Yahanuye ko DRC izacikamo kabiri: Prophet Sibomana Samuel wiswe 'umuhanuzi w'ukuri' na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Iyobokamana - 03/01/2026 12:46 PM
Share:
Yahanuye ko DRC izacikamo kabiri: Prophet Sibomana Samuel wiswe 'umuhanuzi w'ukuri' na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Nyuma y'uko ubuhanuzi Israel Mbonyi yahanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel ubwo bari mu Buhinde ku ishuri busohoye bwose, uyu muramyi yumvikanye asabira umugisha uyu mugabo afata nk'umuhanuzi w'ukuri.

"Samuel niba ari kunyumva Imana imuhe umugisha". Ibi Israel Mbonyi yabivuze mu gushimira uyu muhanuzi no kumusabira umugisha nyuma y'uko ibyo yamuhanuriye byose byasohoye. Israel Mbonyi ni bwo bwa mbere avuze ku buhanuzi yahanuriwe ari mu Buhinde.

Israel Mbonyi yagize ati: "Turi mu Buhinde, [Prophet Sibomana] yajyaga aduhanurira, Imana imukoreramo mu by'ukuri. Ariko mu bantu bose yahanuriye, njyewe ibyanjye byarasohoye."

Uyu muramyi umaze kuzuza BK Arena inshuro enye zikurikiranya mu bitaramo kuri Noheli byitwa "Icyambu", yavuze ko umukozi w'Imana Sibomana yamuhariye ko ibyo yize mu Buhinde, "Pharmacy", atari byo azakora mu buzima busanzwe. Yanamuhanuriye kuzakorera Imana ku Isi hose akaririmbira Imana mu Cyongereza no mu Giswahili. 

Yaramubwiye ati: “Uko waje hano mu Buhinde umeze, si ko uzataha umeze, kandi ibyo wize ntuzabikoresha. Ugiye gukorera Imana. Wowe waje hano ngo Imana igutoze, kuko uzakorera Imana. Ibyo uzakora byose bizaba bishingiye ku murimo w’Imana. Uzayikorera mu ndimi nyinshi zirimo Igiswayile n’Icyongereza.”

Israel Mbonyi yavuze ko kubera ukwizera kwe guke atahise abyizera, ko yatangiye kuririmba mu Kinyarwanda gusa, ariko nyuma Imana ikamwereka ko azakora mu ndimi nyinshi, bigatuma atangira kuririmba Igiswayile n’Icyongereza.

Prophet Bishop Sibomana Samuel avuga ko mu myaka irenga 11 ishize yabwiwe n'Imana ko Israel Mbonyi azaba umuhanzi ukomeye ku Isi. Umutima we uranyuzwe cyane kuko ibyo Imana yamubwiye byatangiye gusohora, ubu Israel Mbonyi ari gutigisa East Africa binyuze mu ndirimbo ziryohera kandi zikomora imitima ya benshi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Prophet Sibomana Samuel yaduhishuriye amateka ye na Israel Mbonyi afata nk'umuvandimwe we. Ati: "Amateka yanjye na Mbonyi atangirira mu gihugu cy'u Buhinde aho twahuriye tugiye kwiga kaminuza, ndi imbere kuri stage, Imana imbwira ko Israel Mbonyi azakomera akaba umuhanzi w'igihangange ku isi"

Akomeza agira ati "Naramuhagurukije mu materaniro mbimubwirira mu ruhame abize mu Buhinde bose barabyibuka nk'ibyabaye ejo. Ibyo namuhanuriye byose yambwiye ko yabyiboneye n'amaso ye". Yanavuze ko ubwo Mbonyi yajyaga kumusezera mu Buhinde bakamarana iminsi itatu mu masengesho, Imana yamuhaye andi masezerano menshi.

None se uyu muhanuzi uri kuratwa amashimwe na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Prophet Bishop Samuel Sibomana, ushatse umwite "Umuhanuzi wa Mbonyi", ni Umushumba Mukuru w’Itorero Shekinnah Glory Church ku isi, akaba avuka mu muryango w’abana 9, akaba umwana wa kabiri.

Avuka Minenembwe, ahitwa Masoro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we n’umuryango we. Itorero rye rya Shekinah Glory Church rifite amatorero muri Uganda, ahitwa Nakivale na Mbarara.

Yize mu gihugu cy'u Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Nyuma yaho yaje gukomeza amashuri muri Master's mu bijyanye na 'Population study' (Demographic)

Avuga ko yavukanye impano y'ubuhanuzi kuko byahanuwe ataravuka!. Impano y'ubuhanuzi yayihawe mu 2000 akiri muto cyane dore yayihawe afite imyaka 16. Yavuze ko mbere yo kuvuka kwe, byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ‘Prophet’.

