Wari Uzi Ko: Umukunzi wa Savannah Chrisley yigeze gufungirwa muri gereza imwe na se

Imyidagaduro - 29/10/2026 9:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Wari Uzi Ko: Umukunzi wa Savannah Chrisley yigeze gufungirwa muri gereza imwe na se

Jason Galanis, umukunzi mushya wa Savannah Chrisley, yigeze gufungirwa muri gereza imwe na se, Todd Chrisley, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bombi bahuriye mu gihe cy’amezi menshi mu 2023.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ avuga ko Jason Galanis na Todd Chrisley bafungiwe muri Federal Prison Camp i Pensacola muri Florida, aho ibihe by’igifungo cyabo byahuriranye mu gihe cy’amezi menshi mu 2023. Gusa, ntiharamenyekana niba aba bagabo barigeze bahura cyangwa bagirana ibiganiro bari muri iyo gereza.

Jason Galanis yahoze akorana mu bucuruzi na Hunter Biden, umuhungu wa Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Yakatiwe igifungo cy’imyaka hafi 16 azira uruhare rwe muri gahunda z’uburiganya bw’imari zirimo kugurisha imigabane mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho zimwe muri zo zari zifitanye isano n’umuryango w’Abanyamerika kavukire.

Muri Werurwe 2025, Perezida Donald Trump yagabanyije igihano cya Jason Galanis. Nyuma y’amezi abiri, muri Gicurasi 2025, Trump yahaye imbabazi Todd Chrisley n’umugore we Julie Chrisley, bari bafunzwe bazira ibyaha birimo uburiganya mu bikorwa by’amabanki no kunyereza imisoro.

Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, Savannah Chrisley yatangaje ko atwite kandi yasezeranye kurushinga na Jason Galanis. 

Yabitangaje abinyujije kuri videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, irimo amashusho agaragaza inda ye, amafoto y’ibizamini byemeza ko atwite ndetse n’ibihe byiza yagiye agirana n’umugabo bitegura kurushinga.

Savannah kandi yagarutse ku rukundo rwabo mu kiganiro cye cya podcast yise Unlocked, avuga ko bahuriye mu bantu bafite aho bahuriye na politiki, mu gihe yari ahugiye mu gushaka imbabazi za Perezida ku babyeyi be.

Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko Savannah yari yaratangiye kubwira abantu bamwe mu ibanga ko yasezeranye na Jason kuva mu mpera za Mata no mu ntangiriro za Gicurasi 2026, mbere y’uko abishyira ku mugaragaro muri Ukwakira 2026.


Umukunzi wa Savannah Chrisley yigeze gufungirwa muri gereza imwe na se mu mwaka wa 2023


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...