“Visit Rwanda” ni urugero rw’Afurika yiyubaka binyuze muri siporo – Miss Sonia Rolland na Depite Hervé Berville

Imyidagaduro - 31/05/2025 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

“Visit Rwanda” ni urugero rw’Afurika yiyubaka binyuze muri siporo – Miss Sonia Rolland na Depite Hervé Berville

Mu gihe Paris Saint-Germain (PSG) yitegura gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ikirango “Visit Rwanda” kiri ku myambaro y’iyi kipe y’igihangange ntikigaragara gusa nk’uburyo bwo kwamamaza ubukerarugendo. Kuri Sonia Rolland wahoze ari Miss France 2000, akaba ari umuyobozi n’umukinnyi wa filime, ndetse na Hervé Berville, umwe mu badepite b’u Bufaransa, iki kimenyetso ni icy’ububasha bushya bwa Afurika butangiye gufata umwanya ukomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Aba bombi batangaza ko iyi gahunda ya “Visit Rwanda” igaragaza uburyo Afurika iri kwifashisha siporo nk’urubuga rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bwiza bw’ibihugu byayo, umuco n’amateka, mu gihe kimwe mu bihugu byayo – u Rwanda – rukomeje kwiyubaka mu buryo bw’indashyikirwa.

U Rwanda rwabaye icyitegererezo mu gukoresha “Sports Diplomacy”

Mu bitekerezo byabo byasohotse mu nkuru y’ubusesenguzi banditse, aba bayobozi bagaragaza ko ibihugu byinshi byatangiye gukoresha diplomasi ishingiye kuri siporo nk’intwaro yo kwigaragaza no kubaka ishusho nziza ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga urugero rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro na AS Monaco kugira ngo ishyireho ubufatanye bwo kumenyekanisha ubukerarugendo bwayo binyuze muri siporo, n’uwa Côte d’Ivoire imaze gufatanya na Olympique de Marseille mu mushinga “Sublime Côte d’Ivoire” uteganya no kubaka ikigo cy’abatoza mu murwa mukuru Abidjan.

Mu magambo yabo, baribaza bati: “Niba ibi bihugu bishobora gukora bene izi gahunda, kuki u Rwanda rwo rugengwa n’amategeko atariho, rukanengwa mu buryo budakwiye?”

“Visit Rwanda” si igikorwa cyo kwiyamamaza gusa, ni gahunda y’iterambere rirambye

Sonia Rolland na Hervé Berville bagaragaza ko “Visit Rwanda” yatangijwe mu 2018 nk’igice cy’ingenzi cy’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.

Uretse gukorana n’amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi nka Arsenal, PSG, Bayern Munich na Atlético de Madrid, RDB iri no mu bikorwa bikomeye nka Basketball Africa League, Tour du Rwanda, kwakira irushanwa rya Afurika ryo gusiganwa ku magare 'World Cycling Championship' muri 2025, ndetse no kwiyandikisha mu rugamba rwo kwakira Grand Prix ya Formula 1.

Bavuga ko ibi byose biri muri gahunda yagutse ifite intego yo kubaka ubukungu burambye, guteza imbere imirimo, no gufasha abaturage kubona icyizere nyuma y’amateka y'icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibare irivugira

Kugeza ubu, ubukerarugendo bwinjiza hafi miliyoni 600 z’amadolari buri mwaka, bungana na 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Muri 2023 gusa, ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa by’inama n’imurikagurisha bwinjije miliyoni 95 z’amadolari, bitanga akazi ku bantu barenga 200,000 mu gihugu.

Ni gahunda ifasha ibice byinshi by’ubukungu birimo Hoteli, ubwikorezi, ubukorikori, inyubako n’ibindi bikorwaremezo.

Siporo nk’ururimi mpuzamahanga rutambutsa ubutumwa

Berville na Rolland bavuga ko siporo ari ururimi rusange, rutambutsa ubutumwa aho amagambo ya politiki atagera. Bibutsa uko amateka agaragaza ko siporo yakoreshejwe mu mpinduka zikomeye: Jesse Owens yatsinze Berlin ya Hitler mu 1936, Mohamed Ali yanze intambara ya Vietnam mu 1966, Nelson Mandela yahurije hamwe Afurika y’Epfo mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaboko mu 1995.

Na “Visit Rwanda” ifite uruhare nk’urwo. Binyuze mu bufatanye n’amakipe akomeye, abana bato b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo guhura n’ibihangange, abandi bariga, abandi batsinda. Urugero ni U13 y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’Isi mu marushanwa y’abana yateguwe na PSG mu 2022.

Impaka ni ngombwa, ariko ntizikuraho agaciro k’igitekerezo

Aba banditsi bombi bashimangira ko nubwo impaka ari ingenzi, bidakwiye guca intege igihugu cyahisemo kwiyubaka no kwimenyekanisha mu buryo bujyanye n’igihe.

Bati “Visit Rwanda si slogani. Ni gahunda yatekerejwe, ishyirwa mu bikorwa, kandi imaze gutanga umusaruro. Icyo twakabaye tunenga ni ibitagenda neza mu mikorere y’imbere mu gihugu, aho kwibasira icyemezo cy’igihugu cyashatse gutanga ijwi ryacyo mu isi itarondora Afurika uretse mu bibazo.”

Mu gihe PSG yegera urubuga rw’amateka, kuba igaragaza “Visit Rwanda” ni ishusho y’ubutumwa bushya: ko Afurika ifite uburenganzira bwo kubwira isi inkuru yayo, itari iy’amage gusa, ahubwo n’iy’icyizere, ubwiyunge, n’iterambere.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo byatambutse mu kinyamakuru La Tribune. Ni ibitekerezo bya Sonia Rolland, wabaye Miss France 2000, akaba umuyobozi wa sinema, na Hervé Berville, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa;

Sonia Rolland na Depite Hervé Berville bahuriye ku bitekerezo bishimangira ko “Visit Rwanda” ari intambwe y’ishema n’iterambere ry’Afurika, aho kuba igikorwa cya “sportswashing”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...