Pasika ni umwe mu minsi mikuru
y’ingenzi ku bayoboke b’amadini atandukanye ku Isi, cyane cyane mu bakristo.
Nubwo abantu benshi bayizihiza nk’umunsi w'ibyishimo n’ubuzima bushya, hari
amateka maremare ayirimo ava mu isezerano rya kera kugeza mu isezerano rishya, dore
ko igitambo cya Yesu cyahinduye igisobanuro cyayo burundu.
Ku nkomoko y'izina Pasika, hari igitabo cyagize kiti “inkomoko y’ijambo
ry’icyongereza ryahinduwemo Pasika (Easter) ntizwi neza. Umupadiri witwa
Venerable Bede w’Umudage ni we wahimbye iryo zina mu kinyejana cya munani,
arikomoye ku izina ry’imanakazi y’urugaryi yo mu Budage yitwa Eostre.”
Pasika ya mbere ya Yesu: Kwibuka
ukuntu Imana yavanye Abisirayeli mu Misiri
Nk’uko yanditse mu Kuva igice cya 12, Pasika yatangiye mu gihe Abisirayeli bari mu bubata bw’Abanyamisiri. Imana yashakaga gukura Abisirayeri mu Misiri ariko Farawo yaranze aribwo Imana yabatezaga ibyago kugeza yishe abana b'imfura b'Abanyamisiri mu gihe Abisirayeri bo batsiritse iki cyago bakoresheje amaraso y'intama.
Imana
yategetse Mose gutegura iri joro ryihariye, aho buri muryango wagombaga gutamba
umwana w’intama utarigeze agira inenge, amaraso y’uwo mwana agasigwa ku
nkomanizo z’umuryango kugira ngo urupfu rusimbuke urwo rugo mu gihe Imana
yarimo iteza ibyago Abanyamisiri bari baranze kureka Abanyasiraheri.
Kuva 12:13 haragira hati: “Amaraso
azababera ikimenyetso ku mazu... igihe nzabonera amaraso, nzabasimbuka, kandi
icyago ntikizabasohokera ngo kibatsembe.”
Iryo joro ryabaye iherezo ry’uburetwa
mu Misiri, kandi Imana yategetse Abisirayeli kuzajya bibuka uyu munsi buri
mwaka, nk’umunsi wo gukizwa kwabo.
Imana yategetse Abisirayeli kujya bibuka icyo gikorwa buri mwaka, ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Abibu ukurikije kalendari ya kiyahudi, ari na ko kwaje kwitwa Nisani.
Uyu munsi wakomeje kwibukwa no kuzirikanwa dore ko na Yesu ubwe yizihije uyu munsi mbere yo gufatwa ngo acibwe urubanza yicwe, yasangiye n'intumwa ze kuri pasika.
Nyuma y’uko Yesu apfuye, Pasika
yahindutse igihe cyo kwibuka ubuzima bushya buva mu kwizera Yesu Kristo. Ntabwo
ikomeza kuba gusa umunsi wo kwibuka uko Imana yakijije Abisirayeli mu Misiri,
ahubwo ni umunsi wo kwizihiza uko Imana itanga agakiza ku bantu bose binyuze
kuri Kristo.
Abaroma 6:4 haragira hati: “Twebwe
twahambanywe na we mu rupfu... kugira ngo natwe tugende mu bugingo bushya.”
Bibiliya igaragaza kandi ko Yesu ubwe
ari Pasika nyayo, intama y’Imana itambirwa ibyaha by’abantu bose. Ntibari
bagikenera gutamba intama, kuko Kristo ubwe yabaye igitambo gihagije.
1 Abakorinto 5:7 harabivuga neza: “Pasika
yacu, ari we Kristo, yamaze gutambwa.”
Nyamara nubwo Bibiliya ibivuga gutyo,
hari indi myemerere y’abapagani bizihizaga uyu munsi mu rwego rwo gusenga
ibigirwamana byabo.
Abapagani bizera ko umunsi wa pasika
bajyaga bizera ko ari kongera kuvuka no kuba mushya ku kigirwamana cya saxon.