Ni mu gikorwa cyatangirijwe ku ishuri rya
HVP-Gatagara mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa
Kabiri tariki 29 Mata 2025, aho kizagera hirya no hino mu gihugu, ndetse
kizagirira akamaro abanyeshuri 300 bafite ubumuga bwo kutabona.
Iyi gahunda ni iy’igihugu kandi y’igihe
kirekire, ikaba igamije guteza imbere uburinganire, ukwishyira ukizana no
guhindura imyumvire y’abaturage, ku buryo abana batabona batakomeza gutereranwa
cyangwa gusigara inyuma.
Ijambo “Tugendane” risobanura “Tugende
twese hamwe” mu Kinyarwanda, rikaba ryerekana ko urugendo rwo kugera ku
muryango nyarwanda utekereza kandi wubaha buri wese, rugomba gukorwa mu
bufatanye.
Vivo Energy Rwanda yagaragaje ko iyi
gahunda ari ishimangira ry’umuhate wayo mu guteza imbere impinduka zirambye,
binyuze mu kwishyira hamwe kw’inzego zitandukanye zirimo Leta, imiryango
itegamiye kuri Leta, sosiyete sivile n’abaturage ubwabo.
Mu butumwa bwatanzwe ubwo iyi gahunda
yatangizwaga, ubuyobozi bwa Vivo Energy Rwanda bwatangaje ko “Tugendane
izibanda ku bikorwa birimo ubukangurambaga, inkuru z’ubuzima bw’abana bafite
ubumuga, ibikorwa by’ishyirahamwe, n’ubufatanye bugamije kuzamura ireme
ry’uburezi kuri bose.”
Iyi gahunda izafasha mu gukuraho inzitizi ku
bana bafite ubumuga bwo kutabona, ibafashe kumvwa no kubona ubufasha bukwiye,
bityo bagire amahirwe nk’ay’abandi mu kubaka ejo heza.
Mu 1958, ni bwo Padiri Joseph Fraipont yasabye
kubaka ikigo cy’abafite ubumuga i Gatagara, abyemererwa mu 1959. Imirimo yo
kubaka kuri icyo kibanza yatangiye mu 1960 ku nkunga ya Misereor.
Kuva
mu 1962, HVP Gatagara nicyo kigo cyambere kandi cyonyine cyo kwita ku burezi no
gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga. Iki kigo cyagabye amashami atandukanye
mu Rwanda: Gikondo, na Ndera muri Kigali, i Nyanza, Butare i Huye, Ruhango na
Rwamagana.
Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara,
Barindira Jean Damascène, yashimye inkunga bahawe na Vivo Energy Rwanda, kuko
igiye kubunganira muri bimwe mu bibazo bahuraga nabyo mu bihe bitandukanye,
birimo nk’ibikoresho bidagije, inyubako zishaje n’ibindi.
Yasobanuye ko iki kigo kirimo amashuri
abanza, n’ayisumbuye, ndetse kigishamo abarimu 11 ku banyeshuri 166. Uyu
muyobozi yashimye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’uruhare rwayo mu gufasha abarimu
n’abanyeshuri kubona ibikoresho.
Yavuze ko hari ibimaze gukorwa mu kwagura
iki kigo, ariko harimo ibibazo birimo kuba badafite ibikoresho bihagije byo
kwigisha. Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije, yaba ubuyobozi, abarimu ndetse
n’ababyeyi.;
Yavuze ko hari bamwe mu babyeyi batabasha
kwishyura amafaranga y’ishuri ‘kandi ntidushobora kwirukana abo bana’. Ati
“Dukomeza kubitaho nk’abandi bana kugirango babone uburezi nk’abana.”
Uyu muyobozi yanavuze ko mu bibazo bahura
nabyo harimo no kutabona abantu bakwita kuri aba bana bijyanye n’imibereho
yabo. Anavuga ko bahangayikijwe n’inyubako, kuko zimaze igihe zubatswe kuva mu
1960.
