Uyu mugabo washakishwaga na polisi yo mu Mujyi wa Lima, muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yohereje abapolisi ifoto ye bwite abasaba kuyikoresha aho gukoresha iyo bari bashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi
byatangiye ku wa 6 Mutarama 2016, ubwo polisi ya Lima yashyiraga kuri Facebook
ifoto ye yari yarafashwe mbere, isaba abaturage kuyifashisha mu kumenya aho
aherereye.
Pugh
yashakishwaga nyuma yo kutitaba urukiko ku rubanza rwari rujyanye no gutwara
ikinyabiziga yasinze.
Pugh
ntiyishimiye ifoto polisi yari yashyize kuri Facebook, ahitamo kohereza indi ye
yifotoye yambaye ikoti ryiza n’indorerwamo z’izuba.
Iyo foto yayiherekeje ubutumwa bugira buti: “Mwakire ifoto nziza, iriya ni mbi cyane.”

Polisi ya
Lima na yo yahisemo gukina n’iyo nkuru mu buryo bw’urwenya, ishyira ifoto yari
yoherejwe na Pugh kuri Facebook, ivuga ko ari we wayibahaye, inamushimira ku
bufasha bwe.
Icyakora,
yahise imwibutsa ko yifuza ko aza kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo baganire
ku byaha yari akurikiranweho.
Ubutumwa
bwa polisi bwatumye birushaho kumenyekana abantu benshi bayisangiza abandi,
bituma iba imwe mu nkuru zavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihe.
Nyuma
y’uko inkuru itangiye gukwirakwira, Pugh yanavuganye na radiyo yo muri ako
gace, agaragaza ko atishimiye ifoto ya mbere yari yashyizwe kuri Facebook na
Polisi.
Yavuze ko
iyo foto yamugaragazaga nk’umuntu utandukanye n’uko yibona, ndetse agereranya
isura yari afite kuri yo n’iy’umwe mu bantu bavugwa muri filime y’uruhererekane
rw’ibishushanyo bya ThunderCats.
Icyakora,
mu gihe abantu bari bagikomeje kuganira ku ifoto ye nshya, polisi yari
ikimushakisha kubera kutitaba urukiko.
Polisi kandi
yashakaga kumubaza ku yandi madosiye ajyanye n’ibyaha yakekwagaho birimo
gutwika no kwangiza imitungo y’abandi.
Ku wa 12
Mutarama 2016, Pugh yafatiwe mu Mujyi wa Century, muri Leta ya Florida, nyuma
y’uko inzego z’umutekano zibonye amakuru yatanzwe n’umuturage ku hantu
aherereye.
Nk’uko
ibitangazamakuru birimo CBS News na Reuters byabitangaje, Pugh yafashwe nta
mirwano ibaye.
Icyo gihe
yari afungiwe muri Florida mu gihe hari n’izindi mpapuro zo kumuta muri yombi
zari zarasohowe muri Columbus, muri Leta ya Georgia.
Nyuma yo
gufatwa kwe, inzego z’umutekano zo muri Florida na zo zasangije abantu ifoto
nshya yafashwe amaze gufatwa, ziyiherekeza ubutumwa bw’urwenya bumubaza niba
noneho yishimiye uko agaragara kuri iyo foto.
Iyi nkuru
yakomeje kuvugwa kubera uburyo Pugh yihitiyemo kohereza polisi ifoto ye ayisaba
gusimbuza iyo yabonaga ko imugaragaza nabi, ariko nyuma akaza gufatwa.
