Aya
makuru yaturutse mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo TMZ na Daily Mail, aho byavugaga ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati
y’abo mu biro bya Perezida Trump n’abunganizi ba Diddy, hagamijwe kumusabira
imbabazi cyangwa kugabanyirizwa igihano.
Nyuma
y’uko ayo makuru akwirakwijwe, White House yasohoye itangazo rihakana ibyo
birego, ivuga ko ibyo byose ari ibihuha bidafite ishingiro.
White
House yagize iti “Amakuru avuga ko hari umwanzuro wihariye wa Perezida Trump ku
birebana na Sean Combs ni ibinyoma. Perezida ni we wenyine ufite ububasha bwo
guha imbabazi, kandi kugeza ubu nta kintu na kimwe cyemejwe ku birebana n’uru
rubanza.”
Umuraperi
akaba n’umushoramari mu muziki Sean “Diddy” Combs w’imyaka 55, yahamijwe ibyaha
birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashorwe mu bikorwa
by’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibiyobyabwenge.
Ku
itariki ya 3 Ukwakira 2025, umucamanza Arun Subramanian yamukatiye igihano
cy’imyaka ine n’amezi abiri (50 months) y’igifungo, ndetse ategekwa no
kuzagenzurwa igihe azaba arangije igihano (supervised release).
Mu
rukiko, Diddy yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko ari ibikorwa byashyizwemo
imbaraga n’abashaka kumusenya nk’umuntu w’icyamamare ufite isura ikomeye mu
bucuruzi n’imyidagaduro.
Nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abunganizi be batangaje ko bazajurira uwo mwanzuro, ndetse banasaba ko yakwimurirwa mu gereza ifite umutekano, aho yabasha gukomeza ibikorwa by’inyandiko n’iyandikwa ry’indirimbo ze.
Ibiro bya White House byateye utwatsi ibyo guha imbabazi P Diddy