Ushobora kwibaza uti “ko numva buri munsi abantu bashwanye, urukundo nyakuri rubaho?" Yego, n’ubwo bitoroshye kurubona, urukundo nyakuri rubaho. Hari inkuru nyinshi z’urukundo zigaragaza ko urukundo nyakuri koko rubaho. Nawe hari ingero zimwe ushobora gutanga z’abantu uzi, cyangwa se wowe n’umukunzi wawe.
Ni gute namenya niba umukunzi wange ankunda by’ukuri? Iki ni ikibazo abantu benshi bibaza mu rukundo, iyo uri mu rukundo, nyabwo uba ukeneye ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ubona umukunzi wawe mu isura mbi, ndetse uba wibwira ko uwo ari we wanyawe, ariko ntabwo ari ko buri gihe biba bimeze.
Dore ibimenyetso simusiga bigaragaza urukundo nyakuri nk’uko tubikesha urubuga en.lovebox.love:
1.
Kubahana
Usibye no mu rukundo, kubahana bigomba kuranga abantu
bose bagira aho bahuriye. Mu rukundo nyarwo, iyo buri wese aha agaciro mugenzi
we, akubaha ibitekerezo, imyanzuro n'amarangamutima bye, ndetse akumva mugenzi
we nta kumucira urubanza.
2. Guhuza cyane
Urukundo nyakuri rurangwa no guhuza hagati y’abakunzi.
Muhuza intego z’ubuzima, indangagaciro, ndetse n’ibindi. iyo mu rukundo abantu
bahuza, ndetse n’ibyo badahuza bakagerageza kubikemurira hamwe, biba byiza
cyane. Niba warabonye umuntu muhuza, ndetse akubaha buri kimwe cyawe cyose, ndetse
ukanubaha ibibatandukanya, bituma murushaho gukundana ndetse mukaba nk’umuntu
umwe.
3.
Kwizerana
no kuba inyangamugayo
Icyizere ni inzira y’urukundo nyakuri. Mu rukundo, iyo
mwizerana, kandi buri wese ari inyangamugayo, byongera amahirwe yo gutuma
urukundo rwanyu ruramba. Ibi bituma mukomeza kwizerana hagati yanyu ndetse n’igihe
haje agatotsi mu mubano wanyu, mubasha kubikemura vuba. Niba warabonye umuntu
umeze uku mu buzima bwawe, nta kabuza wabonye urukundo rwa nyarwo.
4.
Kwitanaho
no gushyigikirana
Kwitanaho hagati y’abakunzi, ni igihe buri umwe aba
afite ubushobozi bwo gusobanukirwa byimazeyo ibyiyumvo n’amarangamutima ya
mugenzi we. Mu rukundo nyarwo, abakunzi bagerageza kumva uko buri wese abona
ibintu, ibyiyumvo, n’amaramgamutima bya buri wese, ndetse buri wese aba
ashigikira mugenzi we kandi akamwihanganira muri byose.
5.
Kuba
inyangamugayo no gukora ibishoboka byose ngo mugumane
Mu rukundo, ntabwo hakora imbaraga z’umuntu umwe gusa. Hari abibwira ko hakenewe imbaraga z’umusore gusa kugira ngo urukundo rukomeze cyangwa rurambe, ndetse usanga abakobwa baba bigira nk’aho bitabareba.
Nyamara,
ni ngombwa ko buri wese abigira ibye, ndetse agakora ibishoboka byose ngo
urukundo rwabo rukomeze. Niba rero uwo mukundana ubona atitaye ku rukundo
rwanyu, mbese nta mbaraga ashyiramo ngo mukozeze gukundana, mubyukuri ntabwo
urwo rukundo ari urwa nyarwo.
6.
Kuganira
neza no kubwizanya ukuri
Urukundo nyarwo rurangwa no kuganira kenshi, buri
kintu cyose mukakiganiraho, kandi mukabwizanya ukuri. Iyo abakunzi bataganira,
cyangwa bagirana akabazo, ntibagakemure, iki gihe urukundo rwabo ntiruramba. Niba
uburyo bwo kuganira hagati yawe n’umukunzi wawe bugenda neza, kandi mwumvikana,
mukanabwizanya ukuri, nta kabuza ko urukundo rwanyu ari urw’ukuri.
7.
Ibyishimo
Abantu benshi ntibabasha gusobanukirwa ikintu cy’ingenzi mu rukundo, aricyo ibyishimo. Ntabwo umuntu ajya mu rukundo ashaka agahimda, cyangwa kubabazwa, ahubwo aba yifuza gukundwa no kubona umuntu basangira byose, bakanafatanya urugendo rw’ubuzima.
Niba mu rukundo rwanyu, mwishimye, kandi buri wese ashimisha mugenzi we, urwo ni urukundo rwa nyarwo. Mu gihe rero ubonye umuntu ugukunda, kandi agakora ibishoboka byose ngo agushimishe, mbese ahora ashishikajwe no kukubina wishimye, uyu ni uw’ukuri.
Wajyaga wibaza, uti ese umuntu dukundana koko ni uw’ukuri?
Urukundo rwacu se ruzagera kure cyangwa se utazi niba koko umukunzi wawe
agukunda bya nyabyo. Ibi bimenyetso byose bizagufasha kwisubiza ibi bibazo
byose.