Iyi mixtape yitezweho gusubiza abakunzi b’uyu muhanzi mu bihe bya kera, aho yabaga yibanda ku muziki utuje, urimo ibicurangisho bya ‘retro’ hamwe n’amagambo yoroheje agaragaza ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane uko abanye n’urumogi. Wiz Khalifa yemeje ko iyi mixtape ari “classic,” avuga ko izaba imwe mu ndirimbo zizahora zifatwa nk’iz’ibihe byose.
Album irimo indirimbo zifatanije n’abahanzi bafite amazina akomeye muri rap nka Don Toliver ku ndirimbo Hide It, na Gunna ku ndirimbo 5 Star. Abatunganyije iyi mixtape barimo Cardo, ID Labs, Sledgren, Mike WiLL Made-It, Juicy J, DJ Quik ndetse na Lex Luger – bose bafite uruhare runini mu gushyiraho umwimerere w’injyana ya “stoner rap”.
Nk’uko byatangajwe na HipHopDX, hari amatsiko menshi yari amaze igihe ahari ku bijyanye n’igihe iyi mixtape izasohokera, bamwe mu bafana bakaba bari bafite impungenge ko ishobora kudahura n’icyizere bagiriye igice cya mbere cyayo cyasohotse mu 2010.
Wiz Khalifa ashimangira ko ibanga ryatumye aramba mu ruhando rwa Hip-Hop ari ukwihangira udushya no gukomeza gukorera abafana umuziki urimo ubuzima busanzwe, akubiyemo umutuzo n’urukundo rw’injyana asanzwe akunda. Ibi nibyo bikomeje kumuranga no muri Kush + Orange Juice 2, aho asubira ku masoko y’ibyamugize icyamamare.
Iyi mixtape iri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Apple Music, YouTube ndetse na SoundCloud, ikaba iri gufatwa nk’igisubizo ku bakunzi ba rap bashaka umuziki urimo umwuka w’amarangamutima n’umudendezo.