Yabimenye twitegura ubukwe - Miss Naomie asubiza uko umugabo we yakiriye ibyo kwandika igitabo cye –VIDEO

Imyidagaduro - 15/12/2025 1:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Yabimenye twitegura ubukwe - Miss Naomie asubiza uko umugabo we yakiriye ibyo kwandika igitabo cye –VIDEO

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yatangaje ko umugabo we Michael Tesfay yakiranye urugwiro igitekerezo cyo kwandika igitabo cye cya mbere yise “More Than A Crown”, ndetse amushyigikira mu buryo bwuzuye, n’ubwo yabimubwiye mu gihe haburaga iminsi micye ngo barushinge nk’umugabo n’umugore mu birori binogeye ijisho byabaye tariki 29 Ukuboza 2024.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, nyuma y’amasaha make amuritse ku mugaragaro iki gitabo cye cya mbere kigizwe na paji 184.

Miss Naomie yavuze ko yishimiye cyane intambwe ateye yo gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere, ahamya ko yakiranye ibyishimo byinshi uko cyakiriwe n’abantu.

Ati: "Ndishimye cyane! Natunguwe cyane no kubona abantu baje, natunguwe no kubona abantu baguze ibitabo ari benshi cyane, rero ndanyuzwe cyane." 

Yakomeje asobanura ko “More Than A Crown” atari igitabo kivuga gusa ku buzima bwe, ahubwo kirimo n’inyigisho zagirira benshi akamaro.

Yavuze ko igitabo yashyize ku isoko ari "Igitabo cyiza, igitabo kirimo inyigisho n'ubwo hari ibyo nanyuzemo mpuriyeho n'abandi nashyizemo. Ariko nk'uko nabivuze hari icyo ushobora kunyigiraho, n'icyo nshobora ku kwigiraho. Rero, n'ubuzima bwanjye, ariko harimo n'inyigisho. Urebye mu bikubiyemo harimo ibirenze ubuzima bwanjye, niyo mpamvu nabwiye abantu aha ngaha nti hari ikintu wanyigiraho, nanjye hari icyo nshobora ku kwigiraho."

Miss Naomie yasobanuye ko atangira kwandika iki gitabo atari yakabanye n’umugabo we, kuko igitekerezo yakimuganirije mbere y’uko barushinga.

Ati: "Ntekereza ko uko nshobora kubivuga, n'uko natangiye mbere y'uko mbana na Michael, ahubwo Michael yamenye ko mfite ibizajya muri iki gitabo mu gihe twarimo gutegura ubukwe bwacu. Ni cyo gihe nari maze guhamagara Karen Bugingo wanditse igitabo "My name is  Life" ndikumubaza ibijyanye no kwandika igitabo."

Yavuze ko umugabo we "Ni umuntu unshyigikira cyane, buri gihe untera imbaraga zo gukomeza kujya imbere. Ntabwo yigeze ambangamiraho, ahubwo yampaga umwanya wanjye, igihe nshaka kubikora akaba ari bwo mbisoza."

Miss Naomie yongeyeho ko mu kwandika iki gitabo nta kintu na kimwe cy’ingenzi yifuje gushyiramo yasize inyuma. Ati: “Ni ubuzima bwanjye naribwiraga abantu. Ndumva nta kintu nasize inyuma. Ibyo nanyuzemo nabishyizemo byose.”


Miss Naomie yatangaje ko umugabo we Michael Tesfay yamushyigikiye mu buryo bwuzuye mu kwandika igitabo cye cya mbere “More Than A Crown”, n’ubwo yabimubwiye mu gihe haburaga iminsi micye ngo barushinge


Miss Naomie yashimye uburyo igitabo cye cya mbere cyakiriwe, avuga ko yabonye abantu benshi bagura ibitabo kandi bishimye cyane 

Michael Tesfay ni umuntu w’ingenzi mu rugendo rwa Miss Naomie rwo kwandika igitabo, aho yamushyigikige kandi amuha umwanya wo gukomeza gukora ibyo yifuza 

Miss Naomie yamuritse igitabo cye ku mugaragaro mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NAOMIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...