Vanessa Bryant yanyomoje ibihuha bivuga ko atwite

Imyidagaduro - 03/06/2025 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Vanessa Bryant yanyomoje ibihuha bivuga ko atwite

Vanessa Bryant, umugore w’icyamamare nyakwigendera Kobe Bryant, yahakanye ibihuha byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba atwite umwana wa gatanu, ashimangira ko yihagije kandi yishimira ubuzima arimo kubamo muri iyi mpeshyi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze tariki 1 Kamena 2025, Vanessa yagaragaje ko yirengagiza amagambo mabi abantu bamwe bamuvugaho, maze avuga ko adateganya kongera kubyara, ahubwo ko yishimira ubuzima abanyemo n’abakobwa be. Yagize ati: “Ndinda umutuzo wanjye, sinkurikira ibihuha. Sinitaye ku byo abantu bavuga, sintwite, ndimo kwishimisha muri iyi mpeshyi.”

Uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko ari kurera abana be barimo Natalia w’imyaka 22, Bianka w’imyaka 8 na Capri w’imyaka 5, mu gihe undi w'umukobwa witwa Gianna yitabye Imana hamwe na se Kobe Bryant mu mpanuka y’indege yabaye mu mwaka wa 2020.

Kuri uwo munsi, Vanessa yari kumwe n’abana be babiri bato mu rugendo rw’akaruhuko muri Disneyland, aho bagaragaye bishimye batembera, baryohewe n’amafunguro ndetse bakina imikino inyuranye. Mu mashusho yasangije abamukurikira, agaragaramo n’umuntu wari wambaye umwambaro wa Kobe Bryant, nk’ikimenyetso cy’uko uyu mugabo akomeje kuzirikanwa mu muryango we.

Iyi mpeshyi irimo kuba umwanya w’ibyishimo kuri uyu muryango, nyuma y’uko Natalia Bryant asoje amasomo ye muri Kaminuza ya California y’Amajyepfo (USC), igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo byinshi, aho Vanessa yavuze ko ashimishijwe n’intambwe umukobwa we ateye, kandi ko ari igice gikomeye cy’umurage wa Kobe Bryant.

Mu butumwa yanditse ubwo Natalia yahabwaga impamyabumenyi, Vanessa yaragize ati: “Turagukunda kandi turagushimiye ku bw’iki gikorwa gikomeye wagezeho. Wakoze Natalia.”

Vanessa akomeje gushyira imbere uburere bw’abana be n’umurage wa Kobe Bryant, akaba yaranabitangarije mu muhango wo kumurika igishushanyo cy'icyuma cya Kobe, aho yavuze ko ku kuboko kwacyo handitsweho amazina y’abakobwa babo bose nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwitange yari abafitiye.

Vanessa Bryant yanyomoje amakuru avuga ko yaba atwite

Ni nyuma y'imyaka itanu umugabo we yitabye Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...