Mu
kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025,
aba bahanzi bavuze ko icyatumye bayita Vibranium ari uko bashakaga gutanga
ubutumwa bujyanye n’agaciro k’umugabane w’Afurika, uko uriho ubu n’icyerekezo
cyawo mu bihe biri imbere.
Platini
yagize ati: “Twatekereje gukora Album itandukanye, dutangira tugamije gukora EP
ariko mu gihe tugenda tuyinonosora, twabonye ko hari byinshi twakora. Twahise
tuvuga tuti reka tuyite Vibranium, ijambo rizwi cyane muri filime ya Wakanda,
risobanura ikintu gifite agaciro gakomeye, nk’uko natwe twifuza ko Afurika yacu
itekerezwaho gutyo.”
Yavuze
ko Vibranium ari Album yakozwe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse ko bakoze ‘affiche’
yayo bashingiye ku isura y’iyo filime, cyane cyane mu buryo igaragaza
ubushobozi n’iterambere ry’Afurika.
Iyi
Album irimo indirimbo umunani, yakozwe n’abahanzi, abatunganya indirimbo
n’abandi barenga 20. Platini yavuze ko byabaye akarusho kubona abahanzi nka
Butera Knowless, Mamba, Da Rest n’abandi bafatanyije muri iki gikorwa.
Yakomeje
avuga ko banahaye amahirwe abanyeshuri biga umuziki ku Ishuri rya Muzika rya
Nyundo, ndetse bakanifashisha studio z’iryo shuri mu itunganywa ry’iyi Album.
Nel
Ngabo yavuze ko gukora iyi Album byamuhaye amahirwe yo kwagura ubuhanzi bwe no
kugerageza injyana zitandukanye atari asanzwe aririmbamo. Avuga ati “Byari
iby’agaciro kuri njye nka Nel Ngabo, kuko nagerageje injyana nshya, binamfasha
gukura mu buhanzi.”
Ishimwe
Karake Clement, washinze Kina Music, yavuze ko iyi Album yagombaga kujya hanze
ku itariki 11 Nyakanga 2025 ariko iza kwimurwa igashyirwa ku itariki 29
Nyakanga 2025.
Yagize
ati: “Twagize amahirwe yo kubona abaterankunga bashaka kugira uruhare mu
bikorwa bizakurikira Album harimo ibitaramo, gukora amashusho y’indirimbo,
kwamamaza n’ibindi. Ibyo byose byatumye dushyira inyuma amatariki.”
Yavuze
ko album yakozweho n’abantu bari hagati ya 20 na 30, ashimira aba producers
barimo Mamba, Devydenko, Element n’abandi bagize uruhare rukomeye mu
kuyitunganya. Ati “Devydenko yanyeretse ubuhanga budasanzwe, yarakoze ibintu
biremereye. Nizeye ko iyo Album izagera kure.”
Clement
yemeje ko amashusho y’indirimbo ebyiri yamaze gufatwa, kandi ko indirimbo ya
mbere izajya hanze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.
Clement
yavuze ko barimo kuganira n’abantu batandukanye mu rwego rwo kwagura
ubukangurambaga bwo kwamamaza Album haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.
Barimo gutegura ibitaramo bizahuza abafana n’abahanzi, kandi n’abahanzi
bakinjiza amafaranga.
Ati
“Twifuza gukora ibitaramo bituma abafana bagira amahirwe yo kubona abahanzi
imbonankubone, ndetse n’abahanzi bakaboneraho kwinjiza amafaranga.”
Yasoje
avuga ko binyuze mu bikorwa bijyanye n’iyi Album hatanzwe imirimo ku bantu
barenga 20 mu bijyanye no kuyitunganya, ndetse n’abari hagati ya 30 na 50 mu
bijyanye n’ifatwa ry’amashusho.
Asubiza
ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Platini yavuze ko afatanyije na Nel
Ngabo batekereje gukorana Album ariko bayishingira ku kwishima, no kugaragaza
isura nziza y'umugabane wa Afurika.
Ati
“Twagize igitekerezo cya Album ariko byari byatangiye ari EP. Turavuga tuti
tuzakora 'Vibes' itandukanye n'uko
wavuga ibuye ry'agaciro, tubona ibuye ry'agaciro twayiha ari 'Vibranium' nk'uko
mwaryumvise muri filime ya Wakanda. Hanyuma rero kuba iryo jambo rizwi kuri iyi
filime aba ari ryo dufatiraho. Ikirenze kuri ibyo, ni filime y'abanyafurika, ariko
igaragaza iby'imyaka iri imbere. Ni ukuvuga ngo uyu munsi, ariko turatekereza
ahazaza."
Yavuze
ko ibi byanatumye bakora 'Affiche' ishingiye ku ishusho y'ibigaragara muri
filime 'Wakanda', ndetse n'uburyo nabo bakoze indirimbo ziri kuri iyi Album.
