Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kiba kimwe mu bizarangira
uruzinduko rwabo rw’ibitaramo byo hanze y’u Rwanda, rukubiyemo ibihugu byinshi
byo muri Amerika no muri Canada.
Abakunzi babo bari bamaze iminsi bafite amatsiko yo kubona
aba baramyi bamamaye mu ndirimbo nka ‘Yebo’, ‘Adonai’ na ‘Ihema’, ariko byose
byahindutse mu kanya nk’ako guhumbya.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na MIE Music mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025,
iri tsinda ryafashe iki cyemezo “nyuma yo gusuzuma neza ndetse no gusenga.”
Ni amagambo agaragaza ko atari ibintu byafashwe mu buryo
bwihuse cyangwa bw’ikirere, ahubwo byabanjirijwe no gusaba Imana kuyobora
inzira ikwiye.
Mu itangazo ryabo, bavuze ko impamvu nyamukuru y’ihagarikwa
ry’iki gitaramo bishingiye “ku bari bateguye iki gitaramo bakabatumira.”
Bati “Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusenga no gusuzuma
neza, kubera ibibazo bya “Management” byagaragaye hagati y’abari bashinzwe
gutegura igitaramo. Nubwo bitubabaje, twahisemo kubahiriza indangagaciro zacu
zo gukora ibintu mu bwitonzi n’ubunyangamugayo.”
Aba baramyi bazwiho gukunda gukora ibintu biteguwe neza,
byujuje ubuziranenge, ndetse byubahiriza indangagaciro z’ivugabutumwa. Bavuze
ko iki cyemezo cyari ngombwa kugira ngo “ubwitange, ubuhanga n’ubunyangamugayo”
bikomeze kuba ishingiro ry’ibikorwa byabo.
Iri tsinda ryabwiye abafana babo ko babashimira ku rukundo
n’ubufatanye, kandi ko babasaba imbabazi ku mpinduka zidasanzwe zabaye.
Bati “Twifatanyije n’abafana bacu bose, abafatanyabikorwa
n’abadushyigikiye bari biteguye kugira ubusabane bwo kuramya Imana hamwe natwe.
Turabasaba imbabazi kandi dushima cyane uburyo mukomeje kudushyigikira no
kudutega amatwi mu bihe nk’ibi.”
Abari bamaze kugura amatike bazasubizwa amafaranga yabo
binyuze ku rubuga rwemewe cyangwa ku bantu bayaguriyeho.
Nubwo Winnipeg itazabona uyu mwanya wihariye wo gusangira
indirimbo z’aba bombi, Vestine & Dorcas ntibahagaritse gahunda
zose.
MIE Music yatangaje ko ku wa 15 Ugushyingo 2025 bazaririmba
muri Edmonton, undi mujyi wa Canada, aho bazafatanya n’abakunzi babo
gukomeza kuramya Imana.
Mu magambo yuzuye ibyishimo, aba baramyi bagize bati “Nubwo
tutazahurira i Winnipeg nk’uko twabiteganyaga, twishimye gutangaza ko tuzabana
n’umuryango wacu wo muri Edmonton. Turabatumira mwese muzaze dufatanye
gusingiza izina rya Yesu.”
Basoza itangazo, bisunze amagambo yo muri Bibiliya aboneka mu Abaroma 8:28 bati “Twizera ko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza ku bakunda Imana (Abaroma 8:28). Turashimira buri wese kubera amasengesho, kwihangana n’urukundo rutajegajega.”


Vestine & Dorcas mu itangazo ryasohowe na MIE Music,
batangaje ko igitaramo cyabo cya Winnipeg cyahagaritswe “nyuma yo gusenga no
gusuzuma neza”
Aba baramyi bavuze ko urugendo rwabo ruzakomeza ku wa
Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 mu Mujyi wa Edmonton
Ibi bitaramo babyitiriye indirimbo yabo ikunzwe muri iki gihe
bise ‘Yebo'
