Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubuzima n’isuku mu ntara ya Vatikani, Dr Andrea Arcangeli, yashyize ahagaragara raporo y’abaganga ku cyateye urupfu rwa Papa muri iki gitondo cyo kuwa 22 Mata 20205.
Nk’uko tubikesha Vatican News, amakuru yatangajwe na Vatikani yagize ati: "Icyateye urupfu rwa Papa Francis byagaragaye ko ari uguturika kw’udutsi two mu bwonko, hakurikiraho koma ndetse no guhagarara kw’umutima."
Urupfu rwa Papa rwemejwe hakoreshejwe amashusho ya electrocardiographic thanatography. Arcangeli yagize ati: "Ndatangaza ko ibyateye uru rupfu ari ibyavuzwe haruguru, nkurikije ubumenyi bwanjye n'ibimenyetso bigaragazwa na raporo."
Vatikani yavuze kandi ko papa yategetse ko azashyingurwa muri St Mary Major Basilica mu mva yoroheje yo mu butaka. Iyi ni Basilika ibamo igishushanyo cya Bikira Mariya, Papa Francis yakundaga cyane.