Ati: "Mu muryango w’iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w'umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga".

"Nkiri muto nari mfite isezerano y'uko nzaba umuhanuzi nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z'Umwuka Wera ntangira kuvuga indimi nshya ubwo ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’igihe kirekire.

Imana yanyongereye ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu  nka India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z'isi".

Prophet Bishop Sibomana Samuel yahanuye ko DRC izacikamo kabiri hakaboneka Repubulika ya Kivu

Mu ntangiriro za 2024, Prophet Sibomana yatangaje ubuhanuzi bwerekeye Abanyamulenge batuye muri DR Congo muri rusange, avuga ko bagiye kubona amahoro kuko umutwe wa M23 uzakomeza kurwana kugeza ubwo igihugu kizacikamo kabiri hakaboneka Repubulika ya Kivu.

Prophet Sibomana Samuel yavuze ko Imana izakoresha ibindi bihugu atavuze izina bigafasha umutwe wa M23 umaze igihe kinini urwana intambara yo gushakira amahoro n’uburenganzira abo bahuje ubwoko b’Abanyamulenge bakorerwa iyicarubozo bazizwa kuba bavuga Ikinyarwanda, no kuba ari Abatutsi, nk’uko isezerano ry’Imana riri.

Yatangiye agira ati: “Buriya intambara yose ni mbi, nta ntambara nziza ibaho, kuko intambara irasenya ntiyubaka, ariko iyi ntambara yari iy’amasezerano, twari dufite amasezerano y’uko Abanyamulenge bazasenyerwa, bagasigarira ku busa, ariko nyuma yo gusenyerwa hakaba amahoro, kandi igihugu cy’i Mulenge kikongera kikubakwa;

Ndetse tukaba dufite n’amasezerano y’uko Kongo izacikamo ibice, hazabaho Repubulika ya Kivu, ni ho Abanyamulenge bazagira amahoro, bazongera bagatunga inka ziruta izo batunze, kandi izo nka ntibazongera kuzitunga nk’uko bazitungaga, buri muntu azagira ifamu ye mu buryo bwa kijyambere."

Yasobanuye uko ibi bizashyirwa mu bikorwa, Abanyamulenge bakagira igihugu cyabo bwite agira ati: “Icyo cyizere tugihabwa n’Imana yacu. Kera, Abanyamulenge bayoborwaga n’Imana. Nk’ubu hari ijambo bavuga ngo Imana y’inganji, Imana y’i Bubembe, n’Imana y’i Mulenge. Iyo Mana ni yo ituyobora ikatubwira ibigiye kuza. Turi mu bihe bigoye, ariko birasimburana, ibyiza biri imbere, bigeye kuza mu Banyamulenge."

Yakomeje agira ati: “Imana itubwira yuko i Mulenge hazaba amahoro Kongo yacitsemo ibice, Repubulika ya Kivu yabayeho. Repubulika ya Kivu itarabaho, nta mahoro Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bazabonera muri Kongo. (Nibitaba) hazakomeza habe intambara cyane, ariko Imana itubwira ko hagiye kuboneka ubutabazi."

Ubu butabazi ari na bwo buzatanga amahoro n’igihugu gishya ku Banyamulenge, Prophet Bishop Samuel abusobanura agira ati: “Iriya ntambara mubona muri Kivu y’Amajyaruguru izakomeza igere n’iwacu, ni yo izatanga ubutabazi, ndetse izagira amashami menshi azagera i Minembwe n’ahandi hose.

Nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Gitavi Tv, yakomeje agira ati "Icyo nabwira Abanyamulenge ni uko igihe cyo gutabarwa n’Imana kigeze, amasengesho basenze Imana yarayumvise, igihe cy’ubutayu cyarangiye hagiye kuza igihe cy’amahoro, ni ryo sezerano."

Nk’uko byavuzwe mu kiganiro, ibikorwa bibi birimo n’iyicwa rubozo ku Banyamulenge, byose bikorwa n’abaturanyi babo baba bashyigikiwe na Leta ya Kongo iyobowe na Tschisekedi, ari bo Bamayimayi bahinduriwe izina bakitwa Abazalendo cyangwa Wazalendo.

Prophet Bishop Samuel yagize ati: “Abanyamulenge bishwe n’abakabarengeye, Leta ya Kongo ya Tschisekedi ni yo yafashije abo duturanye, Ababembe n’Abapfuyero mu buryo buziguye (indirectement, indirectly), ibafasha kugira ngo bameneshe, bagirire nabi Abanyamulenge."

