Ubu bushakashatsi
bushingiye ku makuru yakusanyijwe ku bantu barenga 28,000 bakoreweho
ubushakashatsi na National Health and
Nutrition Examination Survey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo
bantu babajijwe ku bijyanye n’ubwiza bw’indyo yabo no ku bimenyetso by’agahinda
gakabije bagaragaza.
Byagaragaye ko abantu bagabanyije cyane ifunguro, cyane cyane abagabo n’abafite umubyibuho ukabije, bari bafite ibyago byinshi byo kugira ibimenyetso by’agahinda gakabije. Byongeye kandi, ubwiza bw’indyo bwagaragaye ko nabwo bugira uruhare runini.
Abaryaga cyane ibiribwa byakorewe mu nganda, ibirimo isukari nyinshi, inyama
z’inyamaswa zafashwe nabi n’ibinyamavuta byinshi, bagaragazaga agahinda ku
rwego rwo hejuru. Aho ugereranyije n’abaryaga indyo isa n’iy’Abarabu bo ku
nkombe z’Inyanja ya Méditerranée, bagaragazaga ku rwego rwo hasi agahinda
gakabije.
Dr. Venkat Bhat, umuhanga
mu by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ndetse akaba n’umuyobozi w’Ikigo
cy’Ubuvuzi bwifashisha uburyo bugezweho bwitwa 'Interventional Psychiatry' muri St. Michael’s Hospital no muri
Kaminuza ya Toronto, yavuze ko 'ibisabwa bikwiye kwitonderwa cyane cyane ku
bantu basanzwe bafite ibibazo bijyanye n’umubyibuho cyangwa umutwaro w’ibiro.'
Yakomeje agira ati:
“Guhitamo kugabanya ingano y’ibiribwa ku buryo buhwitse kandi burambye, bituma
habaho kuzuzanya hagati y’imirire ikwiriye n’ingaruka z’iyo mirire ku buzima
bwo mu mutwe.”
Impamvu ubushakashatsi
bushya butandukanye n’ubwabanje
Dr. Bhat yavuze ko
ubushakashatsi bwabo butavuga ko kugabanya ingano y’ibiribwa ari byo
nyirabayazana w’agahinda gakabije, ahubwo bwagaragaje gusa isano hagati yabyo.
Ikindi ni uko amakuru yakusanyijwe ashingiye ku byo abantu bivugiye ubwabo,
bigatuma hashobora kubamo amakosa.
Dr. Kary Woodruff,
umwarimu muri Kaminuza ya Utah mu Ishami ry’Imirire n’Imikorere y’umubiri,
yavuze ko hari igihe umuntu ashobora gutekereza ko ari kurya ifunguro ryiza, ni
ukuvuga irikungahaye ku ntungamubiri, ritarimo amavuta akabije, arya imbuto
n'imboga, nyamara wenda yarakabije ku buryo umubiri utabona ibyo ukeneye byose.
Nubwo ubushakashatsi
bwasuzumye n’izindi mpamvu zishobora kugira uruhare, bwagaragaje ibisubizo bitandukanye
n’ibyo ubushakashatsi bwabanje, aho bamwe berekanye ko kugabanya ingano
y’ibiribwa bigira uruhare mu kugabanya agahinda.
Dr. Johanna Keeler,
umushakashatsi muri Kaminuza ya King’s College London, yavuze ko ubushakashatsi
bwabanje bwakorerwaga ku ndyo zigenzurwa n’abaganga. Yagize ati: “Aha ni ho
hashobora kuba itandukaniro, kuko indyo zitagenzuwe n’inzobere zishobora gutera
ibura ry’intungamubiri, bigatuma ibimenyetso by’agahinda bikomeza kwiyongera.”
Uburyo
kugabanya ibiribwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe
Ubushakashatsi bwabanje
bwerekanye ko indyo igabanyije intungamubiri ariko iganisha ku gutakaza ibiro
ku bantu babyibushye, ishobora kugabanya ibimenyetso by’agahinda. Ibi bishobora
guterwa no kuba baragize impinduka nziza mu mubiri
cyangwa se bagatangira kwakira ubutumwa bwiza buturutse ku muryango n’inshuti.
Ariko nanone, iyo umuntu
agabanyije cyane ibiribwa ntibitange umusaruro, cyangwa agahora abitekerezaho, ntashobore kugabanya cyangwa kongera ibiro nk'uko abyifuza, bishobora gutera kwiheba no guhangayika biruseho.
Dr. Keeler yavuze ko kuba umuntu yagabanya cyane indyo yafataga cyangwa ikaba itujuje intungamubiri, bishobora
gutuma imikorere y’umubiri ihungabana, bikagira ingaruka nko kunanirwa, kubura
ibitotsi no kutabasha kwibanda ku kintu.
Dr. Woodruff yongeyeho ko
indyo zigabanyije ku buryo bukabije zishobora gutera ubwoba bwinshi no kwiyongera kw’ibimenyetso
by’indwara z’imirire.
Yagize ati: “Icy’ingenzi ni
ukureba neza ibyo umuntu ahitamo kugabanya n’ingano yabyo. Indyo yuzuye kandi
igamije kugabanya intungamubiri buhoro buhoro ishobora kugabanya agahinda,
ariko imyitwarire irenze urugero ishobora gukomeretsa ubuzima bw’umubiri,
ubwenge n’amarangamutima.”
Kugira uburinganire mu
mirire
Dr. Bhat yavuze ko uburyo
umuntu agira icyo asubiza ku ifunguro runaka butandukanye bitewe n’imiterere
ye. Ibi bigaragaza ko ari ngombwa kwita ku mpinduka z’umubiri n’ubuzima bwo mu
mutwe ku giti cy’umuntu, aho kugendera ku nama rusange.
Dr. Keeler yasabye abantu
bose bashaka kugabanya ibiro kwegera abaganga b’inzobere mbere yo gutangira
ifunguro rigamije kubagabanyiriza ibiro.
Natalie Mokari, umuganga
w’inzobere mu mirire ukorera i Charlotte muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
yavuze ko kugabanya intungamubiri ku buryo bukabije atari yo nzira irambye.
Yagize ati: “Tangira
ureba indyo yawe uko iteye. Ese ifunguro ryawe ririmo intungamubiri zuzuye?
Harimo proteyine, ibinyamafufu, ibinure biringaniye, imbuto n’imboga?”
Yongeyeho ko niba umuntu
abanje kwita ku kongera intungamubiri akeneye mu mubiri, bishobora gutuma
atekereza kabiri mbere yo kongera ifunguro cyangwa gufata ibiryo birimo isukari
nyinshi.
Dr. Woodruff yabishimangiye agira ati: "N’iyo umuntu yaba atagamije kugabanya ibiro, kongera ireme ry’indyo
afata bishobora kuzamura cyane ubuzima bwe n’imibereho ye muri rusange."
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kubaganya cyane ingano n'imiterere y'ibyo urya bishobora kugutera cyangwa kukongerera agahinda gakabije