Uwo nabwiraga yiyumvise – Noopja yikomye abiyitirira guteza imbere umuziki nyarwanda

Imyidagaduro - 04/06/2025 7:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwo nabwiraga yiyumvise – Noopja yikomye abiyitirira guteza imbere umuziki nyarwanda

Umuhanzi akaba n’umushoramari mu bijyanye n’imyidagaduro, Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, yavuze amagambo akomeye yerekeza ku bantu bakunze kwiyitirira icyubahiro cyo guteza imbere umuziki nyarwanda, nyamara ngo ari bamwe mu bawusubije inyuma.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter) mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025, Noopja yagaragaje ko arambiwe abantu bagenda bavuga ko bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki, akavuga ko ubutumwa bwe bufite “uwo bwari bugenewe” kandi yizeye ko “bwamaze kumugeraho.”

Yagize ati “Abirirwa biyitirira ko bagize byinshi bakora mu muziki nyarwanda, nibo ahubwo bafashe runini mu harindimuka ha muzika yacu. Ni abanyamatiku, inda nini, abacanshuro, barema inzagano, barirarira, bagenzwa no gusenya, baharanira ibyubahiro, bashaka amaronko. Hagowe ababishinga.”

Yikomye “abiyitirira amateka”

Noopja yavuze ko hari abantu baba imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho bagaragara nk’intangarugero, ariko inyuma yabo harimo amatiku, inzangano n’irari ry’amaronko. Yavuze ko bashaka kwigaragaza nk’inkingi ya mwamba mu ruganda nyamara nyir’izina atari ko bimeze.

“Imbere y’ibyuma bigira abana beza. Nyamara ni abanyamatiku, bafite inda nini, birirwa bashyamirana n’abantu, bashaka gusa kugaragara neza mu maso y’imbaga.”

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’ubu butumwa bwavugishije benshi, Noopja yavuze ko uwagenewe ayo magambo yamaze kubyumva. Ati “Uwavugwaga yiyumvishe. Abo bose basakuza nibo banyamatiku ba mbere. Mba nitangira ibitekerezo, ariko nyine abwirwa benshi akumvwa na bene yo.”

Yasobanuye ko gukunda umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo cyangwa ukwiyitirira iby’abandi bakoze. Kuri we “Ubutwari si amagambo, ni ibikorwa”

Yagize ati: “Ese ari uwafashe impano (umuhanzi) ahereye ku busa akamwubaka koko, akamushoramo, akamwitangira, (hakaba) n’uwarebaga umuhanzi ugezweho akamukurikira nk’inkuru nshya, niwe wahabwa ikamba? Ubwo wabifata ute?”

Ubutumwa bwa Noopja bwavugishije benshi, ndetse bamwe barabushyigikiye. Umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, uri mu bazi neza iby’uru ruganda, yagize ati “Iryamukuru riratinda ntirihera. Urakoze cyane umunyabigwi.”

Haracyari impaka ku “ndorerwamo y’amateka”

Ibi byose bibaye mu gihe hari impaka ziri mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaruka ku ruhare bagize mu iterambere ry’abahanzi nyarwanda, bagasaba ko ibyo bakoze byemerwa nk’uruhare rukomeye.

Ariko Noopja we avuga ko amateka akwiye kwandikwa hashingiwe ku bikorwa bifatika, aho umuntu yakoze igikorwa cyo gufasha umuhanzi utari uzwi akamugeza kure, aho kuvuga gusa ibyo yumvaga cyangwa ibyo yigeze kuba hafi yabyo.

Amagambo ya Noopja agaragaza ko hakiri byinshi byakosorwa mu ruganda rw’imyidagaduro, cyane cyane ku bijyanye no kwiyitirira ibikorwa. Ashishikariza abantu gushyira imbere ibikorwa bifatika, aho kugendera ku byavuzwe, bifite ishingiro rito.

Uyu mugabo usanzwe akora no mu bucuruzi, avuga ko abahanzi bakwiye gushimirwa n’ababafashije koko kugera ku rwego ruri hejuru, aho kuba bamwe mu bavuze cyane.

Noopja yikomeye abiyitirira amateka y’umuziki nyarwanda, abashinja kurushaho kuwusubiza inyuma aho kuwuteza imbere

 

Bari imbere ya ‘Camera’ nk’intangarugero, ariko inyuma ni abanyamatiku n’abashaka amaronko- Niko Noopja yavuze abajijwe uwo yashakaga kubwira



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...