Aba
bombi batangaza ko iyi gahunda ya “Visit Rwanda” igaragaza uburyo Afurika iri
kwifashisha siporo nk’urubuga rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bwiza
bw’ibihugu byayo, umuco n’amateka, mu gihe kimwe mu bihugu byayo – u Rwanda –
rukomeje kwiyubaka mu buryo bw’indashyikirwa.
U
Rwanda rwabaye icyitegererezo mu gukoresha “Sports Diplomacy”
Mu
bitekerezo byabo byasohotse mu nkuru y’ubusesenguzi banditse, aba bayobozi
bagaragaza ko ibihugu byinshi byatangiye gukoresha diplomasi ishingiye kuri
siporo nk’intwaro yo kwigaragaza no kubaka ishusho nziza ku rwego mpuzamahanga.
Bavuga
urugero rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro na AS Monaco
kugira ngo ishyireho ubufatanye bwo kumenyekanisha ubukerarugendo bwayo binyuze
muri siporo, n’uwa Côte d’Ivoire imaze gufatanya na Olympique de Marseille mu
mushinga “Sublime Côte d’Ivoire” uteganya no kubaka ikigo cy’abatoza mu murwa
mukuru Abidjan.
Mu
magambo yabo, baribaza bati: “Niba ibi bihugu bishobora gukora bene izi
gahunda, kuki u Rwanda rwo rugengwa n’amategeko atariho, rukanengwa mu buryo
budakwiye?”
“Visit Rwanda” si
igikorwa cyo kwiyamamaza gusa, ni gahunda y’iterambere rirambye
Sonia
Rolland na Hervé Berville bagaragaza ko “Visit Rwanda” yatangijwe mu 2018
nk’igice cy’ingenzi cy’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo guteza
imbere ubukerarugendo binyuze mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.
Uretse
gukorana n’amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi nka Arsenal, PSG,
Bayern Munich na Atlético de Madrid, RDB iri no mu bikorwa bikomeye nka
Basketball Africa League, Tour du Rwanda, kwakira irushanwa rya Afurika ryo
gusiganwa ku magare 'World Cycling Championship' muri 2025, ndetse no
kwiyandikisha mu rugamba rwo kwakira Grand Prix ya Formula 1.
Bavuga
ko ibi byose biri muri gahunda yagutse ifite intego yo kubaka ubukungu
burambye, guteza imbere imirimo, no gufasha abaturage kubona icyizere nyuma
y’amateka y'icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibare irivugira
Kugeza
ubu, ubukerarugendo bwinjiza hafi miliyoni 600 z’amadolari buri mwaka, bungana
na 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Muri 2023 gusa, ubukerarugendo
bushingiye ku bikorwa by’inama n’imurikagurisha bwinjije
miliyoni 95 z’amadolari, bitanga akazi ku bantu barenga 200,000 mu gihugu.
Ni
gahunda ifasha ibice byinshi by’ubukungu birimo Hoteli, ubwikorezi,
ubukorikori, inyubako n’ibindi bikorwaremezo.
Siporo nk’ururimi
mpuzamahanga rutambutsa ubutumwa
Berville
na Rolland bavuga ko siporo ari ururimi rusange, rutambutsa ubutumwa aho
amagambo ya politiki atagera. Bibutsa uko amateka agaragaza ko siporo
yakoreshejwe mu mpinduka zikomeye: Jesse Owens yatsinze Berlin ya Hitler mu
1936, Mohamed Ali yanze intambara ya Vietnam mu 1966, Nelson Mandela yahurije
hamwe Afurika y’Epfo mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaboko mu 1995.
Na
“Visit Rwanda” ifite uruhare nk’urwo. Binyuze mu bufatanye n’amakipe akomeye,
abana bato b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo guhura n’ibihangange, abandi
bariga, abandi batsinda. Urugero ni U13 y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’Isi mu
marushanwa y’abana yateguwe na PSG mu 2022.
Impaka ni ngombwa,
ariko ntizikuraho agaciro k’igitekerezo
Aba
banditsi bombi bashimangira ko nubwo impaka ari ingenzi, bidakwiye guca intege
igihugu cyahisemo kwiyubaka no kwimenyekanisha mu buryo bujyanye n’igihe.
Bati
“Visit Rwanda si slogani. Ni gahunda yatekerejwe, ishyirwa mu bikorwa, kandi
imaze gutanga umusaruro. Icyo twakabaye tunenga ni ibitagenda neza mu mikorere
y’imbere mu gihugu, aho kwibasira icyemezo cy’igihugu cyashatse gutanga ijwi
ryacyo mu isi itarondora Afurika uretse mu bibazo.”
Mu
gihe PSG yegera urubuga rw’amateka, kuba igaragaza “Visit Rwanda” ni ishusho
y’ubutumwa bushya: ko Afurika ifite uburenganzira bwo kubwira isi inkuru yayo,
itari iy’amage gusa, ahubwo n’iy’icyizere, ubwiyunge, n’iterambere.
Iyi
nkuru ishingiye ku bitekerezo byatambutse mu kinyamakuru La Tribune. Ni
ibitekerezo bya Sonia Rolland, wabaye Miss France 2000, akaba umuyobozi wa
sinema, na Hervé Berville, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa;
Sonia
Rolland na Depite Hervé Berville bahuriye ku bitekerezo bishimangira ko “Visit
Rwanda” ari intambwe y’ishema n’iterambere ry’Afurika, aho kuba igikorwa cya
“sportswashing”