Nyuma
yo gutsindwa na Marines FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda,
Rwanda Premier League 2024-25 ikipe ya Vision FC yahise iguma inyuma bihita
bishimangira ko umwaka utaha w’imikino izakina shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya
kabiri.
Vision
FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20 mu gihe hasigaye imikino itatu gusa
kugira ngo shampiyona irangire. Iramutse itsinze iyo mikino yagira amanota 29 n’ubundi
ntibyayibuza kuva mu murongo utukura kuko ikipe ya 14 ifite amanota 30.
Ubu
Vision itegereje hagati y’amakipe kuva ku ya 15 kugera ku ya 5 kuko ishobora
gucunga nabi muri ayo yose ishobora kwisanga ku mwanya wa 15 maze igaherekeza
Vision FC mu cyiciro cya kabiri.
Ubu
amakipe amaze gutekana ko azakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ni APR FC,
Rayon Sports, AS Kigali na Police FC.
Amakipe
afite amanota 37 arimo Rutsiro FC arasabwa inota rimwe gusa ngo ave mu byago
byo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ikipe itekanye kugeza ubu ari
iyagejeje amanota 38.
Vision FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri