Uyu mugabo wakunze gukoresha amazina ya Stephen Dorr yakatiwe gufungwa imyaka 9, bitewe n'iki cyaha cyo gufata ku ngufu umugabo, akaba ari icyaha yakoze mu 2009 muri Worcester mu Bwongereza.
Uyu mugabo w'imyaka 55 ngo yashutse umushoferi wa taxi amujyana iwe amubwira ko hari ibirori birimo abakobwa benshi. Bagezeyo uyu mugabo yasanze ibyo yabwiwe yabeshywe, ahubwo uyu musifuza amufungirana amasaha agera kuri ane ndetse amuhatira ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugabo yongeye kubona Steven Wilson mu 2021 mu binyamakuru aho nabwo yashinjwaga ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina. Uyu mugabo yahise azura ikirego cye, ndese nyuma y'igihe icyaha kiramuhama ndetse arakatirwa.
Steven Wilson yahagaritse gusifura mu 2009 ubwo yafatanwaga amafoto y'urukozasoni y'umwana utujuje imyaka y'ubukure. Mu 2011 Steven yafunzwe amezi 15 azizwa iki cyaha, byatumye atanemererwa kongera gusifura.
Steven Wilson yakatiwe gufungwa imyaka kubera gufata ku ngufu umugabo mugenzi we