Abakaridinari bari munsi y'imyaka 80 bonyine nibo bemerewe kwitabira aya matora ya Papa mushya. Kuri ubu hari abakaridinari 135 bemerewe kwitabira aya matora yegereje. Ariko kugeza ubu hari Abakaridinali batazaboneka muri aya matora, nka Karidinali Antonio Cañizares Llovera, wahoze ari Arkiyepiskopi wa Valencia hagati ya 2014 kugeza 2022, yavuze ko adashobora kujya i Vatikani kubera impamvu z'ubuzima.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza umubare w'abakaridinari bazaba bahari igihe konlave izatangirira ku ya 7 Gicurasi. Kuwa mbere Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko kugeza ubu abakaridinari barenga 180 bageze i Roma kandi bitabiriye iyo nama mu gitondo, muri bo abarenga 100 bakaba ari bo bazitabira amatora.
Bruni yavuze ko abakaridinari baganiriye ku bibazo bijyanye n'ahazaza ha Kiliziya ndetse n'ibibazo ihura na byo ku isi muri iki gihe. Abakaridinari bazakomeza guhura buri munsi, guhera saa tatu za, usibye ku ya 1 Gicurasi na 4 Gicurasi.
Nk’uko Vatican News ibitangaza, ngo Abakaridinali bazatora Umwepiskopi utaha wa Roma mu matora y'ibanga rikomeye azabera muri Chapel ya Sistine, yafunzwe ku wa mbere mu rwego rwo kwitegura aya matora.
Amatora aheruka, yabaye mu 2005 hatorwa Papa Benedigito wa XVI naho muri 2013 hatorwa Papa Fransisko, aya yose yamaze iminsi ibiri.