Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Mushikiwabo yagize ati: “Nyirubutungane,
wasohoje neza ubutumwa bwawe, nk’Umukirisitu w’ukuri, wumvaga
abandi, wuje ineza n’ubworoherane! Ubu rero ruhukira mu mahoro!"
Mu 2021, nibwo Louise
Mushikiwabo yakiriwe i Vatican n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi,
Papa Francis wamaze kwitaba Imana. Ibiganiro by’aba bombi
byagarutse ku buryo habaho ubufatanye mu gufasha abaturage ba Haiti na Liban.
Ibi bihugu bisanzwe ari
ibinyamuryango bya OIF muri icyo gihe byari byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye
n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki.
Abinyujije kuri Twitter,
Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga
ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana.
Si ubwa mbere Louise
Mushikiwabo yari agiriye uruzinduko i Vatican ndetse akakirwa na Papa Francis kuko
mu 2017 yari mu bagize itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame, ubwo
yagiranaga ibiganiro n’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Icyo gihe
Louise Mushikiwabo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Nk’uko
byatangajwe n’ibiro bya Vatikani, Papa Francis yitabye Imana mu gitondo cyo
kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Mata 2025 saa 7:35 mu nzu yabagamo ya Casa Santa
Marta, azize uburwayi bukomeye bw’umusonga yari amaranye iminsi.
Papa
Francis yatangiye kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo uburwayi
bw’umusonga n’ubushobozi buke bwo guhumeka mu 2024. Nubwo yari arwaye, yakomeje gutanga
ubutumwa bw’ihumure, gukurikirana ibikorwa bya Kiliziya no guha umugisha abayoboke
be kugeza ku munota wa nyuma. Yigeze kuvuga ati: “Ndashaka ko banzirikana
nk’umusaseridoti mwiza wababariye, wumvise kandi wakundaga abantu. Simfite
ubwoba bwo gupfa, ahubwo ndifuza gusoza neza.”
Urupfu rwa Papa Francis
rwinjiye mu mateka nk’urw’umushumba wahinduye byinshi mu mitekerereze ya
Kiliziya, ushyira imbere urukundo, ubworoherane n’ubutabera. Yahanganye n’ibihe
bigoye, yirinda ubwikanyize, ashimangira Kiliziya yegera ubabaye aho kuba
ishyirwa hejuru n’icyubahiro.
Vatikani yatangaje ko
gahunda yo kumuherekeza izamenyekana mu minsi ya vuba, aho hitezwe abayobozi bo
ku rwego rwo hejuru n’imbaga y’abakirisitu bazitabira umuhango wo kumusezeraho
bwa nyuma. Papa Francis yagiye, ariko umurage we w’urukundo, impuhwe
no kwiyegereza abantu ntuzibagirana.
Mushikiwabo Louise yasabiye iruhuko ridashira Papa Francis witabye Imana