Iri huriro ry’abakunzi
b’imyidagaduro ryabaye n'umwanya wo kongera kwerekana uburyo Virunga Silver
ikomeje gukundwa n’Abanyarwanda, bitewe n’uburyohe bwayo budasanzwe. Iyi nzoga
ikozwe gusa mu ifu y’ingano (100% malt) nta sukari yongewemo, kandi irimo
ubwoko bwihariye bwa 'hops' buzwi nka Citra, butuma igira uburyohe bushya,
buyigira ikinyobwa cyihariye cyane cyane mu bihe by’izuba.
Uretse Virunga Silver,
SKOL yanashyize ku meza izindi nzoga zayo zirimo Virunga Gold na Virunga Mist,
nazo zakiriwe neza n’abari aho.
Ibirori byo gufungura
Kamahwa byasusurukijwe n’itsinda ry'aba-DJ bo muri Active8 barimo DJ Nicolas
Peks, DJ Fistom, DJ Kevin Klein, DJ Ninny na DJ Smooth Kriminal. Bakoze
igitaramo cyiswe Sound Check, giteganywa kuba ngarukakwezi, kigamije guteza
imbere injyana ya AfroHouse, ishingiye ku muco nyarwanda n’umuziki wa Afurika
muri rusange.
Kamahwa ni ahantu
hafunguye hateguwe mu buryo burengera ibidukikije, hakaba ari ho hantu hashya
abakunda umuco n’umwimerere w’ibidukikije bashobora kwidagadurira no gusabana.
Harangwa n’ubusabane, ibikorwa by’ubucuruzi bitangiza ibidukikije, n’ahantu ho
guhurira n’abandi mu mutuzo.
Nk’uko byatangajwe na
Gildas Nsanzubukire, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Active8, yavuze ko
Kigali ikomeje kwaguka mu buryo bw’imibereho n’imyidagaduro. Ati: “Ubu ahantu
ho kwidagadurira si ugusohoka gusa. Kamahwa ni ahantu ho guhurira n’abantu,
gusangira ibitekerezo, kwidagadura no gutanga umusanzu mu kubungabunga
ibidukikije. Ubufatanye bwacu na SKOL bugamije guhuza siporo, umuziki
n’imibanire y’abantu.”
Yakomeje agira ati: “Aha
ni urugo rwa bose. Twashyize imbere injyana ya AfroHouse kugira ngo
dushyigikire umuziki ukorerwa mu Rwanda. Dushobora kuzakira aba-DJ bo hanze,
ariko icyo twihayeho intego ni ugushyigikira impano zacu. Aha ni ah'abakunda
umuziki, ibikorerwa mu Rwanda n’abashaka kwidagadura bifite aho bihuriye
n’umuco.”
SKOL, binyuze mu bwoko
bwayo bwa Virunga, ikomeje kugaragaza ko ishishikajwe no kugeza ku bakiliya
inzoga zinoze kandi zitanga uburyohe budasanzwe. Ibirori byo gutangiza Kamahwa byabaye
ikimenyetso gikomeye cy’uburyo uru ruganda rukomeje kwiyegereza abakiliya barwo.
Inzoga za Virunga
ziboneka mu tubari dutandukanye, zipfunyitse mu makarito arimo amacupa 24 ya
33cl, aho icupa rimwe rigura amafaranga 800 y’u Rwanda.
Kamahwa kandi ni isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda n’ubuhanzi, aho hagurishirizwa ibihangano birimo
ibikomoka ku muco n’amateka y’u Rwanda. Ni uburyo bwo guteza imbere ubukungu
bushingiye ku muco no gusigasira umurage w’igihugu.
Salah Legrand, umwe mu
bagize uruhare mu mushinga wa Kamahwa akaba n’umunyamideli w’umunyamwuga,
yavuze ko ari kuzuza inzozi yatangiye akiri muto. Yakundaga gukora ibikoresho
by’uburanga (bijoux) aho yaje kubikurikira mu mashuri i Bruxelles mu Bubiligi,
maze ashinga ikirango cye yise K’TSOBE, izina rifite inkomoko ku muryango wa
nyina witwa Abatsobe.
Yagize ati: “Imvano y'ibyo nkora ikomoka ku muco wanjye w’u Rwanda n’u Bubiligi, ku bidukikije, no ku mico
mpuzamahanga nahuye na yo mu ngendo nakoze ku Isi. Inshingano yanjye ni ugukora
ibikoresho bifasha abantu kwerekana abo bari bo no kugaragaza amarangamutima
yabo. Bimwe muri byo bikozwe hakurikijwe imigongo kugira ngo dushyigikire umuco
wacu.”
Kamahwa ni ahantu
hahurira uburyohe bw'umuziki, umuco, ibyo kurya biryoshye n’ibinyobwa binogeye
umutima. Ni isoko y’ibyishimo ku bakunda ibirori bishingiye ku ndangagaciro
z’umuco nyarwanda.
Kamahwa
Food Court yafunguwe ku mugaragaro i Nyarutarama ku wa 24 Gicurasi