Mu
butumwa yanyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter) mu ijoro ryo ku wa
Kabiri tariki 3 Kamena 2025, Noopja yagaragaje ko arambiwe abantu bagenda
bavuga ko bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki, akavuga ko ubutumwa
bwe bufite “uwo bwari bugenewe” kandi yizeye ko “bwamaze kumugeraho.”
Yagize
ati “Abirirwa biyitirira ko bagize byinshi bakora mu muziki nyarwanda, nibo
ahubwo bafashe runini mu harindimuka ha muzika yacu. Ni abanyamatiku, inda nini,
abacanshuro, barema inzagano, barirarira, bagenzwa no gusenya, baharanira
ibyubahiro, bashaka amaronko. Hagowe ababishinga.”
Yikomye
“abiyitirira amateka”
Noopja
yavuze ko hari abantu baba imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho bagaragara
nk’intangarugero, ariko inyuma yabo harimo amatiku, inzangano n’irari
ry’amaronko. Yavuze ko bashaka kwigaragaza nk’inkingi ya mwamba mu ruganda
nyamara nyir’izina atari ko bimeze.
“Imbere
y’ibyuma bigira abana beza. Nyamara ni abanyamatiku, bafite inda nini, birirwa
bashyamirana n’abantu, bashaka gusa kugaragara neza mu maso y’imbaga.”
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’ubu butumwa bwavugishije benshi,
Noopja yavuze ko uwagenewe ayo magambo yamaze kubyumva.
Yasobanuye
ko gukunda umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere bisaba ibikorwa bifatika, aho
kuba amagambo cyangwa ukwiyitirira iby’abandi bakoze. Kuri we “Ubutwari si
amagambo, ni ibikorwa”
Yagize
ati: “Ese ari uwafashe impano (umuhanzi) ahereye ku busa akamwubaka koko,
akamushoramo, akamwitangira, (hakaba) n’uwarebaga umuhanzi ugezweho
akamukurikira nk’inkuru nshya, niwe wahabwa ikamba? Ubwo wabifata ute?”
Ubutumwa
bwa Noopja bwavugishije benshi, ndetse bamwe barabushyigikiye. Umujyanama
w’abahanzi Muyoboke Alex, uri mu bazi neza iby’uru ruganda, yagize ati “Iryamukuru
riratinda ntirihera. Urakoze cyane umunyabigwi.”
Haracyari
impaka ku “ndorerwamo y’amateka”
Ibi
byose bibaye mu gihe hari impaka ziri mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga,
aho bamwe bagaruka ku ruhare bagize mu iterambere ry’abahanzi nyarwanda,
bagasaba ko ibyo bakoze byemerwa nk’uruhare rukomeye.
Ariko
Noopja we avuga ko amateka akwiye kwandikwa hashingiwe ku bikorwa bifatika, aho
umuntu yakoze igikorwa cyo gufasha umuhanzi utari uzwi akamugeza kure, aho
kuvuga gusa ibyo yumvaga cyangwa ibyo yigeze kuba hafi yabyo.
Amagambo
ya Noopja agaragaza ko hakiri byinshi byakosorwa mu ruganda rw’imyidagaduro,
cyane cyane ku bijyanye no kwiyitirira ibikorwa.
Uyu
mugabo usanzwe akora no mu bucuruzi, avuga ko abahanzi bakwiye gushimirwa
n’ababafashije koko kugera ku rwego ruri hejuru, aho kuba bamwe mu bavuze
cyane.
Abirirwa biyitirira ko bagize byinshi bakora muri music
industry nibo ahubwo bafashe runini mu harindimuka ha music yacu.
Ni abanyamatiku, inda nini, abacanshuro, barema inzagano,
barirarira, bagezwa no gusenya, baharanira ibyubahiro, bashaka amaronko. Hagowe
ababishinga.
Noopja
yikomeye abiyitirira amateka y’umuziki nyarwanda, abashinja kurushaho
kuwusubiza inyuma aho kuwuteza imbere
Bari imbere ya ‘Camera’ nk’intangarugero, ariko inyuma ni abanyamatiku n’abashaka amaronko- Niko Noopja yavuze abajijwe uwo yashakaga kubwira