Uruhare rw’ababyeyi mu kurera abana bazavamo abo umuco Nyarwanda wita abagabo bahamye

Umuco - 15/05/2025 7:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Uruhare rw’ababyeyi mu kurera abana bazavamo abo umuco Nyarwanda wita abagabo bahamye

Mu muryango nyarwanda, kurera umwana si ukumwigisha gusoma no kwandika gusa, ahubwo ni ukumutoza kuba umuntu wujuje ubupfura, ubumuntu no kumenya kubana n’abandi mu mahoro.

Muri iki gihe Isi ihura n’ibibazo by’ubusumbane, ihohotera n’amakimbirane, ikoranabuhanga riyobya benshyi ndetse n'ibindi byinshi biyobya benshi, ababyeyi bafite inshingano ikomeye yo gutegura abana babo, kugira ngo bazavemo abagabo bashoboye kubana neza n’abandi, no guhangana n’ubuzima; bubaha, bumva abandi kandi bakora ibibafitiye akamaro, abo babana ndetse na sosiyete muri rusange.

1. Gutanga urugero rwiza

Umwana yigira cyane ku byo abona kurusha ku byo abwirwa. Niyo mpamvu ababyeyi bagomba kwitwararika uko babana hagati yabo n’uko babana n’abandi bantu bo hanze. Kuba intangarugero mu mibanire myiza, kwirinda amagambo mabi, gukemura amakimbirane mu mahoro no kugaragaza impuhwe, byose bituma umwana akura abifite mu mutima.

2. Kwigisha abana gushyira mu gaciro no kumva abandi

Gutoza abana kumva ko buri wese afite agaciro, kubigisha kwicisha bugufi no kumva ibyifuzo by’abandi ni ingenzi. Ni byiza kubaha amahirwe yo kuvuga ibitekerezo byabo ariko banamenya kumva abandi no kubaha ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo. Ibi bizabafasha mu mibanire yabo y’ejo hazaza, haba mu muryango, ku kazi no mu buzima busanzwe.

3. Gutoza abana kubana n’abo bafite ibyo batandukaniyeho

Ababyeyi bagomba kwigisha abana babo ko itandukaniro ryabo n'abandi badahuje imyemerere, ubushobozi cyangwa imiterere ya muntu atari ikibazo cyangwa urwitwazo rwo kudahuza. Kuganiriza abana ibijyanye no kubaha abo batandukanye na bo, kubigiramo ubushishozi no kubafasha gukuramo ubumuntu, bizatuma bavamo abagabo bazi gutandukanya ibitekerezo bizima n’iby’ubuyobe.

4. Kubigisha guhangana n’ibibazo mu buryo bwiza

Ubuzima bwuzuyemo imbogamizi n’ibigoranye byinshi. Ni ngombwa rero kwigisha abana uko bakemura amakimbirane batifashishije imbaraga cyangwa amagambo atari meza. Gutoza abana kwigira inama no kugisha inama abantu b’icyitegererezo, gusaba imbabazi iyo bibaye ngombwa no kwihanganira ibikomere by’ubuzima bishobora kubaremamo imico izabafasha kubana n’abandi mu mahoro.

5. Gushyira imbere indangagaciro zo kuba umugabo wiyubaka akubaka n'abandi

Gutoza umwana indangagaciro zo kuba umugabo w’ icyitegererezo zirimo gukunda igihugu, kwita ku muryango, kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no guharanira amahoro, bifasha kubaka sosiyete itekanye. Kwigisha umwana ko kuba umugabo uhamye atari ugukoresha imbaraga z’umubiri gusa, ahubwo ari ukugira umutima utekereza, uzi kwitanga no kubana neza n’abandi, niyo ntwaro y’iterambere rirambye.

Abahanga n’ibitabo byagufasha mu burere bw’abana

Steve Biddulph: Umwanditsi w’ibitabo nka 'Raising Boys' na 'Raising Boys in the 21st Century,' atanga inama ku buryo bwo kurera abana bafite ubumuntu n’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi.

Maggie Dent: Umwanditsi w’ibitabo birimo 'Mothering Our Boys' na 'From Boys to Men,' asobanura uburyo bwo gufasha abana gukura bafite ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubw’umutima.

Ronald F. Levant: Umuhanga mu by’imitekerereze, yanditse ibitabo nka 'The Tough Standard,' asobanura uburyo bwo kurera abana bafite ubumuntu no kwirinda imyumvire mibi yatuma batavamo abagabo bahamye.

Niobe Way: Umushakashatsi mu by’imibanire, yerekana ko gufasha abana kugira inshuti z’ukuri no kubaha amarangamutima yabo bifasha mu gukura neza.

Ibyo ababyeyi bashobora gukora

Gutoza abana kumva no kubaha abandi: Kuganiriza abana ku kamaro ko kumva abandi no kubaha ibitekerezo byabo.

Kwigisha abana gukemura amakimbirane mu mahoro: Gutoza abana uburyo bwo gukemura ibibazo batifashishije imbaraga cyangwa amagambo mabi.

Gushyira imbere indangagaciro zo kuba umugabo uhamye: Kwigisha abana gukunda igihugu, kwita ku muryango no guharanira amahoro n’iterambere rye n'irya sosiyete muri rusange.

Gutoza abana kwigira inama no gusaba imbabazi: Kwigisha abana uburyo bwo gusaba imbabazi no kwigira inama mu gihe habaye amakosa.

Kurera abana bazavamo abantu bazima bazi kubana neza n’abandi bisaba uruhare rugaragara rw’ababyeyi mu kubigisha indangagaciro z’ubumuntu, kubaha abandi no gukemura ibibazo/amakimbirane mu mahoro. Gukoresha inama z’abahanga n’ibitabo byanditswe ku burere bw’abana bishobora gufasha ababyeyi mu rugendo rwo kurera abana bafite ubumuntu n’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi.


Umwanditsi: Shema Yves



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...