Uwamariya Elyse: Umuramyi mushya ufite indoto zo kuzaba umuririmbyi mpuzamahanga - VIDEO

Iyobokamana - 27/05/2025 4:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Uwamariya Elyse: Umuramyi mushya ufite indoto zo kuzaba umuririmbyi mpuzamahanga - VIDEO

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwamariya Elyse, ubarizwa mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kabarore, akaba umukristo w’itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yiyemeje gukoresha impano ye yo kuririmba kugira ngo akomeze imitima ya benshi no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose.

Uwamariya Elyse yatangiye urugendo rwe mu muziki mu mwaka wa 2005, aririmba mu makorali atandukanye mu itorero n’aho yigaga. Mu gihe cy’imyaka isaga 20 yakomeje kwiyubaka mu muziki, ariko mu 2025 ni bwo yinjiye mu buhanzi ku giti cye asohora indirimbo ze bwite.

Indirimbo ye ya mbere yise “Ndanyuzwe”, yakurikiwe n’indi yitwa “Mukomezanye”, zombi zifite umwihariko wo gushimangira ko Imana ihagije, kandi igira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’abayizera.

Indirimbo ye nshya yari itegerejwe na benshi, itangira igaragaza "uburyo isi itumereye, iratubaga nta kinya bivuze ngo ububabare duterwa n'isi burakakaye cyane, intambara impanuka, indwara, ibyo byose bituguye nabi ariko nanone biratwereka ko aha turi atariho iwacu."

Ati "Ikindi kandi ikatwereka ko nubwo nubwo imfubyi n'abapfakazi babuze kivurira, mu Ijuru hari Imana ibitayeho. Ariko nanone iyo ndirimbo irimo ihumure nubwo bimeze bityo ibyo byose bitugeraho tugomba gukomera tugakomeza n'abandi, nubwo turira ariko hari umusi tuzahozwa."

Yahishuye ko iyi ndirimbo yayanditse ubwo yari avuye gushyingura umuvandimwe we. Ati: “Iyi ndirimbo nayihimbye mva gushyingura umuvandimwe wanjye wapfuye azize impanuka ikomeye. Byarambabaje ariko byampaye isomo ry’uko isi si iwacu – Ijuru ni ryo rugo.”

Uwamariya Elyse si umuhanzi gusa. Yize Accounting, akaba yifuza gukomeza no kwinjira mu bikorwa by’ubushabitsi (business) mu gihe kizaza. Yongeraho ko yifuza kumenya gucuranga piano na guitar, kugira ngo atere intambwe mu rwego rw’umuziki w’umwuga.

Inzozi ze mu muziki ni ukuba umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Ndashaka kuba umuririmbyi mpuzamahanga", ariko arashaka ko byose bishingira ku guhesha Imana icyubahiro.

Uwamariya afata Mbabazi Milly Kamugisha wo muri Ambassadors of Christ Choir nka role model we, kubera uburyo yitwara nk’umukristo, ubunyamwuga bwe, n’ukuntu agira uruhare mu gutanga ihumure binyuze mu ndirimbo.

Ku bwe, umuhanzi wa gospel nyakuri agomba kurangwa n’imico ikurikira: Kubaha Imana n’abantu, Kuba inyangamugayo n’umunyakuri, Kwambara ukikwiza, Kugira urukundo, ubwitonzi n’ishyaka mu murimo w’Imana.

Uwamariya Elyse aragaragaza ko umuhanzi ashobora kuba intangarugero mu mico n’imyitwarire, kandi agaharanira iterambere rirambye haba mu muziki no mu buzima busanzwe. Indirimbo ze zitanga ihumure, zubaka ukwizera, kandi zishishikariza abantu gukomeza no guharanira ibyiza nubwo isi yaba ikomeye.

Elyse Uwamaliya arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "MUKOMEZANYE" YA UWAMALIYA ELYSE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...