Uyu muziki waratubabaje! Impamvu abashoramari mu muziki nyarwanda bataka igihombo no guhemukirwa

Imyidagaduro - 21/04/2025 5:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Uyu muziki waratubabaje! Impamvu abashoramari mu muziki nyarwanda bataka igihombo no guhemukirwa

Umushoramari Bad Rama yatangaje ko yigeze kugirana ibiganiro na Coach Gael amubwira ko atazigera abona inyungu n'imwe mu muziki yashoyemo. Yavuze ko yahuye n'uyu mukire mugenzi we mu bihe bitandukanye cyane cyane mu biganiro bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi amuganiriza nk'inshuti ye.

Bad Rama yumvikanishije ko bwa mbere aganira na Coach Gael bari mu Rwanda, kandi yamubwiye kudacika intege, ariko arenzaho ko ishoramari mu muziki w'u Rwanda rigira aho rirangirira.

Yavuze ko mu bantu be ba hafi azi, Coach Gael yinjiza amafaranga menshi ku munsi, ariko kandi ashingiye ku bumenyi afite mu muziki w'u Rwanda gushora mu muziki "ni nko kumena mu bwiherero."

Ati "Washyiramo ugashyiramo, si uko ari ukurenzaho, ariko bifite aho bigarukira, waba warabyize, cyangwa ufite konti zitarangira. Coach Gaelle n'ubwo yakora imyaka 10 ntacyo yahindura, ndabikubwiye."

Bad Rama yavuze ko abantu bakwiye gushimira Gael ibyo yakoreye Bruce Melodie, birimo kumugeza muri Amerika mu biganiro bikomeye ku Isi, kumuhuza n'abahanzi bo muri Nigeria n'ibindi.

Ati "Buriya nta kindi yakora. 'Industry' yo mu Rwanda iba irangiye. Nonese akore iki Gael? Ni ukujya abireba akicara gusa agatuza."

Uyu mushoramari yagiriye inama Coach Gael ijyanye no kumenya no kugenzura amafaranga ashoramo ariko 'ntiyitege inyungu'. Ati "Umuntu se watunze Label mu Rwanda ujye umenya ko ari umunyamafaranga. Kuko udafite za Miliyoni nta n'ubwo wamara icyumweru."

Bad Rama yavuze ko umuziki w'u Rwanda byoroshye kuwinjiramo ariko 'ikigoye ni ukuwugumamo'. Abajijwe impamvu The Ben na Meddy bakomeje guhahanyaza mu muziki, yasubije ko byaturutse ku myaka 10 ishize bamaze muri Amerika bategura uko urugendo rw'umuziki wabo ruzagenda.

Bruce Melodie, Producer wanashinje Label yitwa 'Igitangaza' yabiririmbye mu ndirimbo 'Bado' 

Tariki 13 Werurwe 2021, Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Bado’ avugamo ibikomere yagiriye mu muziki agashima Imana kuko ubu yabaye icyamamare, kandi ko yahaye imbabazi abamwambuye n’abatumye ajya mu nkiko.

Ni indirimbo yakwifashishwa na buri wese uzirikana inzira y’amahwa yanyuzemo, ariko agatumbira intego ye. Inumvikanisha kuzirikana abatumye uba uwo uri we uyu munsi.

Inakomoza ku bicantege umuntu ahura nabyo n’inzozi aba yumva atazigera asingira. No kwiyemeza gukomeza gukotana aho waba ushakisha ubuzima hose.

Umuziki ni kimwe mu bifite abakunzi benshi ku Isi. N’abakinnyi b’umupira bakunda kuwumva, binjira mu kibuga kenshi bambaye 'ekuteri' bumva umuziki.

Buri kintu cyose kigira isoko. Kumva indirimbo y’umuhanzi, ubyumva nk’ibisanzwe ariko ntuzi imbaraga n’ibyuya aba yabize kugira ngo ikugereho.

Indirimbo imwe ishobora gushorwamo akayabo wabwirwaga ukumva wari kuyajyana mu buhinzi aho kuyashora mu ndirimbo y’iminota itageze kuri itanu.

Nta gihe kinini gishize umuziki w’u Rwanda wigaranzuye imiziki yo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi n'ubwo ari urugamba rugikomeje.

Ibi byatumye bamwe mu banyamafaranga bashora imari mu muziki, bategura ibitaramo, bashinga Label basinyisha abahanzi, bagura ibyuma bigezweho n’ibindi mu rwego rwo kwagura uru ruganda rukiyubaka.

Umubare w’abajyanama/abashoramari bahombeye muri uyu muziki nibo benshi kurusha abagikanyakanya. Byakugora kongera kumvisha umushoramari wahombeye muri uyu muziki kuwugarukamo.

Hari n’abahanzi ariko bagiye baza muri uyu muziki bakawuvamo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kutabona inyungu y’ako kanya, ibihangano byabo bidafata ku isoko n’ibindi.


Kuki abashoramari bataka igihombo no guhemukirwa mu muziki kandi baza bavuga ko ari umutima mwiza?

Nsengumuremyi Richard wa Super Level, Mutesa Theodomir wa Touch Records, Seka Lee Emmanuel wa Sun City, Richard washinze Kiwundo Entertainment, Dj Theo yari yashinze Decent Entertainment, Bad Rama yashyize amafaranga ye muri The Mane, Oda Paccy muri Ladies Empire- Aba bose n’abandi tutarondeye bagerageje gushyira imari mu muziki ariko birangiye bakuyemo akabo karenge.

