Yabaye imbarutso y’urukundo nkunda ubuhanzi - Mani Martin kuri Cécile Kayirebwa yataramiye

Imyidagaduro - 28/10/2026 11:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Yabaye imbarutso y’urukundo nkunda ubuhanzi - Mani Martin kuri Cécile Kayirebwa yataramiye

Umuhanzi Mani Martin yatangaje ko Cécile Kayirebwa, umwe mu bahanzi b’ibihe byose, yabaye imbarutso y’urukundo afitiye ubuhanzi kuva akiri umwana muto, ku buryo guhura na we no kumutaramira byamubereye umugisha mu rugendo rwe rwa muzika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kugira uruhare mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko ya Cécile Kayirebwa n’imyaka 60 amaze mu muziki, ibirori byabaye umwanya wo guha icyubahiro uyu muhanzikazi wamaze imyaka myinshi akora ibikorwa by’iterambere ry’inganzo Nyarwanda.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi baririmbye muri ibyo birori, aho yari kumwe na Bolingo Paccy, Kenny Mirasano, Ange, Pamella n’abandi.

Ni ibirori byanitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremara.

Kuri Mani Martin, kwizihiza Kayirebwa ntibyari ibirori bisanzwe, ahubwo byari uburyo bwo guha agaciro umuntu wagize uruhare rukomeye mu gukunda umuziki, kumva uburemere bw’inganzo no kugira inyota yo kumenya amateka y’abahanzi.

Yagize ati: “Cécile Kayirebwa kumwizihiza kuri njye ni ukwizihira inganzo itazima muri we, yanabaye imbarutso y’urukundo nkunda ubuhanzi kugeza n’ubu.”

Mani Martin yavuze ko yatangiye gukunda umuziki akiri umwana muto, ubwo yari atuye i Kagezi ka Mushoroza. Icyo gihe yakundaga gutega amatwi abaririmbyi batandukanye, haba mu Kiliziya ndetse no kuri Radiyo, ariko hari indirimbo imwe yamukoze ku mutima kurusha izindi.

Yasobanuye ko se yari atunze Radio yakoreshaga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, kandi kugira ngo ikore byasabaga kuyikuramo umuriro no kuyikaraga. Nubwo byasabaga imbaraga, ku myaka itandatu yari amaze kumenya kuyikoresha kugira ngo abashe kumva indirimbo yakundaga.

Ati: “Njye rero ubwo ku myaka yanjye itandatu nari naramenye gukaraga Radio ikavuga, nkayumvira indirimbo. Hari iyitwa ‘Inzozi’ yacaga kuri Radio buri munsi, ngahora nsaba Imana ngo rimwe izanyigirire nk’akanyoni bita kasuku gafata mu mutwe cyane, mbashe gufata iyo ndirimbo numvaga idasanzwe!”

Yavuze ko yagiye afata uduce tw’iyo ndirimbo buhoro buhoro, kugeza ubwo yashoboye kuyiririmba yose. Yaje kuyiririmbira abanyeshuri biganaga mu mashuri abanza, ndetse n’umwarimu mu kizamini cy’isomo rya muzika, bose baratangara.

Mani Martin yavuze ko umwarimu we, Barwanashyaka Emmanuel, yamuhaye amanota yose, anabwira ko yumva afite impano ikomeye yo kuririmba.

Ibyo byamwongereye icyizere, bituma arushaho gukunda umuziki no gushaka kumenya byinshi ku bahanzi yumvaga kuri Radio. Muri abo, Cécile Kayirebwa yari umwihariko kuko ijwi rye yarimenyeraga, akabasha kuritandukanya n’ay’abandi bahanzi.

Ati: “Kayirebwa we namwumva nkumva ijwi rye nzi kuritandukanya n’ay’abandi bose.”

Uko Mani Martin yakuraga, ni ko yarushagaho kugira amatsiko yo kumenya umuntu waririmbaga indirimbo zamukoraga ku mutima, cyane cyane Kayirebwa. Yashakaga kumenya amazina y’abahanzi, amateka yabo n’aho babaga, kuko yumvaga ko ibyo byamufasha kurushaho gusobanukirwa umuziki yakundaga.

Yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwari mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, bityo ko hari abahanzi benshi yamenyaga yumva batakiriho, mu gihe abandi batari batuye i Kigali nk’uko yabitekerezaga.

Benshi mu bahanzi yakundaga kumva bari baragiye gutura mu mahanga, harimo na Cécile Kayirebwa. Ibyo byatumye atangira kwibaza niba hari isano riri hagati yo kuba umuhanzi mwiza no kuba mu mahanga, kuko abahanzi benshi yumvaga kandi akabona ko bafite impano ikomeye babaga batuye hanze y’u Rwanda.

