Iyo
video yafashwe ku munsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo (Father’s Day), Justin
Bieber yumvikanamo agira ati: “Ndi
papa, ndi umugabo. Ntabwo urimo kubyumva. Ntabwo ubifata nk’ibikomeye. Ndi
kurengera iby’ingenzi.” Iyo mvugo ye yakwirakwiye cyane ku mbuga
nkoranyambaga, ikoreshwa nk’ubutumwa bw’uko umuntu agomba guhagarara ku byo
yemera no kwitangira inshingano ze. Ubu, amagambo ye yamamaye yanifashishijwe
mu ndirimbo ye nshya 'Butterflies', igaragara kuri Album nshya.
Album 'Swag', ifite iminota iri munsi
gato y’isaha, yiganjemo indirimbo zifite amagambo yihariye agaragaza ubuzima
bwe bw'imbere, amarangamutima ye n’inshingano afite nk’umugabo n’umubyeyi.
Yafatanyije n’abaraperi barimo Sexxy Red, Cash Cobain na Gunna.
Izina
ry’iyi album rishobora no gusubiza inyuma abakunzi be mu myaka yatambutse, bakibuka indirimbo ye yo
mu 2012 yitwa 'Boyfriend', aho
yaririmbaga amagambo agira ati: “Swag,
swag, swag on you.”
Mu
kwamamaza iyi album, Justin Bieber yasangije amafoto agaragaramo umugore we
Hailey Bieber n’umwana wabo Jack Blues, harimo aho agaragara amuteruriye hejuru ku mutwe, bigaragaza ko umuryango we wabaye isoko y’amarangamutima agize iyi
album.
Abahanzi
bagenzi be n’abafana bishimiye cyane iyi album nshya, cyane ko ibaye iya mbere
asohoye kuva yashyira hanze iyo yise 'Justice' mu
2021. Umuraperi Big Sean yagaragaje ibyishimo bye abinyujije kuri Instagram ya
Justin, yandikaho ati: “Yes!!!!”
Nubwo
album yishimiwe na benshi, ije mu gihe abafana bari bafite impungenge ku buzima
bwo mu mutwe bwa Justin, kuko mu mezi ashize yakomeje gusangiza amagambo
yerekana ko ibintu bishobora kuba bitifashe neza mu buzima bwe bwite.
Ubuzima bwe bw’urugo nabwo bwagarutsweho nyuma y’ifoto y’umugore we
yasohotse ku gifuniko cya Vogue,
Justin akayiherekeresha ubutumwa busobanura uko bagiye bagira impaka ariko
bagakomeza gukundana.
Indirimbo
ya kabiri kuri Swag yitwa 'Daisies', irimo amagambo yerekana
amarangamutima ari hagati ye n’umugore we, aho aririmba ati: “Amababi agwa, urankunda cyangwa
ntunkunda?”, ndetse n’ayandi agira ati: “Wambwiye ko tuzabana iteka, koko wari ubikuye ku mutima?”
Izindi
ndirimbo nka Devotion, Soulful na Forgiveness zigaragaza insanganyamatsiko zishingiye ku myemerere
ye ya Gikristo, aho akomeza kugaragaza ko nubwo hari byinshi yahinduye mu
mwirondoro we no mu mwuga, ukwizera kwe kutigeze guhinduka.
Album
Swag ni indi ntambwe ikomeye mu
rugendo rwa Justin Bieber, igaragaza gukura mu bitekerezo, ubuzima bwe
bwihariye no guhangana n’isi mu buryo butuje ariko bukomeye. Ni album yitezweho
kugira uruhare rukomeye mu kongera kumenyekanisha uburyohe bw’umuziki we.