Coach Gael wa 1:55 AM we yanditse ubutumwa agaragaza ko agiye gutangira paji nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima, agira ati “Najugunye/Nataye amafaranga menshi, nafashije abantu benshi mbigiriye ubuntu. Ntawe nigeze mbyishyuza. Ubu igihe kirageze cyo gushyira intumbero yuzuye muri njye no kwiyitaho.”

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko kimwe mu bituma abashoramari bahombera mu muziki, harimo kuba bose badahuje intumbero. Yanavuze ko igihombo gituruka ku bantu umuntu aba yarizeye agafasha.

Ati "Abo bose ufasha nibo barangiza bakugambaniye, bakagutesha umutwe noneho ukabura n'icyo wakora kandi amafaranga ukiyafite. Nonese Gael abuze amafaranga? Ariko ukareba abantu, imitima mibi bafite, abantu badashima n'ibyo ukora, batareba n'ibyo ukora."

Yanavuze ko sosiyete ibigiramo uruhare, aho usanga abantu bahoza igitutu ku mushoramari bamubwira ko umuhanzi afite akwiye kumukorera ibikobwa bituma agera ku rwego nk'urwa Davido.

Ati "Ariko ubundi abantu bavuga ibyo bintu cyangwa se babyandika reka mbabaze ikibazo, umunyamakuru uba wanditse ibyo bintu we ko atameze nk'umunyamakuru mpuzamahanga, hanyuma umufana we ushaka ko uwo muhanzi aba nka Davido, we ko atabayeho ubuzima nk'ubwa Drake uba Washington D.C. Abantu kuki batakira ko tugomba gukora ibintu ukora tungana?"

Bad Rama yavuze ko yinjiye mu muziki nta kintu kirimo, ku buryo byageze n'aho itsinda rya Wasafi ryaje kumureba i Kigali baraganira, ndetse yanateguriye isabukuru Burna Boy mu birori byamaze igihe kinini.

Ati "Bo bashimye ibyo nkora. Ariko birambabaza kuba nta munyarwanda ushima ibyo nkora. Wasafi yose yaje i Kigali tumara iminsi itatu yose tuganira kugeza n'aho bambwiye bati tumira abantu bose baze dusangire, abandi bose bagashima ibyo nakoze, ariko nta munyarwanda wanshima."

Bad Rama yavuze ko abashoramari benshi basohoka mu muziki bataka guhemukirwa 'kuko birababaje gukora n'abantu badashima ibyo ukora'. Ashima Imana ko ibyo yavuze mu bihe bitandukanye biri kwigaragaza muri iki gihe. Ati "Maze imyaka itatu mvuye mu ruganda ariko nimutse, ntaruvuyemo, ahubwo ndukora buri munsi."

Ndicuza!

Yavuze ko yatangiye kwitangira umuziki mu 2005, hashize imyaka micye avuye mu gisirikare. Akavuga ko ababazwa cyane 'no kuba narakunze abantu baba mu muziki kurusha uko nakunze abana banjye n'umuryango wanjye'.

Ati "Kuva mu 2005, mvuye mu gisirikare, nabwo ntarabana n'umuryango wanjye, narabasize nza muri ibyo kugeza n'uyu munsi, umwanya munini ujya kuri 'entertainment'.'

Bad Rama yavuze ko yicuza kuko kwitangira umuziki 'byanshyize kure y'umuryango wanjye mu buzima bwanjye bwose' ariko 'nzakomeza kubafasha, kuko ntabwo 'industry' yazimira ndeba, kandi ndi Papa wayo'.

Ubumenyi cyangwa kwihagararaho?

Isoko z’amakuru zivuga ko abashoramari benshi bashora amafaranga menshi mu bahanzi, ariko bakabura uburyo buhamye bwo kugaruza ayo mafaranga.

Urugero, hari ‘Manager’ washoye amafaranga mu mushinga w’indirimbo y’umuhanzi, ariko nyuma habaho kutumvikana ku kugaruza ayo mafaranga, bituma habaho amakimbirane hagati yabo.

Bamwe mu bashoramari binjira mu muziki badafite ubumenyi buhagije ku mikorere y’uru rwego, bakabura uburyo bwo gucunga neza imishinga yabo. Ibi bituma habaho amakimbirane n’abahanzi, nk’uko byagaragaye hagati ya Madebeats, ndetse n’uwari waramushingiye ‘studio’ akibarizwa i Kigali.

Hari igihe abahanzi bumva ko bashobora kwigenga vuba, bagahagarika amasezerano batabanje kumvikana n’abashoramari. Urugero, aba Producer barimo Prince Kiiiz na Element bagiye basoza amasezerano mu buryo bwakuriwe n’inkuru z’impaka mu itangazamakuru.

Mu Rwanda, uburyo bwo gukwirakwiza no kugurisha ibihangano biracyari hasi. Abahanzi benshi bafite impano ariko babura uburyo bwo kugera ku isoko mpuzamahanga, bikagabanya inyungu z’abashoramari. Urugero, ibihangano bishyirwa ku rubuga rwa Youtube, ntacyo bifasha abahanzi b’i Kigali, kuko nta ‘Adds’ zirimo.

Umuziki usaba igihe kirekire kugira ngo umuhanzi cyangwa umushinga ubyare inyungu. Abashoramari bamwe batihangana, bagasaba inyungu z’ako kanya, bikabaviramo guhagarika imishinga yabo.

Bamwe mu bashoramari bakoze uko bashoye bashora imari mu muziki nyarwanda, ariko birangira ku munota wa nyuma batangaje ko bahombye, kandi bahemukiwe n’abo bafashije

Uncle Austin yavuze ko gushora imari mu muziki, bisaba ibirenze amafaranga kuko bigera no kumenya kugenzura amarangamutima

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIGARUKA KU BYO COACH GAEL YATANGAJE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...