Uruzinduko rwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'ububiligi i Kampala, i Bujumbura na Kinshasa ruhatse iki?

Inkuru zishyushye - 29/04/2025 9:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Uruzinduko rwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'ububiligi i Kampala, i Bujumbura na Kinshasa ruhatse iki?

Ku wa gatandatu, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Maxime Prévot, yasuye u Burundi nyuma yo kuva i Kampala muri Uganda, aho yavuganye na Perezida Yoweri Museveni ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Avuye i Bujumbura, Minisitiri Maxime yahise yerekeza i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Bujumbura, Minisitiri Maxime yavuze ko uru ruzinduko atari "impanuka" ahubwo rugaragaza ko Ububiligi bufata u Burundi nk’igihugu cy’ingenzi mu gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari. Yavuze ko ubufatanye hagati y'Ububiligi n'u Burundi bushobora kubyara umusaruro mu kubaka amahoro n'iterambere.

Ububiligi, nk’igihugu cyahoze gikoloniza u Burundi, u Rwanda na DR Congo, kimaze igihe kivuga ko gishyira imbaraga mu gushaka ibisubizo by’intambara ikomeje kubiba umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Mu ruzinduko rwe i Kampala, Maxime Prévot yavuze ko Ububiligi bwumva ari ingenzi kumva uko Perezida Museveni abona ibibazo n’amahirwe yo kubishakira umuti mu karere.

I Bujumbura, Minisitiri Maxime yashimye uruhare rw’u Burundi mu gufasha Repubulika ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ashimangira ko Ububiligi butagamije kurwanya u Rwanda, ahubwo bushyigikiye kubahiriza amahame y'ubusugire bw'ibihugu nk'uko bigaragara mu mategeko mpuzamahanga nkuko tubikesha BBC ishami ry'ikinyarwanda.

U Burundi bwohereje ingabo muri Congo ku busabe bwa Leta ya Kinshasa kugira ngo zifashe mu kurwanya M23, umutwe ushinjwa gufashwa na Leta y’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana. Ku rundi ruhande, Leta ya DR Congo ishinjwa gukorana n’imitwe irwanya Kigali, nka FDLR, bigatuma umubano hagati ya Kigali na Gitega urushaho kuzamo agatotsi.

Mu gihe Ububiligi bushaka kongera kubyutsa umubano wabwo n'u Burundi nyuma y’imyaka 10 nta muyobozi wo ku rwego rwo hejuru usuye u Burundi kuva mu mwaka wa 2015, umubano wabwo n’u Rwanda wo ukaba umaze igihe ujemo agatotsi. Mu kwezi gushize, Ububiligi bwahagaritse umubano wa dipolomasi n’u Rwanda, bushinja Kigali gufasha inyeshyamba za M23. U Rwanda narwo rushinja Ububiligi kubogamira ku ruhande rwa Kinshasa no kudaha agaciro inyungu zarwo.

Ku rundi ruhande, impuguke z’i Kinshasa zibona uru ruzinduko nk’uburyo bwo "kongera guhuza imbaraga z’abahoze ari abakoloni n’ababakomokaho", nk’uko Prof. Jean Kalonji abivuga, ati: "Ububiligi burashaka gusubiza ku murongo isura yabwo muri Afurika binyuze mu kurushaho kwinjira mu bibazo by’umutekano bikomeye byugarije DR Congo n’akarere."

Avuye i Bujumbura, Minisitiri Maxime yakiriwe i Kinshasa na Perezida Félix Tshisekedi, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano, ubufatanye n'ahazaza h'akarere. Maxime Prévot yasoje agira ati: "Turashima imyanzuro n'ibikorwa by'u Burundi bigamije amahoro n'iterambere ry'akarere. Twizeye ko ubufatanye  bw’ibihugu bizashingira ku kubahana no gushyira imbere inyungu rusange."

Minisitriri Maxime yavuze ko "u Bubirigi n'u Burundi ko baba inshuti zikomeye z'ahazaza"

Minisitiri w'Ubunyanyi n'amahanga w'u Bubiligi Maxime Prevot yabonanye na Perezida Museveni igihe yari i Kampala 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...