Mu kiganiro n’abanyamakuru i Bujumbura, Minisitiri Maxime
yavuze ko uru ruzinduko atari "impanuka" ahubwo rugaragaza ko
Ububiligi bufata u Burundi nk’igihugu cy’ingenzi mu gushakira amahoro akarere
k’ibiyaga bigari. Yavuze ko ubufatanye hagati y'Ububiligi n'u Burundi bushobora
kubyara umusaruro mu kubaka amahoro n'iterambere.
Ububiligi, nk’igihugu cyahoze gikoloniza u Burundi, u Rwanda
na DR Congo, kimaze igihe kivuga ko gishyira imbaraga mu gushaka ibisubizo
by’intambara ikomeje kubiba umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Mu
ruzinduko rwe i Kampala, Maxime Prévot yavuze ko Ububiligi bwumva ari ingenzi
kumva uko Perezida Museveni abona ibibazo n’amahirwe yo kubishakira umuti mu
karere.
I Bujumbura, Minisitiri Maxime yashimye uruhare rw’u Burundi
mu gufasha Repubulika ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ashimangira ko Ububiligi
butagamije kurwanya u Rwanda, ahubwo bushyigikiye kubahiriza amahame
y'ubusugire bw'ibihugu nk'uko bigaragara mu mategeko mpuzamahanga nkuko tubikesha BBC ishami ry'ikinyarwanda.
U Burundi bwohereje ingabo muri Congo ku busabe bwa Leta ya
Kinshasa kugira ngo zifashe mu kurwanya M23, umutwe ushinjwa gufashwa na Leta
y’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana. Ku rundi ruhande, Leta ya DR Congo ishinjwa
gukorana n’imitwe irwanya Kigali, nka FDLR, bigatuma umubano hagati ya Kigali
na Gitega urushaho kuzamo agatotsi.
Mu gihe Ububiligi bushaka kongera kubyutsa umubano wabwo n'u
Burundi nyuma y’imyaka 10 nta muyobozi wo ku rwego rwo hejuru usuye u Burundi
kuva mu mwaka wa 2015, umubano wabwo n’u Rwanda wo ukaba umaze igihe ujemo
agatotsi. Mu kwezi gushize, Ububiligi bwahagaritse umubano wa dipolomasi n’u
Rwanda, bushinja Kigali gufasha inyeshyamba za M23. U Rwanda narwo rushinja
Ububiligi kubogamira ku ruhande rwa Kinshasa no kudaha agaciro inyungu zarwo.
Ku rundi ruhande, impuguke z’i Kinshasa zibona uru ruzinduko
nk’uburyo bwo "kongera guhuza imbaraga z’abahoze ari abakoloni
n’ababakomokaho", nk’uko Prof. Jean Kalonji abivuga, ati: "Ububiligi
burashaka gusubiza ku murongo isura yabwo muri Afurika binyuze mu kurushaho kwinjira
mu bibazo by’umutekano bikomeye byugarije DR Congo n’akarere."
Avuye i Bujumbura, Minisitiri Maxime yakiriwe i Kinshasa na
Perezida Félix Tshisekedi, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano, ubufatanye
n'ahazaza h'akarere. Maxime Prévot yasoje agira ati: "Turashima imyanzuro
n'ibikorwa by'u Burundi bigamije amahoro n'iterambere ry'akarere. Twizeye ko
ubufatanye bw’ibihugu bizashingira ku
kubahana no gushyira imbere inyungu rusange."
Minisitriri Maxime yavuze ko "u Bubirigi n'u Burundi ko baba inshuti zikomeye z'ahazaza"
Minisitiri w'Ubunyanyi n'amahanga w'u Bubiligi Maxime Prevot yabonanye na Perezida Museveni igihe yari i Kampala