Ibyo
wamenya kuri filime ‘Black Panther’ yubakiweho Album ya Platini na Nel Ngabo
Black
Panther: Wakanda Forever ni filime y’icyamamare ya Marvel Cinematic Universe
(MCU), yasohotse ku itariki 11 Ugushyingo 2022. Ni igice cya kabiri gikurikira
Black Panther (2018), ndetse iba n’inkuru ikomeza ubuzima bwa Wakanda nyuma
y’urupfu rwa King T’Challa, wari wakinwe na Chadwick Boseman, witabye Imana mu
2020.
Yayobowe
(Director) na Ryan Coogler, imara amasaha 2 n’iminota 41. Ikomoka kuri Marvel
Comics, ikaba ari imwe mu zubakiye ku busobanuro bwa “superhero” yitwa Black
Panther.
Mu
ntangiriro y’iyi filime, habaho gushyingura kwa King T’Challa, nyuma y’uko
atabarutse azize indwara itavuzwe neza. Abasigaye bayobowe na Queen Ramonda
(Angela Bassett), bagomba kurinda Wakanda ndetse n’ibanga ry’ibuye ry’agaciro
(Vibranium) mu gihe ibindi bihugu byatangiye gushaka kurigeraho.
Abanya-Wakanda
bagiye guhura n’umwanzi mushya witwa Namor, umwami w’igihugu cyo mu mazi kitwa
Talokan (gifite ishusho ishingiye ku mico ya Mayans bo muri Amerika
y’Amajyepfo). Namor aba yifuza ko Wakanda bamufasha kurwanya ibihugu by’Isi
bikomeje gushakisha Vibranium.
Bitewe
n’ibihe bikomeye Wakanda irimo, Shuri (mushiki wa T’Challa, wakinwe na Letitia
Wright) aza kuba ari we ufata igihango cya Black Panther kugira ngo arwane ku
gihugu cye n’umuco wacyo.
Filime
yagaragaje cyane iterambere ry’ikoranabuhanga rya Wakanda, harimo ibikoresho
by’ubwirinzi, ingabo ziteye imbere, ndetse n’uruhare rwa Vibranium nk’ikintu
cy’ingenzi cyane mu kurengera no kubaka ubudahangarwa bwa Afurika muri iyo si ya
Marvel.
Soundtrack
y’indirimbo: irimo indirimbo “Lift Me Up” ya Rihanna, yanditswe nk’icyubahiro
kuri Chadwick Boseman.
Film
irimo umuco mwinshi wa Afurika ugaragazwa mu myambarire, imbyino, umuziki,
imyemerere n’imitekerereze. Igaragaza isura y’Afurika itekanye, yateye imbere,
ariko itekereza no ku mico gakondo.
Angela
Bassett wakinnye muri iyi filime, yatsindiye Golden Globe Award nk’umukinnyi
w’umugore mwiza wunganira abandi (Best Supporting Actress).
Filime
yinjije amafaranga arenga 855 miliyoni z’amadolari ku isi hose. Yahawe ibindi
bihembo n’amashimwe menshi kubera uburyo yagaragaje ibyiyumvo, umuco, no guha
icyubahiro Chadwick Boseman.
Iyi
filime yubakiye ku nkomoko y’Abanyafurika, igaragaza Afurika nk’ishusho
y’ubukire, ubwenge n’imbaraga. Ni icyubahiro ku ndangagaciro za Black Panther,
ariko inagaragaza iterambere, ubumwe n’icyizere cy’ahazaza. Yagize uruhare
rukomeye mu guhindura uko sinema ya Hollywood yerekana Afurika.
Platini
na Nel Ngabo bagarutse ku isura nshya ya Afurika binyuze muri Album yabo
Vibranium
Vibranium:
Album ya Platini & Nel Ngabo yahuriyemo abahanzi barenga 20 n’abanyeshuri
ba Nyundo
Yiswe
Vibranium kubera agaciro k’Afurika: Ibihe bidasanzwe byaranze itangizwa
ry’iyi Album
Filime yabaye Black Panther, Platini na Nel Ngabo baba abahanzi b’icyerekezo
Ishimwe Clement yavuze ko mu gukora iyi Album batanze akazi ku bantu bari hagati ya 30 na 50 mu ikorwa cyane cyane ry'amashusho (Video)
Nel Ngabo yavuze ko gukorana na Platini P byamusigiye amasomo akomeye, kandi bituma agerageza n'izindi njyana
Uhereye ibumoso: Producer Davydenko, Platini P, Ishimwe Karake Clement, Nel Ngabo ndetse na Producer Mamba
Producer Mamba yavuze ko yungutse ubumenyi bwihariye ubwo yakoreraga indirimbo Platini P na Nel Ngabo kuri iyi Album
Nel Ngabo ari kumwe na Producer Mamba wagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo nyinshi kuri Album