Guverinoma ya Vietnam ivuga ko ingo zirenga ibihumbi 186,000 zangiritse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’amatungo arenga miliyoni eshatu ajyanwa n’amazi.
Intara y’imisozi ya Dak Lak niyo yahungabanyijwe cyane, aho kuva ku wa 16 Ugushyingo hamaze kubarurwa abantu barenga 60 bahaguye, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.
Iyi myuzure ije yiyongera ku bindi biza by’imihindagurikire y’ikirere byibasiye Vietnam mu mezi make ashize, nyuma y’uko inkubi z’umuyaga Kalmaegi na Bualoi zangije byinshi mu byumweru bishize.
Kuri iki cyumweru mu gitondo, abantu bagera ku bihumbi 258 bari batabona umuriro w’amashanyarazi, kandi zimwe mu mpande z’imihanda minini zari zafunzwe nk’uko abayobozi babitangaje. Ingabo na Polisi byoherejwe gutabara mu bice bikomeje kwibasirwa cyane.
Guverinoma yatangaje ko impinduka zikomeye cyane zagaragaye mu ntara eshanu ari zo: Quang Ngai, Gia Lai, Dak Lak, Khanh Hoa na Lam Dong, zose ziherereye mu majyepfo ashyira hagati ya Vietnam.
Mach Van Si, umuhinzi wo muri Dak Lak, yabwiye AFP ati: “Umudugudu wacu wasenyutse burundu. Nta na kimwe cyasigaye. Byose byarenzwe n’icyondo.”
Minisitiri w’Intebe Pham Minh Chính yayoboye inama idasanzwe ku buryo bw’ikoranabuhanga kuri iki cyumweru mu gitondo, ari muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye inama ya G20.
Imvura yari imaze kugwa ku rugero rurenze metero 1.5 mu bice byinshi by’igihugu mbere y’uko week-end igera, kandi ahandi amazi y’imvura yari ashyitse ku gipimo cya metero 5.2—iki kikaba ari urugero ruhanitse kuva mu 1993. Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko imvura izatangira kugabanuka mu minsi mike iri imbere.
Abahanga mu mihindagurikire y’ikirere bavuga ko Vietnam yahindutse igihugu cyibasirwa cyane n’ibiza, bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’abantu, ituma inkubi z’umuyaga zikara kurusha mbere kandi zigakunda kugaruka kenshi.



Muri Vietnam, umwuzure umaze guhitana abantu 90, abandi 12 baburirwa irengero
