Uwateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde yakatiwe

Imikino - 14/12/2025 8:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Uwateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde yakatiwe

Umugabo wateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde, Satadri Dutta, yatawe muri yombi akatirwa gufungwa iminsi 14 nyuma y’uko hari ibitagenze neza.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 nibwo Messi yageze mu Buhinde mu gikorwa kiswe ‘GOAT Tour’ agiye mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gucuruza Izina rye. Akigerayo yahise ajya muri Stade yo mu mujyi wa Kolkata aho yari irimo abafana barenga ibihumbi 80 bari bishyuye amafaranga kugira ngo bamurebe.

Uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 8 yamaze iminota 15 yonyine muri iyi Stade gusa abafana bari  bagiye kumureba ntabwo babashije kumubona kuko ubwo yari ayirimo yari akikijwe n’abantu 80 barimo abashinzwe umutekano, abafotora n’abandi bayobozi batandukanye. 

Nyuma y’uko Lionel Messi asohotse muri Stade abafana bafashwe n’uburakari basenya stade bajugunya ibintu bitandukanye mu kibuga bavuga ko babeshywe bakishyura amafaranga yabo none bamwe muribo bakaba batashye batamubonye. 

Kuri ubu uwateguye iki gikorwa witwa Satadri Dutta yatawe muri yombi ndetse yanakatiwe gufungwa iminsi 14 dore ko aya makosa ariwe yegetsweho. Aba bafana bavuga ko bari barabwiye ko Messi nibura aratera penariti akaba ntabyo yakoze ndetse bakavuga ko abayobozi barimo aba Minisitiri ari bo bamwegereye bakababuza kumubona. 

Uwateguye urugendo rwa Messi mu Buhinde yatawe muri yombi 

Abafana bagize uburakari basenya Stade 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...