANA Y'ABANTU YITABIRIYE IGITARAMO CYABEREYE MURI KIGALI UNIVERSE
BENNOVIEW YASERUTSE ABAMBYE KU MUSARABA MU GITARAMO CYA PAPA CYANGWE
BURIKANTU NA BURINGUNI BASERUTSE BYIHARIYE MU GITARAMO CYA PAPA CYANGWE
AMARANGAMUTIMA Y'UMURAPERI FIREMAN NYUMA YO KURIRIMBA MU GITARAMO CYA PAPA CYANGWE
MUYOBOKE ALEX YAVUZE KU GITARAMO CYA THE BEN NA BRUCE MELODIE MURI BK ARENA
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABARAPERI M IZZLE NDETSE NA RACINE
