Yaje ndi mu bihe byo gusenga - Twagirayezu Theophile yavuze ku ndirimbo ye nshya "Uri Imana" yanditse mu 2008

Iyobokamana - 19/04/2025 10:48 AM
Share:
Yaje ndi mu bihe byo gusenga - Twagirayezu Theophile yavuze ku ndirimbo ye nshya "Uri Imana" yanditse mu 2008

Umuramyi Theophile Twagirayezu uri mu banyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Uri Imana" amaranye imyaka 17 dore ko yayanditse mu mwaka wa 2008.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Theophile Twagirayesu yavuze ko 'Uri Imana' ari indirimbo yo kuramya Imana yayanditse mu 2008. Ati "Ni ndirimbo yaje ndi mu bihe byo gusenga". Yavuze ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, ateganya gukomeza kogeza Yesu Kristo mu ndirimbo. Ati "Ibyo ntegenya muri uyu mwaka ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo ariko n'ijambo".

Theophile Twagirayezu ari gukora umuziki mu mbaraga nynshi nyuma y'uko yari yaricishije irungu abakunzi be dore ko yamaze imyaka 15 awuhagaritse, ariko mu mwaka wa 2023 akiyemeza kuwugarukamo.  Ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k'Ukuboza mu mwaka wa 2013.

Uyu muramyi wanabaye umwalimu muri Kaminuza zitandukanye, atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 - ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere. Azwi mu ndirimbo zirimo "Iri Maso" ndetse na "Ngwino umare inyota" yaririmbanye na Angelique. 

Theophile avuga ko ikintu yishimira mu muziki wo muri iki gihe ni uko "Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w'umwimerere kandi b'ingeri zitandukanye abakuru ni abato. Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n'ahandi." 

Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Mu byo yikijeho ni uko abahanzi bakwiye kurangwa n'indangagaciro za kinyarwanda. Aragira ati "Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda".

Theophile Twagirayezu yashyize hanze indirimbo nshya yise Uri Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "URI IMANA" YA THEOPHILE TWAGIRAYEZU



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...