Mu rukerera rwo kuri uwo
munsi, abaturage ba Berlin babyutse basanga umujyi wabo watangiye gutandukanywa
n’insinga z’amahwa ndetse n’abasirikare bari barinze imihanda n’ahanyurwaga
hagati y’ibice byombi.
Igikorwa cyari cyatangiye mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Kanama, aho abasirikare n’abakozi b’Ubudage bw’Iburasirazuba bashyizeho inzitizi kugira ngo bahagarike urujya n’uruza hagati ya Berlin y’Iburasirazuba n’iyi Burengerazuba nk’uko byatangajwe n’urubiga rwa history.com.

Impamvu urukuta rwubatswe
Muri icyo gihe, Ubudage
bwari bwaragabanyijwemo kabiri nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, aho igice
cy’Iburasirazuba cyari kiyobowe n’ubutegetsi bw’Abakomunisiti, mu gihe igice
cy’Iburengerazuba cyari gifitanye isano n’ibihugu by’Iburengerazuba. Berlin na
yo yari yaragabanyijwemo ibice bibiri, nubwo yari iri hagati mu gace
kayoborwaga n’Ubudage bw’Iburasirazuba.
Mbere ya 1961, Abadage
benshi bo mu Burasirazuba bakoreshaga Berlin nk’inzira yo guhungira mu
Burengerazuba. Abategetsi b’Ubudage bw’Iburasirazuba bashakaga guhagarika uwo
mutwe w’abantu bavaga mu gihugu, kuko wari umaze kuba ikibazo gikomeye ku
butegetsi bwabo.
Ni yo mpamvu bafashe
icyemezo cyo gufunga umupaka no kubaka urukuta.
Ku ikubitiro, hashyizweho insinga z’amahwa n’izindi nzitizi z’igihe gito. Nyuma yaho, izo nzitizi zatangiye gusimbuzwa urukuta rukomeye rwa beto, rushyirwaho iminara y’abasirikare, amatara n’ahacungirwaga umutekano. Uko imyaka yagiye ihita, urukuta rwarushijeho gukomera no kurindwa.

Imiryango yaratandukanyijwe
Kubakwa k’Urukuta rwa
Berlin byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage. Imiryango yari isanzwe
ibana mu mujyi umwe yatangiye gutandukanywa, bamwe basigara mu Burasirazuba
abandi mu Burengerazuba.
Abantu bari basanzwe
bajya ku kazi, gusura bene wabo cyangwa gukora ubucuruzi hakurya y’umupaka,
batangiye kubuzwa gukomeza ingendo zabo nk’uko bari basanzwe bazikora. Ku
miryango myinshi, urukuta rwahindutse inzitizi ibabuza kongera kubonana mu
buryo busanzwe.
Nubwo ubutegetsi
bw’Ubudage bw’Iburasirazuba bwavugaga ko urukuta rwubatswe mu rwego rwo kurinda
igihugu no gukumira icyo bwitaga ibikorwa by’abanzi, intego nyamukuru yari
uguhagarika abaturage bari bakomeje guhungira mu Burengerazuba.
Urukuta rwabaye
ikimenyetso cy’Intambara y’Ubutita
Mu myaka yakurikiyeho,
Urukuta rwa Berlin rwabaye kimwe mu bimenyetso bikomeye by’Intambara
y’Ubutita, aho ibihugu by’Isi byari bigabanyijemo impande ebyiri zari
zihanganye: ibihugu by’Iburasirazuba byari bifite Abasoviyete ku isonga
n’ibihugu by’Iburengerazuba byari biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
n’abafatanyabikorwa bayo.
Urukuta rwahindutse ikimenyetso cy’uko Isi yari igabanyijemo ibice bibiri, ndetse n’uko abaturage bamwe batari bafite uburenganzira busesuye bwo kuva mu gice kimwe cy’umujyi bajya mu kindi.
Urukuta rwaguye nyuma
y’imyaka 28
Urukuta rwa Berlin
rwakomeje kuba hagati yIburasirazuba n’Uburengerazuba bwa Berlin imyaka hafi 28,
kugeza ku wa 9 Ugushyingo 1989, ubwo ubutegetsi bw’Ubudage
bw’Iburasirazuba bwatangazaga ko abaturage bashobora kongera kwambuka umupaka.
Abaturage bahise basohoka
ari benshi, bamwe bajya hakurya y’urukuta, abandi batangira kurusenya
bakoresheje inyundo n’ibindi bikoresho. Kugwa k’Urukuta rwa Berlin kwabaye
intangiriro y’impinduka zikomeye mu Burayi kandi gutegura inzira yo kongera
guhuza Ubudage ku wa 3 Ukwakira 1990.
Uyu munsi, 13 Kanama
ukomeza kwibutsa Isi umunsi umujyi wa Berlin watandukanijwe ku mbaraga, ndetse
ukibutsa n’ingaruka z’amacakubiri ya politiki ku buzima bw’abantu. Urukuta rwa
Berlin rwavuye ku kuba urukuta rw’amabuye n’ibyuma, ruba ikimenyetso cy’amateka
cyerekana agaciro k’ubwisanzure, ubumwe n’uburenganzira bwo kugenda nta nkomyi.
