Rwari urugendo rw’amasengesho, ibyishimo n’imbamutima, ariko
kandi rugaragaza intangiriro nshya kuri aba bahanzikazi bari kubaka izina
rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ni bwo bataramiye
bwa mbere imbaga y’abakunzi b’indirimbo zabo mu mujyi wa Edmonton.
Muri iki gitaramo, benshi bari maso, bafashijwe n’ijwi
n’umwuka w’amasengesho byaherekeje buri ndirimbo ya Vestine na Dorcas —
indirimbo zaho hafi n’izabamenyekanishije zakiranywe urugwiro n’amashyi
y’abantu amagana bari bahari.
Ni igitaramo cyabaye umwihariko kuko bwari n’ubwa mbere
bahurira ku rubyiniro n’umuramyi Gentil Misigaro, umwe mu bahanzi bakomeye mu
muziki wo kuramya b’Abanyarwanda baba ku mugabane wa Amerika, uzwi mu ndirimbo
zakomeje gukwira mu matorero menshi ku Isi. Aherutse gushyira hanze indirimbo
ye nshya “Antsindira Intambara” yakiriwe neza n’abitabiriye.
Umujyanama wa Vestine na Dorcas, Murindahabi Irene yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyagenze neza kurusha uko babitekerezaga, nubwo Edmonton ari umwe mu mijyi itarimo Abanyarwanda benshi.
Uyu mujyanama yakomeje avuga ko iki gitaramo cyasojwe ari
na cyo kirangiza icyiciro cya mbere cy’ibitaramo bari gutegura muri Canada. Ati: "Igitaramo cyagenze neza, twakoreye mu Mujyi wa
Edmonton muri Canada, ari nayo irangiza icyiciro cya mbere cy'ibitaramo
twateguye muri Canada."
Avuga ko ubu bagiye kugaruka mu Rwanda kugira ngo bafate
akaruhuko, basohore indirimbo nshya, hanyuma bongere gutegura urugendo rwa
kabiri rw’ibitaramo.
Ati: “Tugiye gufata ikiruhuko gito, tugaruke mu Rwanda,
hanyuma dusohore indirimbo, hanyuma dushobora kuzasubira muri Canada mu Mijyi
irimo Ottawa na Montreal umwaka utaha niba ari ibikunze. Ariko ubu twabanjirije
mu gice cy'Uburengerazuba bwa Canada."
Nubwo Edmonton itari isanzwe izwi nk’umujyi urimo abakunzi
benshi b’indirimbo zo mu Rwanda, Vestine na Dorcas bahasanze abantu bafite
umutima wo kuramya no gufashwa mu mwuka. Bivuze ko n’irindi tsinda ry’abahanzi
rishobora gutinyuka rikahagera.



Umwuka w’amasengesho n’amashimwe wuzuye muri People’s Church
ubwo Vestine na Dorcas bafashaga imbaga y’abantu

Aba bahanzikazi bagaragarije Canada impano zabo n’ubutumwa
bw’ibyiringiro bituma benshi bafashwa
Vestine na Dorcas mu gitaramo cyasoje icyiciro cya mbere cy’urugendo rwabo muri Canada








Ku rubyiniro, imbere y’abantu amagana—Vestine na Dorcas
basoje icyiciro cyabo cya mbere muri Canada mu buryo budasanzwe



