Ubwo
yari muri The Plestige Podcast, Anthony
Ebuka Victor uzwi ku izina rya Victony, aherutse kwemeza ko nta na rimwe arajya
ku rubyiniro atanyoye ibisindisha ngo bimufashe gususrutsa abakunzi be yumva
ameze neza.
Gusa nanone yongeyeho ko kunywa
itabi yabiretse, bityo akaba yarateganyaga gutangira urugendo rwo kureka n’ibisindisha
haba ari igihe agiye kujya ku rubyiniro ndetse no mu buzima busanzwe.
Victony uri kwitegura ibitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye, afite gahunda yo gutaramira abakunzi be bwa mbere atanyoye itabi n’inzoga, akajya ku rubyiniro arimuzima 100% bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Victony yaciye ukubiri n'inzoga n'itabi