Muri iki gihe Isi ihura
n’ibibazo by’ubusumbane, ihohotera n’amakimbirane, ikoranabuhanga riyobya
benshyi ndetse n'ibindi byinshi biyobya benshi, ababyeyi bafite inshingano
ikomeye yo gutegura abana babo, kugira ngo bazavemo abagabo bashoboye kubana
neza n’abandi, no guhangana n’ubuzima; bubaha, bumva abandi kandi bakora
ibibafitiye akamaro, abo babana ndetse na sosiyete muri rusange.
1. Gutanga
urugero rwiza
Umwana yigira cyane ku
byo abona kurusha ku byo abwirwa. Niyo mpamvu ababyeyi bagomba kwitwararika uko
babana hagati yabo n’uko babana n’abandi bantu bo hanze. Kuba intangarugero mu
mibanire myiza, kwirinda amagambo mabi, gukemura amakimbirane mu mahoro no
kugaragaza impuhwe, byose bituma umwana akura abifite mu mutima.
2. Kwigisha
abana gushyira mu gaciro no kumva abandi
Gutoza abana kumva ko
buri wese afite agaciro, kubigisha kwicisha bugufi no kumva ibyifuzo by’abandi
ni ingenzi. Ni byiza kubaha amahirwe yo kuvuga ibitekerezo byabo ariko
banamenya kumva abandi no kubaha ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo. Ibi
bizabafasha mu mibanire yabo y’ejo hazaza, haba mu muryango, ku kazi no mu
buzima busanzwe.
3. Gutoza
abana kubana n’abo bafite ibyo batandukaniyeho
Ababyeyi bagomba kwigisha
abana babo ko itandukaniro ryabo n'abandi badahuje imyemerere, ubushobozi
cyangwa imiterere ya muntu atari ikibazo cyangwa urwitwazo rwo kudahuza. Kuganiriza
abana ibijyanye no kubaha abo batandukanye na bo, kubigiramo ubushishozi no
kubafasha gukuramo ubumuntu, bizatuma bavamo abagabo bazi gutandukanya
ibitekerezo bizima n’iby’ubuyobe.
4. Kubigisha
guhangana n’ibibazo mu buryo bwiza
Ubuzima bwuzuyemo
imbogamizi n’ibigoranye byinshi. Ni ngombwa rero kwigisha abana uko bakemura
amakimbirane batifashishije imbaraga cyangwa amagambo atari meza. Gutoza abana kwigira
inama no kugisha inama abantu b’icyitegererezo, gusaba imbabazi iyo
bibaye ngombwa no kwihanganira ibikomere by’ubuzima bishobora kubaremamo imico
izabafasha kubana n’abandi mu mahoro.
5. Gushyira
imbere indangagaciro zo kuba umugabo wiyubaka akubaka n'abandi
Gutoza umwana
indangagaciro zo kuba umugabo w’ icyitegererezo zirimo gukunda igihugu, kwita
ku muryango, kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no guharanira amahoro,
bifasha kubaka sosiyete itekanye. Kwigisha umwana ko kuba umugabo uhamye atari
ugukoresha imbaraga z’umubiri gusa, ahubwo ari ukugira umutima utekereza, uzi
kwitanga no kubana neza n’abandi, niyo ntwaro y’iterambere rirambye.
Abahanga n’ibitabo
byagufasha mu burere bw’abana
Steve
Biddulph: Umwanditsi w’ibitabo nka 'Raising Boys' na 'Raising Boys in the 21st
Century,' atanga inama ku buryo bwo kurera abana bafite ubumuntu
n’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi.
Maggie
Dent:
Umwanditsi w’ibitabo birimo 'Mothering
Our Boys' na 'From Boys to Men,' asobanura uburyo bwo gufasha abana gukura
bafite ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubw’umutima.
Ronald
F. Levant: Umuhanga mu by’imitekerereze, yanditse ibitabo nka 'The Tough Standard,' asobanura uburyo
bwo kurera abana bafite ubumuntu no kwirinda imyumvire mibi yatuma batavamo abagabo bahamye.
Niobe
Way:
Umushakashatsi mu by’imibanire, yerekana ko gufasha abana kugira inshuti
z’ukuri no kubaha amarangamutima yabo bifasha mu gukura neza.
Ibyo ababyeyi bashobora
gukora
Gutoza
abana kumva no kubaha abandi: Kuganiriza abana ku kamaro ko kumva
abandi no kubaha ibitekerezo byabo.
Kwigisha
abana gukemura amakimbirane mu mahoro: Gutoza abana uburyo bwo
gukemura ibibazo batifashishije imbaraga cyangwa amagambo mabi.
Gushyira
imbere indangagaciro zo kuba umugabo uhamye: Kwigisha abana gukunda igihugu,
kwita ku muryango no guharanira amahoro n’iterambere rye n'irya sosiyete muri
rusange.
Gutoza
abana kwigira inama no gusaba imbabazi: Kwigisha abana
uburyo bwo gusaba imbabazi no kwigira inama mu gihe habaye amakosa.
Kurera abana bazavamo abantu bazima bazi kubana neza n’abandi bisaba uruhare rugaragara rw’ababyeyi mu kubigisha indangagaciro z’ubumuntu, kubaha abandi no gukemura ibibazo/amakimbirane mu mahoro. Gukoresha inama z’abahanga n’ibitabo byanditswe ku burere bw’abana bishobora gufasha ababyeyi mu rugendo rwo kurera abana bafite ubumuntu n’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi.
Umwanditsi: Shema Yves