Vivo Energy Rwanda yatangije gahunda yise “Tugendane”, yishyurira abana 60 bo muri HVP Gatagara-AMAFOTO

Kwamamaza - 29/04/2025 5:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Vivo Energy Rwanda yatangije gahunda yise “Tugendane”, yishyurira abana 60 bo muri HVP Gatagara-AMAFOTO

Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, Vivo Energy Rwanda, yatangije ku mugaragaro gahunda nshya yitwa “Tugendane”, igamije gufasha no guharanira ko abana bafite ubumuga bwo kutabona bagira amahirwe angana n’abandi mu burezi no mu buzima busanzwe.

Ni mu gikorwa cyatangirijwe ku ishuri rya HVP-Gatagara mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, aho kizagera hirya no hino mu gihugu, ndetse kizagirira akamaro abanyeshuri 300 bafite ubumuga bwo kutabona.

Iyi gahunda ni iy’igihugu kandi y’igihe kirekire, ikaba igamije guteza imbere uburinganire, ukwishyira ukizana no guhindura imyumvire y’abaturage, ku buryo abana batabona batakomeza gutereranwa cyangwa gusigara inyuma.

Ijambo “Tugendane” risobanura “Tugende twese hamwe” mu Kinyarwanda, rikaba ryerekana ko urugendo rwo kugera ku muryango nyarwanda utekereza kandi wubaha buri wese, rugomba gukorwa mu bufatanye.

Vivo Energy Rwanda yagaragaje ko iyi gahunda ari ishimangira ry’umuhate wayo mu guteza imbere impinduka zirambye, binyuze mu kwishyira hamwe kw’inzego zitandukanye zirimo Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, sosiyete sivile n’abaturage ubwabo.

Mu butumwa bwatanzwe ubwo iyi gahunda yatangizwaga, ubuyobozi bwa Vivo Energy Rwanda bwatangaje ko “Tugendane izibanda ku bikorwa birimo ubukangurambaga, inkuru z’ubuzima bw’abana bafite ubumuga, ibikorwa by’ishyirahamwe, n’ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi kuri bose.”

Iyi gahunda izafasha mu gukuraho inzitizi ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, ibafashe kumvwa no kubona ubufasha bukwiye, bityo bagire amahirwe nk’ay’abandi mu kubaka ejo heza.

Mu 1958, ni bwo Padiri Joseph Fraipont yasabye kubaka ikigo cy’abafite ubumuga i Gatagara, abyemererwa mu 1959. Imirimo yo kubaka kuri icyo kibanza yatangiye mu 1960 ku nkunga ya Misereor.

Kuva mu 1962, HVP Gatagara nicyo kigo cyambere kandi cyonyine cyo kwita ku burezi no gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga. Iki kigo cyagabye amashami atandukanye mu Rwanda: Gikondo, na Ndera muri Kigali, i Nyanza, Butare i Huye, Ruhango na Rwamagana.

Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara, Barindira Jean Damascène, yashimye inkunga bahawe na Vivo Energy Rwanda, kuko igiye kubunganira muri bimwe mu bibazo bahuraga nabyo mu bihe bitandukanye, birimo nk’ibikoresho bidagije, inyubako zishaje n’ibindi.

Yasobanuye ko iki kigo kirimo amashuri abanza, n’ayisumbuye, ndetse kigishamo abarimu 11 ku banyeshuri 166. Uyu muyobozi yashimye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’uruhare rwayo mu gufasha abarimu n’abanyeshuri kubona ibikoresho.

Yavuze ko hari ibimaze gukorwa mu kwagura iki kigo, ariko harimo ibibazo birimo kuba badafite ibikoresho bihagije byo kwigisha. Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije, yaba ubuyobozi, abarimu ndetse n’ababyeyi.;

Yavuze ko hari bamwe mu babyeyi batabasha kwishyura amafaranga y’ishuri ‘kandi ntidushobora kwirukana abo bana’. Ati “Dukomeza kubitaho nk’abandi bana kugirango babone uburezi nk’abana.”

Uyu muyobozi yanavuze ko mu bibazo bahura nabyo harimo no kutabona abantu bakwita kuri aba bana bijyanye n’imibereho yabo. Anavuga ko bahangayikijwe n’inyubako, kuko zimaze igihe zubatswe kuva mu 1960.

Yashimye ubukangurambaga bwa Tugendane kuko bugiye gutanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo. Ati “Turashima ko hari bamwe mu bana bagiye gufashwa n’ubu bukangurambaga.”

Visi Perezida Mukuru Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen yagaragaje uburyo gahunda ya “Tugendane” iri mu murongo ngenderwaho w’iyi sosiyete mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abari mu byiciro byihariye birimo abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Uyu muyobozi yavuze ko Vivo Energy yiyemeje gufatanya n’abaturage bo ku mugabane wa Afurika mu rugendo rwo gutera imbere nta n’umwe usigaye inyuma.

Yagize ati: “Tugendane ni ubukangurambaga bwihariye bwashyiriweho gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda binyuze mu kubaha inkoni zibafasha kugenda, ibikoresho byifashishwa mu gusoma inyuguti za ‘Braille’ n’ubundi bufasha bubafasha kwiga no kugira ubuzima bwiza.”

Yongeyeho ko iyo gahunda igaragaza neza ko intsinzi y’isosiyete itagomba kureberwa mu bukungu gusa, ahubwo no mu gufasha abantu kuzamura ubushobozi bwabo.

Avuga ati “Nka sosiyete, dufite gahunda nyinshi ziganisha ku iterambere rusange, harimo n’izo dushyira mu bindi bihugu ku mugabane wa Afurika zigamije guteza imbere abagore n’urubyiruko. Ibi byose bigamije kwerekana ko iterambere ry’ubucuruzi bwacu ridashobora gutandukanywa no guteza imbere abo dukorera,”

Ku bijyanye n’uko ayobora ibikorwa by’iterambere rirambye, uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwe bushingiye ku bumuntu no gukorera hamwe.

Akomeza ati “Nshimangira ko tugomba kuba urugero. Insanganyamatsiko ya Tugendane igira iti ‘Twubake ejo hazaza harimo buri wese— binyuze kuri buri nkoni y’umweru, buri ‘Orbit Reader’, n’umwana umwe ku wundi.’ Iyi ‘filozofi’ ni yo dushyira imbere mu bikorwa byose dushyira mu baturage.”

Yagize ati: “Gahunda ya Tugendane si ubukangurambaga gusa, ahubwo ni ihuriro ry’abantu bafite umutima wo kugira icyo bahindura. Ibi bikwiye kugira uruhare mu gutuma uburezi buba uburenganzira kuri bose, bityo n’iterambere rikaba irya buri wese."

Mu cyerekezo cyayo cy’igihe kirekire muri Afurika, Vivo Energy ishyira imbere ubufatanye n’inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Avuga ati “Tugendane ni urugero rw’uko dushobora gutera imbere dufatanyije. Turashaka ko ubufatanye buhamye hagati y’abikorera, Leta n’imiryango y’abaturage butanga ibisubizo birambye,” 

Asoza, Visi- Perezida Mukuru Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa muri Vivo Energy Group, yavuze ko mu minsi iri imbere, iyi sosiyete izakomeza gushora imari mu burezi, ubumenyi no kongerera ubushobozi abatishoboye.

Asoza agira ati “Intego yacu ni uguteza imbere umuryango nyafurika aho buri wese agira amahirwe yo gutera imbere. Tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa b’iterambere rirambye, duharanira ko iterambere ry’ubukungu rihinduka imibereho myiza y’abaturage.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Djiby Diene, yasobanuye ko iyi gahunda ya ‘Tugendane’ batangije ari igikorwa cy’igihugu kigamije kwimakaza ihame ryo kudasiga inyuma n’umwana n’umwe, by’umwihariko abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati “Ni ishema rikomeye kuri twe gutangiza Tugendane. Dushaka kubaka ejo hazaza hadaheza, dutanga ibikoresho by’ingenzi nk’inkoni zifasha kugenda, ibitabo bya ‘braille’ n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha kwiga, kugira ngo aba bana bashobore kwiga no kugenda mu bwisanzure.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda izagira ingaruka nziza ku muryango nyarwanda muri rusange, kuko umwana wese uzahabwa ubu bufasha azaba urugero rw’ubushobozi n’uruhare mu iterambere rusange.

Yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko “umwana 1 kuri 100 mu Rwanda afite ubumuga bwo kutabona,” kandi ko benshi muri bo baburaga ibikoresho bibafasha kwiga no kugira ubuzima bwisanzuye.

Yagize ati “Dutanga amahirwe angana kuri bose. Tugendane ni igikorwa kigaragaza indangagaciro zacu z’imibereho myiza n’icyubahiro cya buri wese. Dushyigikiye ihame ry’uko nta mwana ugomba gusigara inyuma.”

Mu gushimangira ubufatanye bukomeye, yavuze ko HVP Gatagara – Rwamagana ari ishuri rifite ubunararibonye mu kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona, rifasha Vivo Energy kumenya abo bana no kubaba hafi.

Ni mu gihe Jordan Foundation ari abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa muri iyi gahunda; ariko kandi ni umuryango nyarwanda wigenga, itanga ubufasha mu kubaka amashuri n’ibikorwaremezo bijyanye n’ibikenewe.

Yijeje ko abana bazahabwa inkoni z’abatabona, ibitabo bya ‘braille’, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka ‘Orbit Reader’, byose bigamije kubongerera ubushobozi bwo kwiga no kwigira, bityo bakagira icyizere n’umwanya mu iterambere ry’igihugu.

Menyumwungeri Erneste, wiga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri yisumbuye muri HVP Gatagara mu ishami ry’indimi, yavuze ko yakuze ari umwana nk’abandi, ariko ko ubwo yari agejeje imyaka 14 y’amavuko yahuye n’uburwayi bwamwibasiye bwatuma ahura n’ikibazo cyo kutongera kubona ukundi.

Yavuze ko yamaze imyaka itanu ari mu rugo adahura n’abandi, kugeza ubwo mu 2020 yabonaga amahirwe yo gusubira ku ishuri.

Uyu musore yasobanuye ko ubu bukangurambaga bwa ‘Tugendane’ bugiye kumufasha we na bagenzi kubona ibikoresho bibunganira mu masomo ye ya buri munsi, kandi ni igikorwa yifuza ko kigera no ku bandi bana hirya no hino mu gihugu.

Vivo Energy Rwanda, yatangije ku mugaragaro gahunda nshya yitwa “Tugendane Initiative”, igamije gufasha no guharanira ko abana bafite ubumuga bwo kutabona bagira amahirwe angana n’abandi mu burezi no mu buzima busanzwe 


Vivo Energy Rwanda yiyemeje kwishyurira abanyeshuri 60 amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka, babarizwa muri HVP- Gatagara

Visi Perezida Mukuru Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen yagaragaje gahunda ya “Tugendane” iri mu murongo ngenderwaho w’iyi sosiyete mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abari mu byiciro byihariye birimo abana bafite ubumuga bwo kutabona

Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara, Barindira Jean Damascène, yashimye inkunga bahawe na Vivo Energy Rwanda, asaba n’abandi bafatanyabikorwa kugira uruhare mu burezi bw’abafana bafite ubumuga bwo kutabona

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Djiby Diene, yavuze ko iyi gahunda ya ‘Tugendane’ batangije ari igikorwa cy’igihugu kigamije kwimakaza ihame ryo kudasiga inyuma n’umwana n’umwe, by’umwihariko abana bafite ubumuga bwo kutabona

Menyumwungeri Erneste, wiga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri yisumbuye muri HVP Gatagara mu ishami ry’indimi, yatanze ubuhamya bw’uburyo uburwayi bwamwibasiye kugeza ubwo agize ubumuga bwo kutabona

Umuhanzikazi Alyn Sano yisunze indirimbo ze zirimo ‘Bohoka’ yataramiye abanyeshuri babarizwa muri HVP- Gatagara y’I Rwamagana, abahamagarira kwita ku rugendo rw’abo rw’amasomo


 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...