Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 14
Ukuboza 2025, nyuma y’amasaha make amuritse ku mugaragaro iki gitabo cye cya
mbere kigizwe na paji 184.
Miss
Naomie yavuze ko yishimiye cyane intambwe ateye yo gushyira ku isoko igitabo
cye cya mbere, ahamya ko yakiranye ibyishimo byinshi uko cyakiriwe n’abantu.
Ati: "Ndishimye cyane! Natunguwe cyane no kubona abantu baje, natunguwe no kubona abantu baguze ibitabo ari benshi cyane, rero ndanyuzwe cyane."
Yavuze
ko igitabo yashyize ku isoko ari "Igitabo cyiza, igitabo kirimo inyigisho
n'ubwo hari ibyo nanyuzemo mpuriyeho n'abandi nashyizemo. Ariko nk'uko nabivuze
hari icyo ushobora kunyigiraho, n'icyo nshobora ku kwigiraho. Rero, n'ubuzima
bwanjye, ariko harimo n'inyigisho. Urebye mu bikubiyemo harimo ibirenze ubuzima
bwanjye, niyo mpamvu nabwiye abantu aha ngaha nti hari ikintu wanyigiraho,
nanjye hari icyo nshobora ku kwigiraho."
Miss
Naomie yasobanuye ko atangira kwandika iki gitabo atari yakabanye n’umugabo we,
kuko igitekerezo yakimuganirije mbere y’uko barushinga.
Ati: "Ntekereza ko uko nshobora kubivuga, n'uko natangiye mbere y'uko mbana na
Michael, ahubwo Michael yamenye ko mfite ibizajya muri iki gitabo mu gihe
twarimo gutegura ubukwe bwacu. Ni cyo gihe nari maze guhamagara Karen Bugingo
wanditse igitabo "My name is Life" ndikumubaza ibijyanye no
kwandika igitabo."
Yavuze
ko umugabo we "Ni umuntu unshyigikira cyane, buri gihe untera imbaraga
Miss
Naomie yongeyeho ko mu kwandika iki gitabo nta kintu na kimwe cy’ingenzi yifuje
gushyiramo yasize inyuma.

Miss Naomie yatangaje ko umugabo we Michael Tesfay yamushyigikiye mu buryo bwuzuye mu kwandika igitabo cye cya mbere “More Than A Crown”, n’ubwo yabimubwiye mu gihe haburaga iminsi micye ngo barushinge

Miss
Naomie yashimye uburyo igitabo cye cya mbere cyakiriwe, avuga ko yabonye abantu
benshi bagura ibitabo kandi bishimye cyane
Michael
Tesfay ni umuntu w’ingenzi mu rugendo rwa Miss Naomie rwo kwandika igitabo, aho yamushyigikige kandi amuha umwanya wo gukomeza gukora ibyo yifuza
Miss
Naomie yamuritse igitabo cye ku mugaragaro mu muhango wabereye muri Kigali
Convention Center, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NAOMIE
