Virunga Silver ya SKOL yigaruriye imitima y’abitabiriye ifungurwa ry’ahantu hashya ho kwidagadurira i Kigali - AMAFOTO

Kwamamaza - 26/05/2025 9:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Virunga Silver ya SKOL yigaruriye imitima y’abitabiriye ifungurwa ry’ahantu hashya ho kwidagadurira i Kigali - AMAFOTO

Ku wa Gatandatu, tariki 24 Gicurasi, hafunguwe ku mugaragaro ahantu hashya ho kwidagadurira no kuruhukira hitwa Kamahwa Food Court, Retail and Venue, haherereye I Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyaranzwe n’ibirori bikomeye byarushijeho gususurutswa n’inzoga ya Virunga Silver ya SKOL Brewery Ltd (SBL), yatanzwe kuri buri wese witabiriye.

Iri huriro ry’abakunzi b’imyidagaduro ryabaye n'umwanya wo kongera kwerekana uburyo Virunga Silver ikomeje gukundwa n’Abanyarwanda, bitewe n’uburyohe bwayo budasanzwe. Iyi nzoga ikozwe gusa mu ifu y’ingano (100% malt) nta sukari yongewemo, kandi irimo ubwoko bwihariye bwa 'hops' buzwi nka Citra, butuma igira uburyohe bushya, buyigira ikinyobwa cyihariye cyane cyane mu bihe by’izuba.

Uretse Virunga Silver, SKOL yanashyize ku meza izindi nzoga zayo zirimo Virunga Gold na Virunga Mist, nazo zakiriwe neza n’abari aho.

Ibirori byo gufungura Kamahwa byasusurukijwe n’itsinda ry'aba-DJ bo muri Active8 barimo DJ Nicolas Peks, DJ Fistom, DJ Kevin Klein, DJ Ninny na DJ Smooth Kriminal. Bakoze igitaramo cyiswe Sound Check, giteganywa kuba ngarukakwezi, kigamije guteza imbere injyana ya AfroHouse, ishingiye ku muco nyarwanda n’umuziki wa Afurika muri rusange.

Kamahwa ni ahantu hafunguye hateguwe mu buryo burengera ibidukikije, hakaba ari ho hantu hashya abakunda umuco n’umwimerere w’ibidukikije bashobora kwidagadurira no gusabana. Harangwa n’ubusabane, ibikorwa by’ubucuruzi bitangiza ibidukikije, n’ahantu ho guhurira n’abandi mu mutuzo.

Nk’uko byatangajwe na Gildas Nsanzubukire, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Active8, yavuze ko Kigali ikomeje kwaguka mu buryo bw’imibereho n’imyidagaduro. Ati: “Ubu ahantu ho kwidagadurira si ugusohoka gusa. Kamahwa ni ahantu ho guhurira n’abantu, gusangira ibitekerezo, kwidagadura no gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije. Ubufatanye bwacu na SKOL bugamije guhuza siporo, umuziki n’imibanire y’abantu.”

Yakomeje agira ati: “Aha ni urugo rwa bose. Twashyize imbere injyana ya AfroHouse kugira ngo dushyigikire umuziki ukorerwa mu Rwanda. Dushobora kuzakira aba-DJ bo hanze, ariko icyo twihayeho intego ni ugushyigikira impano zacu. Aha ni ah'abakunda umuziki, ibikorerwa mu Rwanda n’abashaka kwidagadura bifite aho bihuriye n’umuco.”

SKOL, binyuze mu bwoko bwayo bwa Virunga, ikomeje kugaragaza ko ishishikajwe no kugeza ku bakiliya inzoga zinoze kandi zitanga uburyohe budasanzwe. Ibirori byo gutangiza Kamahwa byabaye ikimenyetso gikomeye cy’uburyo uru ruganda rukomeje kwiyegereza abakiliya barwo.

Inzoga za Virunga ziboneka mu tubari dutandukanye, zipfunyitse mu makarito arimo amacupa 24 ya 33cl, aho icupa rimwe rigura amafaranga 800 y’u Rwanda.

Kamahwa kandi ni isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda n’ubuhanzi, aho hagurishirizwa ibihangano birimo ibikomoka ku muco n’amateka y’u Rwanda. Ni uburyo bwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco no gusigasira umurage w’igihugu.

Salah Legrand, umwe mu bagize uruhare mu mushinga wa Kamahwa akaba n’umunyamideli w’umunyamwuga, yavuze ko ari kuzuza inzozi yatangiye akiri muto. Yakundaga gukora ibikoresho by’uburanga (bijoux) aho yaje kubikurikira mu mashuri i Bruxelles mu Bubiligi, maze ashinga ikirango cye yise K’TSOBE, izina rifite inkomoko ku muryango wa nyina witwa Abatsobe.

Yagize ati: “Imvano y'ibyo nkora ikomoka ku muco wanjye w’u Rwanda n’u Bubiligi, ku bidukikije, no ku mico mpuzamahanga nahuye na yo mu ngendo nakoze ku Isi. Inshingano yanjye ni ugukora ibikoresho bifasha abantu kwerekana abo bari bo no kugaragaza amarangamutima yabo. Bimwe muri byo bikozwe hakurikijwe imigongo kugira ngo dushyigikire umuco wacu.”

Kamahwa ni ahantu hahurira uburyohe bw'umuziki, umuco, ibyo kurya biryoshye n’ibinyobwa binogeye umutima. Ni isoko y’ibyishimo ku bakunda ibirori bishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Virunga Silver yagaragaye mu birori, bigaragaza uko ikomeje gukundwa mu gihugu.

Abari aho bose bahawe Virunga Silver, bituma ibirori birushaho kuryoha

Kamahwa Food Court yafunguwe ku mugaragaro i Nyarutarama ku wa 24 Gicurasi 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...