Yashimye ubukangurambaga bwa Tugendane
kuko bugiye gutanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo. Ati “Turashima ko hari
bamwe mu bana bagiye gufashwa n’ubu bukangurambaga.”
Visi Perezida Mukuru Ushinzwe ibijyanye
n’ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen yagaragaje uburyo gahunda ya “Tugendane”
iri mu murongo ngenderwaho w’iyi sosiyete mu guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage, by’umwihariko abari mu byiciro byihariye birimo abana bafite
ubumuga bwo kutabona.
Uyu muyobozi yavuze ko Vivo Energy
yiyemeje gufatanya n’abaturage bo ku mugabane wa Afurika mu rugendo rwo gutera
imbere nta n’umwe usigaye inyuma.
Yagize ati: “Tugendane ni ubukangurambaga
bwihariye bwashyiriweho gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda
binyuze mu kubaha inkoni zibafasha kugenda, ibikoresho byifashishwa mu gusoma
inyuguti za ‘Braille’ n’ubundi bufasha bubafasha kwiga no kugira ubuzima
bwiza.”
Yongeyeho ko iyo gahunda igaragaza neza ko
intsinzi y’isosiyete itagomba kureberwa mu bukungu gusa, ahubwo no mu gufasha
abantu kuzamura ubushobozi bwabo.
Avuga ati “Nka sosiyete, dufite gahunda
nyinshi ziganisha ku iterambere rusange, harimo n’izo dushyira mu bindi bihugu
ku mugabane wa Afurika zigamije guteza imbere abagore n’urubyiruko. Ibi byose
bigamije kwerekana ko iterambere ry’ubucuruzi bwacu ridashobora gutandukanywa
no guteza imbere abo dukorera,”
Ku bijyanye n’uko ayobora ibikorwa
by’iterambere rirambye, uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwe bushingiye ku
bumuntu no gukorera hamwe.
Akomeza ati “Nshimangira ko tugomba kuba
urugero. Insanganyamatsiko ya Tugendane igira iti ‘Twubake ejo hazaza harimo
buri wese— binyuze kuri buri nkoni y’umweru, buri ‘Orbit Reader’, n’umwana umwe
ku wundi.’ Iyi ‘filozofi’ ni yo dushyira imbere mu bikorwa byose dushyira mu
baturage.”
Yagize ati: “Gahunda ya Tugendane si
ubukangurambaga gusa, ahubwo ni ihuriro ry’abantu bafite umutima wo kugira icyo
bahindura. Ibi bikwiye kugira uruhare mu gutuma uburezi buba uburenganzira kuri
bose, bityo n’iterambere rikaba irya buri wese."
Mu cyerekezo cyayo cy’igihe kirekire muri
Afurika, Vivo Energy ishyira imbere ubufatanye n’inzego za Leta n’imiryango
itegamiye kuri Leta.
Avuga ati “Tugendane ni urugero rw’uko
dushobora gutera imbere dufatanyije. Turashaka ko ubufatanye buhamye hagati
y’abikorera, Leta n’imiryango y’abaturage butanga ibisubizo birambye,”
Asoza, Visi- Perezida Mukuru Ushinzwe
ibijyanye n’ibikorwa muri Vivo Energy Group, yavuze ko mu minsi iri imbere, iyi
sosiyete izakomeza gushora imari mu burezi, ubumenyi no kongerera ubushobozi
abatishoboye.
Asoza agira ati “Intego yacu ni uguteza
imbere umuryango nyafurika aho buri wese agira amahirwe yo gutera imbere.
Tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa b’iterambere rirambye, duharanira ko
iterambere ry’ubukungu rihinduka imibereho myiza y’abaturage.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi
Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Djiby Diene, yasobanuye ko iyi gahunda ya
‘Tugendane’ batangije ari igikorwa cy’igihugu kigamije kwimakaza ihame ryo
kudasiga inyuma n’umwana n’umwe, by’umwihariko abana bafite ubumuga bwo
kutabona.
Yagize ati “Ni ishema rikomeye kuri twe
gutangiza Tugendane. Dushaka kubaka ejo hazaza hadaheza, dutanga ibikoresho
by’ingenzi nk’inkoni zifasha kugenda, ibitabo bya ‘braille’ n’ibikoresho
by’ikoranabuhanga bifasha kwiga, kugira ngo aba bana bashobore kwiga no kugenda
mu bwisanzure.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda izagira
ingaruka nziza ku muryango nyarwanda muri rusange, kuko umwana wese uzahabwa
ubu bufasha azaba urugero rw’ubushobozi n’uruhare mu iterambere rusange.
Yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko
“umwana 1 kuri 100 mu Rwanda afite ubumuga bwo kutabona,” kandi ko benshi muri
bo baburaga ibikoresho bibafasha kwiga no kugira ubuzima bwisanzuye.
Yagize ati “Dutanga amahirwe angana kuri
bose. Tugendane ni igikorwa kigaragaza indangagaciro zacu z’imibereho myiza
n’icyubahiro cya buri wese. Dushyigikiye ihame ry’uko nta mwana ugomba gusigara
inyuma.”
Mu gushimangira ubufatanye bukomeye,
yavuze ko HVP Gatagara – Rwamagana ari ishuri rifite ubunararibonye mu kwigisha
abana bafite ubumuga bwo kutabona, rifasha Vivo Energy kumenya abo bana no
kubaba hafi.
Ni mu gihe Jordan Foundation ari
abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa muri iyi gahunda; ariko kandi ni umuryango
nyarwanda wigenga, itanga ubufasha mu kubaka amashuri n’ibikorwaremezo bijyanye
n’ibikenewe.
Yijeje ko abana bazahabwa inkoni
z’abatabona, ibitabo bya ‘braille’, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka ‘Orbit
Reader’, byose bigamije kubongerera ubushobozi bwo kwiga no kwigira, bityo
bakagira icyizere n’umwanya mu iterambere ry’igihugu.
Menyumwungeri Erneste, wiga mu mwaka wa
Gatanu mu mashuri yisumbuye muri HVP Gatagara mu ishami ry’indimi, yavuze ko
yakuze ari umwana nk’abandi, ariko ko ubwo yari agejeje imyaka 14 y’amavuko
yahuye n’uburwayi bwamwibasiye bwatuma ahura n’ikibazo cyo kutongera kubona
ukundi.
Yavuze ko yamaze imyaka itanu ari mu rugo
adahura n’abandi, kugeza ubwo mu 2020 yabonaga amahirwe yo gusubira ku ishuri.
Uyu musore yasobanuye ko ubu
bukangurambaga bwa ‘Tugendane’ bugiye kumufasha we na bagenzi kubona ibikoresho
bibunganira mu masomo ye ya buri munsi, kandi ni igikorwa yifuza ko kigera no
ku bandi bana hirya no hino mu gihugu.
Vivo Energy Rwanda, yatangije ku mugaragaro
gahunda nshya yitwa “Tugendane Initiative”, igamije gufasha no guharanira ko
abana bafite ubumuga bwo kutabona bagira amahirwe angana n’abandi mu burezi no
mu buzima busanzwe
Vivo Energy Rwanda yiyemeje kwishyurira
abanyeshuri 60 amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka, babarizwa muri HVP-
Gatagara
Visi Perezida Mukuru Ushinzwe ibijyanye
n’ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen yagaragaje gahunda ya “Tugendane”
iri mu murongo ngenderwaho w’iyi sosiyete mu guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage, by’umwihariko abari mu byiciro byihariye birimo abana bafite
ubumuga bwo kutabona
Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara,
Barindira Jean Damascène, yashimye inkunga bahawe na Vivo Energy Rwanda, asaba
n’abandi bafatanyabikorwa kugira uruhare mu burezi bw’abafana bafite ubumuga
bwo kutabona
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda,
Djiby Diene, yavuze ko iyi gahunda ya ‘Tugendane’ batangije ari igikorwa
cy’igihugu kigamije kwimakaza ihame ryo kudasiga inyuma n’umwana n’umwe,
by’umwihariko abana bafite ubumuga bwo kutabona