Wari uzi ko: Scorpion zibanza kubyinana mbere yo guhuza ibitsina

Utuntu nutundi - 15/06/2026 6:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Wari uzi ko: Scorpion zibanza kubyinana mbere yo guhuza ibitsina

Nubwo abantu benshi bazi Scorpion nk'inyamaswa z'inkazi kandi zifite ubumara bukomeye, ubuzima bwazo bw’imyororokere n’uburyo izidahuje ibitsina zihura butangaza benshi kubera uburyo bwihariye zibanza kugaragazamo "urukundo" mbere yo kubyarana.

Mbere yogutangira urugendo rwo kororoka, amoko menshi ya Scorpion akora umuhango uzwi nka "promenade à deux", ijambo ry'Igifaransa risobanura "urugendo rw'ababiri". Muri uwo muhango, igitsina gabo n'igitsina gore bifatana ku mitwe y’intoki, hanyuma bikagenda bisubira imbere n’inyuma nk'ibiri kubyina.

Iyi mbyino ishobora kumara iminota mike cyangwa se amasaha menshi bitewe n'ubwoko bwa Scorpion n'imiterere y'aho ziri. Ku muntu ubyitegereje, bishobora gusa n'aho ari ababyinnyi bari mu gitaramo aho kuba inyamaswa zigiye guhuza ibitsina.

Nyamara inyuma y'iyo mbyino haba hari intego nyamukuru. Scorpion y'igitsina gabo iba irimo kwitegereza iy’ingore, itegura uko igikorwa kiri bugende ngo ibashe kubona ahantu heza ho gushyira agace kabamo intanga (spermatophore), nyuma yo kuhabona, igikorwa kiba gitangiye.

Abashakashatsi bavuga ko uyu muhango ufasha izo nyamaswa kumenyana no korohereza igikorwa cyo guhuza ibitsina, ndetse ukagabanya ibyago by'uko imwe yagirira nabi indi, cyane cyane ko Scorpion zizwiho kuba inyamaswa zishobora kugira imyitwarire y'ubushotoranyi.

Ibi bigaragaza ko n’ubwo Scorpion zizwi nk'abahigi b'inkazi barya udukoko n'ibindi binyabuzima bito, ubuzima bwazo bw’imyororokere butangirana n'umuhango usa n'imbyino nziza kandi ituje, utandukanye cyane n'ishusho abantu benshi bazifiteho.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...