Yemera ko icyo gihe yari akiri umwana udafite ubumenyi buhagije bw’amateka kugira ngo asobanukirwe impamvu zatumaga abantu benshi batuye mu mahanga.

Nubwo atari azi impamvu zose zatumaga abahanzi bamwe baba kure y’u Rwanda, gukunda inganzo yabo byakomeje kumutera inyota yo kuzamenya byinshi no kuzahura na bo.

Nyuma y’imyaka myinshi yumva ijwi rya Cécile Kayirebwa kuri Radio, Mani Martin yaje kubona amahirwe yo guhura na we imbonankubone mu 2013, ubwo uyu muhanzikazi yari yitabiriye igitaramo cya East African Party.

Mani Martin na we yari ari mu bahanzi bari butaramane na Kayirebwa. Avuga ko guhura n’umuntu yari amaze igihe kinini yifuza kumenya byamukoze ku mutima, ku buryo byamurenze akagira ikiniga cy’ibyishimo.

Kuri we, guhura na Kayirebwa ntibyarangiriye ku kumubona ku rubyiniro gusa. Byamuhaye amahirwe yo kumumenya nk’umuntu, kugirana na we ibiganiro no kwigira byinshi ku muziki n’amateka y’inganzo Nyarwanda.

Mani Martin yavuze ko Kayirebwa yaje kumwakira iwe, bakaganira ku bintu bitandukanye bijyanye n’ubuhanzi, by’umwihariko uko umuhanzi ashobora gusobanurira abandi injyana n’inganzo bye.

Ibi biganiro byamubereye ishuri rikomeye, kuko byamufashije gusobanukirwa ko ubuhanzi atari ukuririmba gusa, ahubwo ko burimo amateka, umuco, uburyo bwo gutekereza no kugeza ku bandi ubutumwa bwihariye.

Yanavuze ko Kayirebwa yamusangije amateka y’igihangange mu nganzo Nyarwanda, Rugamba Cyprien, wari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco nyarwanda.

Kuri Mani Martin, kumva ayo mateka no kuganira na Kayirebwa byamwongereye icyubahiro yari asanganywe kuri uyu muhanzikazi, bituma arushaho kumukunda no guharanira ko na we yakora inganzo ifite igisobanuro kirenze kwishimisha gusa.

Mani Martin yavuze ko urukundo yakunze umuziki wa Kayirebwa, hamwe n’ibiganiro bagiye bagirana, byamufashije kurushaho gusobanukirwa icyerekezo yifuzaga guha inganzo ye.

Yagaragaje ko Kayirebwa ari umwe mu bantu bamubereye urugero mu gukunda ubuhanzi no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, ku buryo na we yagiye arushaho guharanira gukora umuziki ujyanye n’indangagaciro yumva zikwiye kuranga inganzo ye.

Yavuze ko ibyo yigiye kuri Kayirebwa byamufashije kurushaho kwiyemeza guhanga inganzo iganisha ku Mana, nk’uko yabitojwe n’indirimbo ye yise ‘Inzozi’.

Ibi bigaragaza ko indirimbo umuntu yumva akiri muto ishobora kugira uruhare rukomeye mu kumwereka inzira azanyuramo mu buzima, cyane cyane iyo iherekejwe n’abantu bamuha urugero rwiza n’ubumenyi bumufasha gukura mu mpano ye.

Ku bwa Mani Martin, kwizihiza imyaka 80 ya Cécile Kayirebwa n’imyaka 60 amaze mu muziki byari umwanya wo kwishimira urugendo rw’umuhanzi utagize uruhare mu kubaka inganzo Nyarwanda gusa, ahubwo wanagize uruhare mu gukurura urukundo rw’ubuhanzi mu bandi, barimo na we.

Kuba yararirimbye muri ibi birori, nyuma y’imyaka myinshi Kayirebwa amubereye isoko y’ihumure n’inyigisho, ni igice cy’urugendo rugaragaza uko inganzo ishobora guhuza ibisekuruza, igakomeza kubaho no guha abandi imbaraga zo guhanga ibihangano byabo.


Mani Martin yavuze ko Cécile Kayirebwa yabaye imbarutso y’urukundo afitiye ubuhanzi kuva akiri umwana, ndetse ko guhura na we mu 2013 byamubereye ibyishimo bidasanzwe


Cécile Kayirebwa yizihije imyaka 80 y’amavuko n’imyaka 60 amaze mu muziki, mu birori byagarutse ku ruhare yagize mu guteza imbere inganzo Nyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...