Mu butumwa yanyujije ku
mbuga nkoranyambaga ze tariki 1 Kamena 2025, Vanessa yagaragaje ko yirengagiza
amagambo mabi abantu bamwe bamuvugaho, maze avuga ko adateganya kongera
kubyara, ahubwo ko yishimira ubuzima abanyemo n’abakobwa be.
Uyu mugore w’imyaka 43
y’amavuko ari kurera abana be barimo Natalia w’imyaka 22, Bianka w’imyaka 8 na
Capri w’imyaka 5, mu gihe undi w'umukobwa witwa Gianna yitabye Imana hamwe na se Kobe
Bryant mu mpanuka y’indege yabaye mu mwaka wa 2020.
Kuri uwo munsi, Vanessa
yari kumwe n’abana be babiri bato mu rugendo rw’akaruhuko muri Disneyland, aho
bagaragaye bishimye batembera, baryohewe n’amafunguro ndetse bakina imikino
inyuranye. Mu mashusho yasangije abamukurikira, agaragaramo n’umuntu wari
wambaye umwambaro wa Kobe Bryant, nk’ikimenyetso cy’uko uyu mugabo akomeje
kuzirikanwa mu muryango we.
Iyi mpeshyi irimo kuba
umwanya w’ibyishimo kuri uyu muryango, nyuma y’uko Natalia Bryant asoje amasomo
ye muri Kaminuza ya California y’Amajyepfo (USC), igikorwa cyaranzwe
n’ibyishimo byinshi, aho Vanessa yavuze ko ashimishijwe n’intambwe umukobwa we
ateye, kandi ko ari igice gikomeye cy’umurage wa Kobe Bryant.
Mu butumwa yanditse ubwo
Natalia yahabwaga impamyabumenyi, Vanessa yaragize ati: “Turagukunda kandi turagushimiye ku bw’iki gikorwa gikomeye wagezeho.
Wakoze Natalia.”
Vanessa akomeje gushyira imbere uburere bw’abana be n’umurage wa Kobe Bryant, akaba yaranabitangarije mu muhango wo kumurika igishushanyo cy'icyuma cya Kobe, aho yavuze ko ku kuboko kwacyo handitsweho amazina y’abakobwa babo bose nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwitange yari abafitiye.
Vanessa Bryant yanyomoje amakuru avuga ko yaba atwite