Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ya Levis yataramiye
abakunzi b’umuziki we mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cyayobowe n’umunyarwandakazi
Zuba Mutesi.
Uyu munyamuziki wo muri DR Congo wibera ku mugabane w’uburayi, yazamuye
amarangamutima ya benshi mu bihangano bye bifite injyana
icengera mu mitsi.
Yifashishije indirimbo zitandukanye zirimo Nakati,
Katchua na Mbanyu te zikoze mu njyana zirimo Afrobeat, Rumba na Pop.
Kugeza ubu ikintu gikomeje kugarukwaho akaba ari uburyo
uyu muhanzi yabyinishijwe n’inkumi zo muri Uganda.
Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga zitandukanye, abantu
bashyiraho ibitekerezo bitandukanye aho bamwe bibaza icyari cyasajije abakobwa bo muri Uganda
kugera ku rwego buri umwe yashakaga gusanga uyu mugabo ku rubyiniro.Imibyinire ya Ya Levis n'inkumi zo muri Uganda ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga
Abakobwa barwaniraga kuzamuka ku rubyiniro bajya kubyinisha uyu munyamiziki
Ya Levis akomeje kwibazwaho icyo yari yahaye aba bakobwa cyangwa yabahaye cyatumye bazamukira ku rubyiniro ku bwinshi