Nyuma
yo gutsindwa mu mukino wa “celebrity boxing” yakinnyemo na Rickman, ikiganiro
cya Shakib Cham ahamagara abahanzi b’Abanyakenya barimo Willy Paul na
Khaligraph Jones ngo barwane mu mukino wa “Celebrity Boxing”, cyakwirakwijwe
ku mbuga nkoranyambaga kigera ku batumirwa.
Ubwo
yari mu kiganiro cya Three Truths No Lie Podcast, Willy Paul yahise yanga
byihuse igitekerezo cyo kurwana na Shakib Cham avuga ko ari umufana ukomeye
wa Shakib Cham kandi ko amwubaha.
Yongeyeho
ko bitaba ari byiza ko barwana, kuko umugore wa Shakib, Zari Hassan, ari
umufana ukomeye w’umuziki we.
Yongeyeho
ko umuntu wenyine yemera kurwana na we ari Diamond Platnumz. Ati “Umuntu
wenyine ntakunda mu muryango wawe ni uriya wundi wiyita ‘Intare.’ Ni we wenyine
ntakunda,”
Diamond
Platnumz niwe wabyaranye na Zari Hassan ndetse akaba akunze kwiyita “Simba”
bisobanuye intare.
Ku
wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Derrick Ddungu wamamaye nka Rickman Manrick
akaba yaranakundanye na Sheilah Gashumba igihe kirekire, yakubise ndetse
atsinda Shakib muri round ya kabiri ubwo yamuhondaguraga ingumi zo mu mutwe no
mu gatuza undi akagwa hasi.