Yakuze asubiramo indirimbo, akunda gufasha! Ababyeyi ba Bwiza bahishuye ibitaravuzwe mu buto bwe - VIDEO

Imyidagaduro - 10/08/2025 7:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Yakuze asubiramo indirimbo, akunda gufasha! Ababyeyi ba Bwiza bahishuye ibitaravuzwe mu buto bwe - VIDEO

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 9 Kanama 2025, mu birori by’akataraboneka byiswe “Bwiza Gala Night” byabereye muri Kigali Universe, Bwiza Emerance yizihije imyaka 26 amaze avutse, anizihiza imyaka ine amaze mu muziki. Byari ibirori byuzuyemo urukundo, urwenya n’amateka, aho ababyeyi be bahishuye ibitarigeze bimenyekana ku buto bwe.

Binyuze muri filime mbarankuru yamurikiwe abitabiriye ibirori bya Bwiza, Karake Emanuel na Uwimana Jeane, ababyeyi b’uyu muhanzikazi, bavuze ko batigeze batungurwa no kubona umukobwa wabo yinjiye mu muziki, kuko akiri muto yamaraga umwanya munini asubiramo indirimbo z’abaririmbyikazi bakomeye bo muri Amerika, akerekana impano n’urukundo nyarwo rwo kuririmba.

Mama we Uwimana Jeanne yagize ati “Kuri Bwiza, ndashaka kukubwira nti 'ndagukunda'. Uzakomeze kuba uwo uri we, uharanire gutera ishema igihugu cyawe. Isabukuru nziza, Mama Bwiza agukunda.”

Se, Karake Emanuel, yibutse ko Bwiza yakuze afite inzozi zo kuririmba, akagira n’ijwi ryihariye. Ati “Bwiza yakuze ari umwana ukunda kuririmba yigana abaririmbyikazi bo muri Amerika kandi ukumva ijwi rye arabikunda kandi azi kuririmba, ibyo rero nk’umubyeyi ureba kure umenya inzira umwana azerekeza.”

Yakomeje agira ati “Igihe cyarageze umwana yerekeza mu rusengero atangira kuririmba izi ndirimbo za ‘Gospel’ akaba umwana uhora imbere.”

Uretse impano yo kuririmba, ababyeyi ba Bwiza banagarutse ku kindi kimuranga: umutima w’urukundo n’ubugiraneza. Mama we yasangije urugero rw’igihe yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, akitangira gufasha umwana mugenzi we wari hafi kwirukanwa kubera kubura amafaranga y’ishuri, akamurwanira kugeza ababyeyi ba Bwiza bafashe inshingano zo kumwishyurira.

Ati “Yakuranye urukundo, yatangiye kugira inshingano akiri muto ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ahasanga umwana ufite ubuzima butari bwiza, bari kurwana no kumwirukana kubera kubura amafaranga y’ishuri, Bwiza agahora atubwira ngo hariya hari umwana ufite ubwenge, ariko udafite ubushobozi, umwana atubuza amahoro, kugeza igihe twafashe inshingano […]”

Se wa Bwiza avuga ko uko umukobwa we yatangiye n’aho ageze bibatera ishema. Ati “Uko watangiye n’aho ugejeje ni ibintu bitandukanye cyane. Bigaragaza iki rero? Bigaragaza ko harimo iterambere, umuziki wawukoze neza, uri muri wowe, ntabwo ari ibintu ushakisha, icyo nkwifuriza rero, ni iterambere ukagera aho wifuza, kandi aho wifuza ni ho nanjye nifuza.”

Yungamo ati “Bwiza, rero ikindi gikomeye cyane nkwifurije isabukuru y’amavuko, ukomeze ukure ujye juru, ukomeze ukure muri za ndangagaciro twakweretse, kandi iterambere ryawe, ritumbagira rigera kure aho wifuza.”

Bwiza Emerance yavutse ku wa 9 Kanama 1999. Yatangiye umuziki nk’umwuga mu 2021 nyuma yo kwegukana intsinzi mu irushanwa The Next Diva – Indi Mbuto ryari ryateguwe na KIKAC Music. Nyuma yo gusinya amasezerano, yahise ashyira hanze indirimbo zitandukanye, ariko indirimbo ‘Ready’ yo mu 2022 niyo yamuhaye izina rikomeye.

Mu 2023 yashyize hanze album ye ya mbere “My Dreams” igizwe n’indirimbo 14, ikurikirwa na “25 Shades” mu 2025 ifite indirimbo 12.

Mu rugendo rwe rugufi ariko rufite imbaraga, Bwiza yegukanye ibihembo bikomeye birimo: Umuhanzikazi mwiza w’umwaka 2023 (Isango na Muzika Awards); Umuhanzikazi mwiza w’umwaka na Album nziza y’umwaka 2023 (Karisimbi Entertainment Awards).

Yanahataniye ibihembo mpuzamahanga nubwo atarabasha kubyegukana, ariko akomeza kuzamura izina rye. Uretse kuririmba, azwi nk’umubyinnyi mwiza ndetse agakina na Basketball.

 
Karake Emanuel, Se wa Bwiza, yibuka uburyo umukobwa we yakuze akunda kuririmba, akavuga ko yabonaga kare inzira azanyuramo

Uwimana Jeane, Mama wa Bwiza, ashimangira ko umwana we akomeje kuba ishema ry’umuryango n’igihugu 


Bwiza Emerance, yizihije imyaka 26 y’amavuko n’imyaka ine amaze mu muziki, mu ijoro ry’amateka rya “Bwiza Gala Night"

 

Karake Emanuel ashimira intambwe umukobwa we amaze kugeraho, akamwifuriza kugera ku nzozi ze zose 


Uwimana Jeane agaragaza ko Bwiza yakuranye umutima w’urukundo n’ubugiraneza  


Bwiza Emerance, umuhanzikazi wegukanye imitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu ijwi rye ryihariye n’ubutumwa bw’indirimbo ze

MC TINO YAVUZE KURI AYRA STARR WAMUHAYE AMAFARANGA NDETSE NO KURI BWIZA

PLATINI P YAKOMOJE KURI BWIZA NYUMA Y'IBITARAMO BYE BIKOMEYE YAKOZE

FAYZO WAKOZE INDIRIMBO YA MBERE YA BWIZA YAHISHUYE BYINSHI

AMASHIMWE NI YOSE KURI BWIZA NYUMA Y'IGITARAMO GIKOMEYE YAKOZE

KANDA HANO UREBE UKO ABABYEYI BA BWIZA BAMUFASHIJE GUKATA 'CAKE' NDETSE N'UKO YASERUTSE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...