Prophet Bishop Samuel Sibomana yanenze Leta ya Congo, at: “Yahaye imbunda Abamayimayi bahinduriwe izina bakitwa Abazalendo (Wazalendo), baradusenyera inka zose zirashira, murabizi umutungo w’Abanyamulenge ni inka zacu.

Nanjye naranyazwe, inka zanjye zagiye muri izo ngizo, ariko dukomeza gusenga Imana, itubwira ko ibibazo duhura na byo bigiye kurangizwa n’abana bacu bazahaguruka bakirwanaho, ndetse hari n’ibindi bihugu by’amahanga bizafasha abana bacu, kugira ngo barwane urwo rugamba kandi barutsinde."

Avuga ko iyi ntambara yabaye ku bw’amasezerano y’Imana kugira ngo bazabone igihugu cyabo agira ati: “Iyi ni intambara y’amasezerano, ibyatubayeho byose Imana yari yarabitubwiye, ko Abanyamulenge bazameneshwa, bazicwa, bakagirirwa nabi n’Ibizunguti (Abamayimayi n’abandi barwanya Abanyamulenge bashyigikiwe na Leta ya Kongo) byariye inka n’imitungo yacu." Nyuma y’izi ntambara hazaba amahoro, nk’uko yabitangaje!.

Prophet Bishop Sibomana Samuel na Israel Mbonyi ni inshuti z'akadasohoka

Prophet Bishop Sibomana Samuel na Israel Mbonyi bafitanye umubano ukomeye kandi umaze igihe, ukaba wawugereranya n'uwa Dawidi na Yonatani bo muri Bibiliya. Aba bombi bariganye mu Buhinde ndetse Prophet Bishop Sibomana Samuel yabereye Israel Mbonyi umubyeyi mu buryo bw'umwuka muri icyo gihe bari ku ntebe y'ishuri.

Ubushuti bwabo bwarakomeje kugeza n'uyu munsi. Mu ntangiriro za 2024, Israel Mbonyi yagiye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomana n'umuryango we mbere y'uko bajya gutura muri Amerika. Kuba uyu muramyi yarahise ajya mu Buhinde nta kuruhuka dore ko hari hashize iminsi mbarwa akoze igitaramo kuri Noheli muri BK Arena, byaragaragaje umubano ukomeye bafitanye.

Prophet Bishop Sibomana yongeye gutumira Israel Mbonyi muri Uganda

Mu kwezi kwa 8 muri 2026, Israel Mbonyi azataramira i Mbarara muri Uganda mu giterane cyateguwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro inyubako z'insengero zirenga eshanu zubatswe na Shekinah Glory Church yashinzwe ndetse iyoborwa n'uyu muhanuzi.

Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory Church ku Isi, Prophet Bishop Sibomana Samuel, yabwiye inyaRwanda ko muri iki giterane bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi. Si ubwa mbere Israel Mbonyi azaba ataramiye muri iri Torero ry'i Mbarara kuko yabanye naryo mu myaka 9 ishize ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro mu giterane cyabaye tariki ya 19-22 Gashyantare 2016.

Icyo gihe Mbonyi yahembuye benshi. Prophet Bishop Sibomana ati "Ni byo Israel Mbonyi namutumiye mu giterane muri Uganda, ndabyibuka ko twabonye Imana, abakristo baturutse mu bice bitandukanye by'Ubugande i Kampala n'ahandi henshi twahimbaje Imana. Muri make cyari igiterane cyatanze ibyishimo ku bakristo benshi batuye muri Uganda".

Prophet Bishop  Sibomana yasangije abamukurira ifoto ya kera ari kumwe na Israel Mbonyi, anahishura ko yagitumiyemo Mbonyi waherukaga muri Shekinah Glory Church kera ubwo Prophet Samuel yatangizagayo iri Torero. Ati: "Vuba tugomba guhurira muri Shekinah, umurimo waragutse uhaheruka kera".

Yongeyeho ko impamvu yatumiye Mbonyi ni uko ari inshuti ye y'ibihe byose, ndetse akaba azirikana uburyo yamushyigikiye cyane ubwo yatangizaga Shekinah Glory Church. Ati: "Inshuti y'ibihe byose, ndazirikana itafari ryawe dufungura bwa mbere ku mugaragaro Shekinah, warahabaye uraririmba umuriro uraka".

Prophet Sibomana Samuel wahanuriye Israel Mbonyi ko azaba umuhanzi ukomeye ku Isi azwi no mu buhanuzi bw'uko DRC izavamo ibihugu bibiri

Israel Mbonyi yahamije ko ibyo yahanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel byasohoye




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...