Uruhare rwa Zion Temple Mwulire mu kurwanya ubukene, ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu

Imyidagaduro - 02/09/2025 8:17 AM
Share:
Uruhare rwa Zion Temple Mwulire mu kurwanya ubukene, ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu

Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire yashimiwe uruhare rwayo mu kuba hafi umuturage no kumuteza imbere, bikuzuzanya na gahunda yiswe "Umuturage ku Isonga" iraje ishinga abayobozi bose bafite aho bahurira n'abaturage mu kubaha serivisi zinyuranye.

Zion Temple Mwulire irakataje mu bikorwa by'urukundo n'ubugiraneza aho bakomeje kuvana benshi mu bukene binyuze mu bufasha babaha. Muri ibyo bikorwa harimo n'ubukangurambaga "Free Indeed Campaign" bwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, igwingira ryabana, guta ishuri n’ubwandu bushya bwa SIDA.

Kuwa Gatanu taliki ya 29 Kanama 2025 bakoze igikorwa kigamije guhindura ubuzima bw’umuturage aho hatashywe amazu 4 yubakiwe abatishoboye, batanga amatungo magufi 302 arimo ihene 283, amagare 4, ndetse abantu 4 bagurirwa ubutaka bwo guhingaho ndetse n’amatsinda aterwa inkunga zo kwiteza imbere.

Pastor Tuyizere Jean Baptiste, Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire yavuze ko bashyira imbere ibikorwa byo kuzana impinduka nziza mu baturage ari nayo mpamvu bagira umunsi bita imurikabikorwa (Community Impact Day) baba barakoze mu gihe cy’umwaka bafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati: "Itorero rifite imishinga irimo uburezi, tukagira Compassion International tukanagira umushinga witwa Church ukora kuri Unman Transportation (Guhindura umuntu muburyo bw’umwuka). Mu mwaka wa 2024-2025, itorero rifatanije ryasannye amazu 16 tunubaka n’ayandi 4;

Ndetse tunoroza abatishoboye amatungo magufi agera kuri 323 harimo ihene 283 n’inkwavu n’inkoko tunatishiriza bamwe imirima 4, tugurira umwe umurima munini tunagurira abandi ibibanza 3. Ibyo bikorwa byose mu mwaka ushize bikaba byaratwaye 166.900.000 Frw."

Pastor Tuyizere Jean Baptiste yavuze ko kuri ubu bamuritse gahunda bise Bless to Bless (Ba umugisha nawe ubere abandi umugisha) aho yasobanuye ko Abanyafurika bagira umuco wo kwakira ariko bo ntibatange nyamara ko kimwe mu bintu byatuma umuntu arushaho gutera imbere ari uko yafashwa nawe agahindukira akagira abo afasha.

Mu rwego rwo gutangiza uyu mushinga wa Bless to Bless Initiative, itorero ryishyuriye abatishoboye 432 ubwisungane mu kwivuza barimo imiryango 47 igizwe n’abantu 177 yo mu murenge wa Mwulire. Haremewe kandi n’abantu batandukanye bikozwe n’amatsinda.

Madame Nyirambarushimana Jeanne wubakiwe inzu na Zion Temple Mwulire yavuze ko ashima itorero kuko umwana we yatangiye gufashwa n’itorero biciye mu mushinga Rw0283 Mwulire. Avuga ko bari bari mu buzima bubi bwo kutagira aho kuba aho bahoraga bikoreye uburiri - aho baraye none ntabe ariho barara ejo, ariko ubu ubuzima bwarahindutse.

Bwana Uwimana Alexis Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Mwulire wari uhagarariye inzego za Leta, yashimye cyane itorero rya Zion Temple Celebration Center n’abafatanyabikorwa baryo ko baharanira impinduka nziza mu baturage.

Yagize ati: ”Leta n’abafatanyabikorwa bacu twese intego iba ikwiye kuba ngo “Umuturage ku Isonga” kandi tukabivana mu magambo tukabishyira nu bikorwa nk'ibyo mwakoze uyu munsi rwose ubuyobozi bw’umurenge mpagarariye turabashimiye cyane kandi tuzakomeza gukorana neza“

Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Compassion International Rwanda ukorana n'amatorero atandukanye mu bikorwa by'ubugiraneza, Pastor John Nkubana, yavuze ko muri iki gihe Compassion ifite gahunda yo gufasha abana b’abakene mu buryo bwuzuye.

Avuga ko basanze bigomba kujyana no guhindura ubuzima bw’ababyeyi b’abana bafashwa n’umushinga bityo ibi byo kubakira ababyeyi b’abana, kuboroza amatungo magufi, kubatishiriza imirima yo guhingamo byose bikajyana n’icyerekezo cyagutse bafite.

Yashimiye Zion Temple Celebration Center ko ikorana neza na Compassion International kandi bagafatanya "guharanira iterambere ry’abagenerwabikorwa bacu rwose Imana ibahe umugisha kandi amatorero yaba yarasigaye inyuma mu guhamya iyi ntego abarebereho".

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste, Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwulire

Nyirambarushimana Jeanne yashimiye Zion Temple Mwulire yamufashije kwiteza imbere

Ababyeyi bahuriye mu matsinda barashima umusanzu bahawe wo kwivana mu bukene

Guharanira impinduka nziza mu baturage ni kimwe mu byo Zion Temple ishimirwa na Leta





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...