Icyatangaje kurushaho ni uko abantu babarirwa mu magana bamwizeye, bagurisha ibyo bari batunze, bagura ubutaka n'impapuro z'ishoramari, banahitamo kwimukira muri icyo gihugu cyari mu bitekerezo bye gusa.
Iyi nkuru kugeza n'ubu ifatwa nk'imwe mu mpimbano zikomeye kandi zateje igihombo n'urupfu rw'abantu benshi mu mateka y'uburiganya.
Gregor MacGregor yavukiye muri Scotland mu 1786. Yabaye umusirikare ndetse aza kurwana mu ntambara z'ubwigenge zabereye muri Amerika y'Epfo, ibintu byatumye yubaka isura y'umuntu w'intwari kandi wizerwa.
Mu 1821, agarutse i Londres, yatangiye kuvuga ko ari "Cazique wa Poyais", ijambo ryasobanuraga umuyobozi cyangwa igikomangoma cy'igihugu cyigenga giherereye hafi y'inkombe z'igice cy'Amerika yo Hagati, ahaherereye Honduras y'ubu. Ariko hari ikibazo kimwe gikomeye: Poyais ntiyigeze ibaho.
Kugira ngo abantu bamwizere, MacGregor ntiyagarukiye ku magambo. Yakoze ibintu byose byatuma Poyais isa n'igihugu nyakuri. Yashyizeho ibendera, ikirango cya Leta (coat of arms), amafaranga yacyo, impapuro z'ubutaka ndetse n'impapuro z'imyenda ya Leta (government bonds).
Yanatangaje ko umurwa mukuru wacyo witwaga St. Joseph, ufite banki, inteko ishinga amategeko, kiliziya zikomeye, imihanda myiza n'inyubako zigezweho.
Nk'aho ibyo bidahagije, yasohoye igitabo cyasobanuraga Poyais nk'igihugu gikungahaye cyane, gifite ubutaka burumbuka, amashyamba y'inzitane, inzuzi zirimo zahabu n'amahirwe menshi y'ishoramari.
Muri icyo gihe, Abanyaburayi benshi bari bashishikajwe no gushora imari no kwimukira mu bihugu bishya. Ibyo byatumye benshi bamwizera nta gushidikanya. MacGregor yatangiye kugurisha ubutaka bwo muri Poyais, atanga ibyangombwa byabwo ndetse anagurisha impapuro z'imyenda ya Leta y'icyo gihugu.
Abashoramari, amabanki n'abaturage basanzwe bamuhaye amafaranga menshi bizera ko bagiye gushora imari mu gihugu gifite ejo hazaza heza. Hari n'imiryango myinshi yagurishije ibyo yari itunze kugira ngo ibone amafaranga yo kwimukira muri Poyais, aho yizeraga gutangirira ubuzima bushya.
Mu 1822 no mu 1823, amato abiri yavanye mu Bwongereza abantu bagera kuri 250 berekeza muri Poyais. Ariko bageze aho MacGregor yari yarerekanye ku ikarita, bahuye n'ibyo batigeze batekereza.
Nta mujyi wari uhari. Nta mihanda. Nta mazu. Nta banki. Nta butegetsi. Hari hari ishyamba gusa.
Abimukira basigaye hagati y'ishyamba batagira aho baba, batagira ibiribwa ndetse nta bufasha bafite. Bidatinze, inzara n'indwara zirimo malaria byatangiye kubibasira.
Mu gihe ubwato bwaturutse mu Bwongereza bwabageragaho nyuma y'amezi menshi kugira ngo bubatabare, abarenga kimwe cya kabiri cyabo bari bamaze kwitaba Imana.
Abashakashatsi bavuga ko Gregor MacGregor yari umuhanga cyane mu gushuka abantu. Yari afite amateka y'ubusirikare yamuhaga icyizere, akavuga neza kandi akerekana inyandiko zose zagaragaraga nk'izemewe na Leta.
Nanone kandi, icyo gihe nta internet cyangwa ubundi buryo bwihuse bwo kugenzura amakuru bwari buhari. Abantu benshi bumvaga amahirwe yo kubona ubutaka n'ubutunzi mu gihugu gishya ari ukuri, bituma bagwa mu mutego.
Nubwo uburiganya bwe bwari bumaze kumenyekana, MacGregor ntiyigeze akatirwa igihano gikomeye. Yagerageje no kongera kugurisha Poyais mu Bufaransa, ariko icyo gihe abantu bari batangiye gushidikanya.
Nyuma yaje gusubira muri Venezuela, aho yakiriwe nk'intwari kubera uruhare yari yaragize mu ntambara z'ubwigenge. Yapfuye mu 1845, ashyingurwa mu cyubahiro cya gisirikare.
Inkuru ya Gregor MacGregor iracyigishwa nk'urugero rw'uko umuntu ashobora gukoresha icyizere abantu bamugirira n'inyandiko zisa n'izemewe kugira ngo akore uburiganya bukomeye.
Yabashije kwemeza abantu kugura ubutaka bw'igihugu kitariho, amabanki akagishoramo amafaranga, ndetse n'imiryango ikahagurukira kwimukirayo.
Nubwo nyuma ukuri kwaje kujya ahagaragara, igihombo cyari cyamaze kuba kinini, ndetse abantu benshi bari bamaze kubura ubuzima. Hashize imyaka irenga 200, Poyais iracyibukwa nk'igihugu kitigeze kibaho cyashutse abantu benshi, naho Gregor MacGregor akaguma mu mateka nk'umwe mu banyaburiganya bakoze igikorwa gitangaje kandi kidasanzwe kurusha ibindi mu mateka y'Isi.